Yashyizweho kuri 12 August, 2016 | 11:58

Kitabi: Bashinja abayobozi kubagambanira mu igenagaciro ry’imitungo yabo

Bamwe mu bagomba kwimurwa ahazaterwa icyayi i Kitabi ntibemeranwa ku gaciro k’ibyabo bibarurwa. Bavuga ko bahendwa. Ubuyobozi bukavuga ko bifuza indonke irenze.

Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Kintobo , umurenge wa Kitabi ho mu karere ka Nyamagabe kugeza ubu binangiye kwimuka mu mirima yabo kugira ngo ihabwe umushoramari uhahinga icyayi bitewe no kwinubira ibiciro by’ingurane bahabwa mu kubimura .Aba baturage bavuga ko agaciro kagenerwa imitungo yabo kari hasi cyane ugereranije n’ingano yayo, ibintu ariko batemeranywaho n’ubuyobozi bw’uyu murenge .

Mu mwaka wa 2008 nibwo abaturage batuye muri uyu mudugudu basabwe kuhimuka kugira ngo hahabwe umushoramari ufite uruganda rw’icyayi rwa Kitabi mu rwego rwo kwagura ubuso gihingwaho .Kuva icyo gihe hatangiye ibiganiro hagati ye n’abaturage bigamije kumvikana ku gaciro k’imitungo yabo kugira ngo bimuke ariko n’ubu hari bamwe bananiwe kumvikana nawe. Bashinja ubuyobozi bw’umurenge kutarengera inyungu zabo ahubwo bakita ku z’ umushoramari .

Umwe muri bo ati“Ikibazo dufite ni ukugira ngo nibura baduhe igiciro cyagenwe na Leta tuvuge ngo buri muntu wese azimuka kubera aya mafaranga ». Undi avuga ko akurikije imitungo afite n’ ingano y’ amafaranga ahabwa bihabanye « nk’ubu mfite ibihumbi bitandatu magana abiri mirongo itatu n’umunani( 6238 ) by’ ubuso , harimo ishyamba , harimo icyayi , harimo n’amazu ariko barampa miliyoni enye zonyine (4,000,000s ).Baratubwira ngo Leta ijya kugena amafaranga yagennye 153 kuri metero kare , ariko babibara gutyo ibindi bakatuzinzika ngo kugira ngo baduhende tugende . »

Ubuyobozi buvuga ko abaturage batahenzwe

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kitabi bwemeza ko ibiciro bihabwa abo baturage biba byaganiriweho n’impande zombi kandi n’ubuyobozi bukabigiramo uruhare nk’umuhuza.Gusa ngo hari bamwe mu baturage binangira, bagashaka kwaka amafaranga y’ikirenga adahwanye n’uko imitungo yabo ingana.Umukozi ushinzwe ubutaka n’imiturire mu murenge wa Kitabi Ahishakiye Pontien avuga ko hari abaturage baba bifuza iby’ikirenga bagashaka kugereranya imitungo yabo n’iy’abandi nyamara bidahwanyije agaciro.Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kitabi Jean d’Amour Mudateba avuga ko kuba hari abaturage bataremera kuva aho hantu bituruka ku myumvire yabo. Kuko bagenzi babo babariwe ku giciro kimwe ubu bamaze kuhava ndetse bakerekwa aho batura . Mudateba avuga ko ubuyobozi budashobora kwemera ko abaturage bahendwa cyangwa ngo abimuwe babure aho batura ngo kuko babaha n’ umuganda ndetse bamwe batishoboye bakabashakira isakaro .

Ubusanzwe igenagaciro ry’ubutaka n’ibiburiho mu gihe cyo kwimura abaturage kubera inyungu rusange bigenwa n’ itegeko No 32/2015 ryo ku wa 06 Kamena 2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange .Mu ngingo yaryo ya ya 22 hateganywa urutonde rw’ibiciro by’ubutaka n’ibyabukoreweho .

Iyo ngingo igira iti”Ibiciro by’ubutaka n’ibyabukoreweho biri ku isoko bivugwa muri iri tegeko, bikusanywa n’urugaga rw’abakora umwuga wo kugena agaciro k’umutungo utimukanwa. Urutonde rw’ibiciro by’ubutaka n’ibyabukoreweho rusubirwamo buri mwaka kandi rukemezwa n’urwego rutunganya imikorere y’abagenagaciro ku mutungo utimukanwa mu Rwanda mbere y’uko bikurikizwa. Ibiciro fatizo by’ubutaka n’ibyabukoreweho bitangazwa buri mwaka mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?