Yashyizweho kuri 30 May, 2018 | 13:13

Karago: Ingendo zo gushaka amazi zituma batabona umwanya wo guhinga

Abaturage bo mu murenge wa Karago mu karere ka Nyabihu baravugako kutagira amazi meza hafi bituma bahora mu ngendo ntibabone umwanya wo guhinga. Umwanya munini bagakoresheje bahinga imirima yabo, bawukoresha bajya gushaka amazi bakoresha mu rugo.

Uwayezu J. Damascene ni umwe mu baturage bo mu murenge wa Karago mu kagari ka Kadahenda mu mudugudu wa Mwiyanike. Avuga ko hari ingaruka nyinshi zibageraho zirimo gukora ingendo ndende bajya kuvoma bikabangamira ibikorwa byabo by’ ubuhinzi. Ngo hari abakoresha nibura amasaha 3 kugirango babone amazi mu murenge baturanye wa Rambura. Yagize ati “Twakabyutse dufata amasuka tukajya guhinga, ariko tubyuka tujya gushaka amazi ”. Uwayezu akomeza avuga ko bagenda ibilometero bigera muri bitandatu kugenda no kugaruka. Yagize ati” Icyo dusaba ni uko baduha amazi meza hafi ubundi tugakora ibikorwa byacu by’ ubuhinzi.”

Abaturage batuye muri uyu murenge bavuga ko bafite robine eshatu( 3 robinets) zikora mu murenge wose , ari nayo mpamvu bemeza ko ayo mazi adahagije bagahitamo gukora urugendo rurerure bigatuma badahinga. Mbarushimana J.de Dieu nawe atuye mu mudugudu wa Nanga mu kagari ka Cyamabuye muri uwo murenge yavuze ko imigezi bafite ari mike ugereranije n’ abantu bakenera amazi. Yagize ati” None se robine eshatu zahaza abaturage twese dutuye umurenge? Aho gutegereza abantu benshi baba bari kuri iyo migezi, njya mu wundi murenge kugira ngo ndebeko nabanguka nkajya guhinga nubwo mba nakerewe.”

Abatinya kujya kuvoma kure bifashisha ikiyaga cya Karago kibamo amazi yanduye. Nduwayezu J.Nepomuscene avuga ko kutagira amazi bibabangamiye bikomeye ubuzima bwabo kuko bibateza umwanda. Yagize ati” Iyo tubuze uko tubigenza tujya kuvoma amazi asa nabi yo mu kiyaga cya Karago kuberako ari hafi”.
Umubyeyi witwa Uwamahoro Olive nawe yagaragaje ingaruka amazi mabi bavoma mu kiyaga agira ku mibereho yabo ya buri munsi. Yagize ati “Iyo amazi abuze umwanda uraza, ukabura ayo kunywa, koga, no gukoresha imirimo yo mu rugo. Ese ubwo umwana aririrwa asa uko yiriwe abe ariko anarara urumva uwo mwana yabaho neza ate?Ni ikintu gikomeye

Kutagira amazi meza byatewe n’ inyigo yizwe nabi

Ubuyobozi bw’umurenge nabwo bwemeza ko iki kibazo cy’ amazi gihangayikishije. Kabalisa Salomon, umuyobozi w’ umurenge wa Karago avuga ko hari umuyoboro wa Kadahenda wubatswe muri 2015. Uwo muyoboro wagombaga kugeza amazi muri robine 14 muri uwo murenge, ariko ubu hakora imigezi 3, mu gihe 11 idakora kubera inyigo yakozwe nabi muri 2011.

Yagize ati” Umuyoboro wa kilometero 9 witwa Nyamateke waturutse mu murenge wa Rambura. Ariko abakozi bavuze ko amazi yabaye make kuko ngo habayemo kwibeshya kubera inyigo yakozwe nabi. Inyigo yakozwe muri 2011 umuyoboro wubakwa muri 2016.” Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwitabaje ababishinzwe bo muri one stop center bakagaragaza ko amazi aturuka ku isoko ari make.
Kabalisa Salomon avuga ko bafite ingamba mu gushaka umuti w’ ikibazo. Yagize ati” kubera ko dufite ubuyobozi bushya, ubu ngiye gukora ubuvugizi. Uwari umuyobozi w’ akarere yohereje abatekinisiye ngo baze kubikurikirana ariko birangira ntacyo bitanze.”Akomeza avuga ko bagiye kubikurikirana byihariye bafatanije n’ ubuyobozi bushya.

Ikindi kandi nuko mu byo ubuyobozi bw’ umurenge bwaganiriye n’ubw’ akarere, akarere kavuze ko kazafatira amazi ku yindi soko hanyuma bakayihuza niyo mu murenge wa Rambura. Ati” Mu byo twari twaganiriye n’ akarere,abari abayobozi bemeje ko bazafatira amazi ku yindi soko bakayahuza n’ayo mu murenge wa Rambura.”Na none yakomeje agira ati” Umuyobozi mushya w’ akarere si ngomba kumuha amahwemo, ndatangirira kuri zero mugezaho ikibazo cy’ amazi ahangayikishije abaturage”.
Uyu muyoboro wari witezweho kugaburira abaturage bo mu murenge wa Rambura na Karago wubakishijwe amafaranga miliyoni ijana na mirongwitandatu (160,000,000 frs) nk’ uko bivugwa na Kabalisa Salomon, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Karago. Umurenge wa Karago ni umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu. Ugizwe n’ utugari 6 n’ imidugudu 41. Ni umurenge w’ icyaro mu misozi miremire ukaba utuwe n’abaturage 6336. Muri uyu murenge bahinga ibirayi, ibishyimbo, ibigori, ingano n’icyayi.

Munyaneza Emmanuel


Tanga igitecyerezo

Who are you?