Yashyizweho kuri 21 December, 2017 | 18:21

Kugira abanditsi bakuru beza bizagarura isura nziza y’itangazamakuru mu Rwanda- Mugisha

Buri mpera z’umwaka Pax Press umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro utegura inama n’abanditsi b’ibitangazamakuru cyangwa abayobozi babyo baganira ku ruhare rwabomu iterambere ry’umwuga w’itangazamakuru. Uyu mwaka abanditsi bakuru banzuye ko ubunararibonye bwabo,ari inkingi ya mwamba mu kubaka itangazamakuru ryizewe kandi ryubaka igihugu.

Umunyamabanga w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC), Mugisha Emmanuel, yemeza ko abanditsi bakuru beza mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ari bo bazatuma ritera intambwe rikagendana n’izindi nzego z’Igihugu ndetse n’isura yaryo mu maso ya rubanda ikarushaho kuba nziza.

Ibi Mugisha yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, ihuza abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye hamwe n’inzego zirebwa n’itangazamakuru nk’Inama nkuru y’itangazamakuru, RMC ndetse na ARJ biga ku kwiyongerera ubumenyi mu mikosorere y’inkuru.

Haganirwa ku ruhare rw’umwanditsi mukuru (editor) n’uko yakagombye kuba ahagaze mu gitangazamakuru cye, Emmanuel Mugisha yagize ati “Itangazamakuru ni ubucuruzi ariko bukenerwa na rubanda kimwe n’ubwikorezi (social business). Niyo mpamvu rigomba kuba ku rwego rwiza, rirushyizweho n’umwanditsi mukuru uri ku rwego rwiza, uzi icyo akora, uhora yihugura kugira ngo abashe no guhugura abandi”. Uyu munyamabanga nshingwabikorwa wa RMC avuga ko ikintu cyose ari inkuru, ariko umwanditsi mukuru mwiza ari we utanga inkuru ifite ireme.

Mu bushakashatsi bwakozwe bwakozwe ku buryo itangazamakuru ryo mu Rwanda ritara rikanatangaza inkuru zijyanye na politiki za Leta, izigera kuri 71,2% ziba zavuye mu nzego za Leta, muri zo izigera kuri 78% kizava mu nama no mu biganiro binegenewe abanyamakuru, mu gihe izitarwa mu baturage, mu miryango itari iya Leta no mu bikorera zitarenze 20%. Ibi umushakashatsi akaba n’umwarimu wa Kaminuza, Dr Kayumba Christophe, asanga hakenewe uruhare rw’umwanditsi mukuru kugira ngo arengere ireme ry’inkuru zitangazwa mu gitangazamakuru cye hagendewe ku myemerere n’umurongo ngenderwaho byacyo. Dr Kayumba ati “Umwanditsi mukuru agomba kurengera ireme ry’inkuru zitangazwa, agashaka ubushobozi butuma hakorwa inkuru zicukumbura zinasesengura hakurikijwe imyemerere y’igitangazamakuru akorera”.

Nubwo itangazamakuru ribereyeho kwigisha no kumenyesha rubanda, ariko rinatungwa n’ubucuruzi, bigatuma ireme ry’ibiganiro rigongana n’inyungu z’ubucuruzi nk’uko bitangazwa n’abanditsi bakuru. Umwe yagize ati “Kenshi usanga ireme ry’amakuru cyangwa ibiganiro bibangamirwa n’inyungu z’abafatanyabikorwa bacu mu bucuruzi. Ntiwavuga inkuru irengera umuturage ku kigo cyinjiriza amafaranga igitangazamakuru”. Naho undi we avuga ko Impamvu akenshi usanga mu bitangazamakuru hatambuka amakuru avuga ibikorwa bya Leta, ari uburyo bwo kurengera amasoko ya Leta iba ifitanye amasezerano n’igitangazamakuru.

Ibi cyakora Dr Kayumba asanga biterwa no kubura umurongo kw’igitangazamakuru, kuko umurongongenderwaho n’imyemerere (editorial line & editorial beliefs) ari byo bigena uko igitangazamakuru gikora kikaninjiza amafaranga. Dr Kayumba ati “Ireme ry’ibitangazwa mu gitangazamakuru nibyo rufunguzo rwo kwinjiza amafaranga kwacyo. Mu gihe igitangazamakuru gifite umurongo ngenderwaho, umwanditsi mukuru niwe ugomba kurinda ireme ry’ibitangazwa kandi birashoboka”.

MANZI Gérard


Tanga igitecyerezo

Who are you?