Yashyizweho kuri 19 August, 2019 | 15:41

Kisaro: Kudasobanukirwa n’ibyo babazwaga byabateye gutanga amakuru atari yo

Abaturage bo mu murenge wa Kisaro, akarere ka Rulindo baratangaza ko kudasobanukirwa na gahunda y’ibyiciro by’ubudehe, ari byo byabateye gutanga amakuru atari yo mu minsi yashize, bituma bashyirwa mu byiciro bidahuje n’amikoro yabo. Ubu ngo biteguye gutanga amakuru nyayo afasha gushyirwa aho bakwiye.

Kutamenyeshwa ikigamijwe muri gahunda y’ikusanyamakuru mu budehe ni kimwe mu byatumye bamwe mu baturage ba Kisaro batanga amakuru atari yo, bibaviramo gushyirwa mu byiciro bidahwanye n’imibereho yabo. Ni byo Mukashema Alphonsine, utuye mu kagari ka Murama, umurenge wa Kisaro, yashimangiye mu kiganiro “Urubuga rw’abaturage n’abayobozi” cyateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro “PAX PRESS”. Yagize ati “Ubushize bashyira ingo mu byiciro, batubazaga amakuru, ariko ntitwari tuzi icyo bigamije". Nk’urugero ngo abakusanyamakuru barabazaga bati“Urya kangahe ku munsi” ? Wasubiza ko ari kabiri, bakumva ko wishoboye. Bongeraga bakabaza bati “Ufite inzu ? Ukavuga ko uyifite, nyamara ari inzu imeze nka nyakatsi”.

Ibi Mukashema abihuza n’abaturage bitabiriye icyo kiganiro. Bemeza ko batigeze bamenyeshwa ikigamijwe mu ikusanyamakuru ku budehe icyo gihe. Nyamara, Twagirayesu umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, utuye mu kagari ka Murama, si ko abibona. Yemeza ko abaturage bahawe amakuru ahagije binyuze mu nama zitandukanye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kisaro, Bwana Arcade Kabayiza, yemera ko hari abaturage batanze amakuru atari yo bikaba byaranagize ingaruka ku byiciro by’ubudehe. Ariko ntiyemeranywa n’abavuga ko batasobanukiwe na gahunda y’ibyiciro by’ubudehe. Agaragaza ko uburangare no kutitabira inama ari byo byatumye bamwe badasobanukirwa, bikabaviramo kubeshya!
Yagize ati “ tIbyiciro bijya kubaho amakuru wayabarizwaga mu rugo rwawe ndetse no ku mbuga y’umudugudu. Hari ukuntu byabayeho, abantu bamwe bakaza mu nama abandi ntibaze kandi ari ho hatangirwaga amakuru yifashishwa mu ishyirwaho ry’ibyiciro by’ubudehe”.

Ubushakashatsi kuri gahunda y’ibyiciro by’ubudehe, bwakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane “Transparency International Rwanda, bwo muri Mata 2019, bwagaragaje ko abaturage batasobanukiwe neza n’icyo iyi gahunda yari igamije.

Bwerekana ko ikusanyamakuru baryitiranyije n’ibarura risanzwe bituma batanga amakuru uko babyumva. Abagera kuri 49,4% ntibishimiye uburyo ikusanyamakuru ryakozwe, bagasaba ko hazakorwa amahugurwa abayobozi n’abaturage bakigishwa bihagije kugira ngo amakuru atangwa ashingire ku kuri.

Gahunda y’ibyiciro by’ubudehe yatangiye mu mwaka wa 2011, ikaba yarashyiriweho gufasha igihugu mu igenamigambi ry’igihe kirekire mu rwego rwa gahunda yo kurwanya ubukene. Yavuguruwe mu mwaka wa 2014 hahindurwa amazina y’ibyiciro ubu ikaba yitegura kuvugururwa bwa kabiri mu rwego rwo gushyira buri muturage mu cyiciro gihuje n’ubushobozi bwe.

Mutabazi Fidèle


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo