Yashyizweho kuri 25 May, 2016 | 08:11

Kigali: Banze kujya mu masoko bashyizwemo kuko batabigizemo uruhare

Ingamba zo gukura abantu mu bucuruzi butemewe zarakozwe zinashorwamo amafaranga menshi ariko ntizikemure iki kibazo. Ingero zitangwa ni amasoko yakusanyirijwemo aba bacuruzi aherereye aho abantu batagera. Ku muyobozi w’umujyi wa Kigali ngo byatewe n’uko abacuruzi ubwabo batagize uruhare rugaragara mu guhitamo aho bashyirirwa amasoko.

Hirya no hino muri Kigali hashyizweho amasoko, yari agamije gukura abacururiza mu kajagari aho bakorera ngo bajye ahantu heza, hasobanutse. Nyamara nyuma y’imyaka hafi ibiri ibyo bibaye ntibyatanze umusaruro. N’umugi wa Kigali wabibonye nk’ikibazo ku buryo hagomba gufatwa izindi ngamba. Kuri ubu noneho abacuruza mu kajagari barasabwa n’umujyi wa Kigali kugira uruhare ruruta urw’ubuyobozi ngo babe bavuye muri ubwo bucuruzi bitarenze ukwezi kumwe. Magingo aya, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangiye kubarura abakora ubwo bucuruzi, bukazakurikizaho kubashakira ahantu heza bazacururiza ariko bibumbiye mu makoperative. Ibi ngo nibirangira uzaba akiri mu bucuruzi nk’ubu azabihanirwa bikomeye.

Kuba hari abacuruzi bemewe n’amategeko babangamirwa n’ubucuruzi bwo mu muhanda, kuba hari ibiyobyabwenge bicuruzwa n’aba bacuruzi batemewe, umwanda, ibibazo by’umutekano no kunywa ibiyobyabwenge, ni impamvu zigomba gutuma ubu bucuruzi bucika burundu nk’uko bitangazwa n’umujyi wa Kigali.
Agaruka ku gihe aba bantu bazashirira mu mihanda n’uruhare rwa buri wese, umuyobozi w’umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza avuga ko abakora ubu bucuruzi bagomba gutangira kwiyegeranya guhera ubu ku itariki ya 24/5/2016. Agira ati “twe nk’umujyi twiteguye gufasha aba bantu kubaha ubushobozi cyane cyane amahugurwa. N’ubu batangire bishyire hamwe maze batwegere, tuganire turebe aho bakorera ku buryo bwemewe.”

Cyakora kuri bamwe mu bakurikiranira hafi iby’ubu bucuruzi bavuga ko bigoye ko bashiramo cyane ko usanga akenshi baba batumwe n’abacuruzi bakomeye. Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Mufuruke Fred, nawe abona bariya bafite ababatuma ariko agasaba ubufatanye bw’inzego zose. Agira ati “ubona umuntu afite ipantaro imwe mwakumvikana ukumva arakubwira ngo ajye kugupima n’izindi afite. Ibi bigaragaza ko hari ubufatanye bw’abantu bacuruza byemewe.” Uyu akomeza avuga ko igihe aba bafatanya nabo bazaba bamenyekanye bazabihanirwa. Akomeza kandi asaba ko n’abagura ibintu mu muhanda babireka.

Gukorera hamwe mu buryo buzwi

Umwe mu bakora ubu bucuruzi avuga ko nta cyifuzo cyo gukorera mu muhanda ariko ko nta yandi mahitamo baba bafite. Agira ati “ntitwakwanga gukora twunguka ngo dutange n’umusoro wa leta, ariko ikibazo ni uko utajyana ibihumbi 10 ngo ugiye gukora byemewe n’amategeko nyamara aha ho turayakoresha akunguka pe.” Akomeza ahamya ko nibajyanwa ahantu bakora bakunguka nta kabuza bazahaguma.

Umujyi wa Kigali wo usanga ikibazoaAtari amafaranga make ahubwo ikibazo ari imyumvire. Ku buyobozi ngo ayo mafaranga make bafite bayafashe bakishyira hamwe bakayakoreshereza hamwe ngo byatanga umusaruro. Agaragaza ingero z’abantu bishyize hamwe bakagera ku bintu bikomeye, umuyobozi w’umujyi wa Kigali atanga abubatse inzu ziri ku Gisozi mu Gakiriro, inzu z’ubucuruzi mu mujyi rwagati,…Ubwo yaganiraga na TV10 mu kiganiro “intego mpamo”, Teddy Kaberuka impuguke mu by’ubukungu yavuze ko abacuruza mu kajagari bizweho neza ari igisubizo k’ubukungu. Yagize ati” Bariya ni abantu bishakiye amafaranga, banga kwiba cyangwa kujya mu ngeso mbi. Baracuruza. Icyakorwa ubu ni ukureba uko bashyirwa hamwe nko mu makoperative, mbese nk’uko n’abamotari bakorera mu kintu kizwi. Bakagira aho bacururiza hazwi ndetse bibaye ngombwa bagahabwa amacarte n’umwambaro ubaranga ku buryo baba bazwi aho bakorera. Bakagira uwo baha umusoro.” Ibi ngo byatuma bakora neza kandi nabo birinda kugira undi wakora atujuje ibyangombwa kuko nyine aba akora bunyeshyamba kandi bo bakora bemewe.

Ibi kandi si n’ikibazo kuko nubwo hari n’abitwaza ngo abacuruza mu kajagari bahombya abacururuzi bakuru basora, impamvu akazi kabo gakomeza ni uko bafite abaguzi bo ku giciro cyabo nk’uko mu makaritsiye hari butiki zigurisha fanta 300Frw, amakabare akayigurisha 500 Frw, hotel zikayigurisha 1000Frw ndetse no kurenzaho kandi muri abo bose ntawinubira ko uriya agurisha menshi cyangwa make ngo aramucaho abakiliya.

Musonera Sosthène


Tanga igitecyerezo

Who are you?