Yashyizweho kuri 16 May, 2019 | 07:57

Kayonza: Kuzuzanya kw’imihigo y’abahinzi-borozi n’iy’akarere bizamura iterambere

Abahinziborozi mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu n’uwa Nyamirama, bavuga ko gukorana n’ubuyobozi mu mihigo ari byo bigomba kuzamura iterambere ry’umuhinzimworozi b’iry’akarere muri rusange. Abahinga mu gishanga cya Rwinkwavu kirimo ahitwa Nyabihare n’abororera mu murenge wa Nyamirama, bavuga ko bafashijwe n’ikigo kirwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, babashije kugira ijambo mu mihigo y’akarere none ubu umusaruro urigaragaza.

Abibumbiye muri Koperative y’abahinzi Indatwa Kayonza ihinga umuceri mu gishanga cya Rwinkwavu, bavuga ko kuri ubu n’ubwo hakiri ibibazo byo gukemura ariko ko ubuhinzi bakorwa bwabashije kubungukira binyuze mu byifuzo bahaye ubuyobozi bukabyumva. Ubahagarariye muri iyi koperative Ntancuti Francois, abishimangira agira ati “twari twarahize kongera ahahingwa umuceri tuvuye ku bigori cyane cyane muri zone za ruguru twarabikoze. Ibyo byabafashije abahinzi kubona inyungu yisumbuyeho. Ubu buri munyamuryango afite ubwisungane mu kwivuza kandi buri wese uko ari 4,217 afite compte muri Sacco”.

Uyu akomeza avuga ko n’ubwo imihigo ibareba bayubahirije ariko iyo basabye akarere guhiga, na n’ubu hari itarashyirwa mu bikorwa. Agira ati “iki gishanga ni kinini cyane ariko aho duhinga umuceri ni hato kubera amazi make. Mu mihigo ya 2017/2018, twari twasabye ko batuzanira amazi menshi tukabasha kukibyaza umusaruro cyose ariko n’ubu ntibirakunda n’ubwo twabonye bamwe mu bafatanyabikorwa baza kureba inyigo yabyo. Mu mihigo y’uyu mwaka nabwo tuzongera dusabe akarere ku gishyira mu mihigo mpaka gikemutse”.

Kuri bo ngo ni intambwe ikomeye kubona babasha kwegerwa bakabazwa ibitekerezo byabo ku mihigo itegurwa, nk’uko bitangazwa na Karegeya umuhinzi mworozi wo mu murenge wa Nyamirama. Agira ati “ubu twasabye ko akarere kahiga kuzamura ibiciro by’amata ndetse n’iby’ibyo tweza kuko biracyari hasi. Twasabye kandi ko igiciro cy’inyongeramusaruro cyagabanywa kuko ziracyahenda umuhinzi ndetse no gushakira ubwishingizi abahinzi borzoi ku buryo bagera mu mabanki akabizera”.

Kwita kubyifuzo by’abahinzi

Octave Semwaga, ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko abahinzi borozi bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu ari nayo mpamvu abafatanyabikorwa benshi bagenda babegera bafatanyije na Leta y’u Rwanda. Agira ati “turashaka ko abakora ubuhinzi n’ubworozi baba abanyamwuga atari ukubikora gusa kubera kubura ibindi bakora. Niyo mpamvu ibyifuzo byanyu bigomba guhabwa agaciro ndetse bikagaragara mu mihigo y’inzego zose uhereye ku karere. Tuzakomeza kubishyiramo ingufu tunafatanye gushaka ibisubizo by’ibibazo”.
Kuzamura ibitekerezo n’ibyifuzo by’abahinzi n’aborozi bikajya mu mihigo, ni igikorwa aba bafashwamo n’ikigo gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda n’urugaga Imbaraga.

Bikorwa binyuze mu ntambwe esheshatu zo kubaka ubushobozi bw’umuhinzi mworozi mu kugira uruhare mu mihigo y’akarere. Batangira bafasha abaturage gukusanya ibibazo binyuze mu matsinda y’abahinzi borozi, kubihuriza ku rwego rw’umurenge, kubisesengura bafatanyije n’akarere, kubishyikiriza ubuyobozi bw’akarere ngo bishyirwe mu mihigo, kumenyesha abahinzi borozi ibyo akarere kahize no kubisangiza abafatanyabikorwa hagamijwe kureba amasomo yagaragaye.
Mu bushakashatsi bukorwa n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere bwagaragaje ko muri 2018 abaturage 75.89% bishimiye uruhare rwabo mu bibakorerwa. Abahinzi 49.41% n’aborozi 57.7% bishimiye uruhare rwabo, nk’uko bitangazwa na Dr Ndimukaga Etienne wo muri RGB.

Musonera Sosthène


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo