Yashyizweho kuri 3 May, 2016 | 09:11

Itegeko rigenga imishara fatizo rirasabirwa kuvugururwa

Itegeko rigenga imishara fatizo mu Rwanda rimaze imyaka 42. Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) n’Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda (PSR) birasaba ko iryo itegeko rivugururwa nk’uko Guverinoma y’u Rwanda yabyemeje.

inkuru y’urubuga www.muhabura.rw iravuga ko kuri uyu wa 1 Gicurasi Umunsi wahariwe abakozi, Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) n’Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda (PSR) birasaba ko itegeko rigenga imishaharafatizo y’abakozi rivugururwa nk’uko Guverinoma y’u Rwanda yabyemeje. Sosiyete sivile irasaba ivugururwa ry’iri tegeko ishingiye ku ngingo ya 76 y’itegeko nomero 13/2009 ryo ku wa 27 Gicurasi rigenga umurimo, no ku byumvikanyweho mu biganiro mpaka byahuje abahagarariye abakozi n’abakoresha bikemezwa n’Inama nkuru y’Umurimo yabaye mu myaka irindwi ishize.

Itegeko rigena umushahara fatizo rimaze imyaka 42 riteganya ko impuzandengo ari amafaranga 100 y’u Rwanda ku munsi mu gihe ibiciro ku isoko byahindutse ndetse n’ubukungu bw’igihugu bukaba bwariyongereye mu buryo bufatika. Amafaranga yashyizwe ku 100 mu 1980 avuye kuri 60. Ibi ngo bigira ingaruka zikomeye kuko bamwe mu bakoresha bagena imishahara uko bashatse bitwaje iri tegeko, ndetse n’imishahara ihabwa abenshi mu bakozi ikaba itajyanye n’ibiciro biri ku isoko.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR Manzi Eric, yatangaje ko bahangayikishijwe n’uko ibiganiro byabaye ngo iyi mishahara ihindurwe ndetse n’itegeko ribigena rikajyaho ariko habura iteka rya Minisitiri ryemeza ko iyi mishahara igomba kujyana n’uko ubukungu bw’igihugu buhagaze ishyirweho. Yagize ati “Itegeko rya 2009 ryavugaga ko hagomba kubaho iteka rya Minisitiri rishyiraho imishahara fatizo ikurikije icyiciro by’umurimo. imishaharafatizo ni yo amasendika n’abakozi bashingiraho basaba kurenganurwa mu mishahara, ni wo umukoresha adashobora kujya munsi ariko ubu ni abakoresha bishyiraraho imishahara.” Yakomeje agira ati “Ibiganiro hagati y’abakozi n’abakoresha byarakozwe; ubu twibaza impamvu Iteka rya Minisitiri ridasohoka... Itegeko rigiye kongera kuvugururwa iki kibazo kitarebweho byaba ari ibibazo.”

Umuyobozi w’Ishyaka PSR, Rucibigango Jean Baptiste mu itangazo yashyize ahagaragara we avuga ko abakozi bakwiye kongererwa umushahara hashingiwe ku musaruro bagaragaje n’uko ibiciro ku isoko byiyongera. Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yo ivuga habanje kunozwa iby’ibanze kugira ngo hatazashyirwaho umushaharafatizo wabera umuzigo abakoresha cyangwa ntihakemuke ikibazo cy’umukozi. Na none kandi ngo umushahara ugomba kujyana n’amategeko n’imiterere y’ubukungu bw’igihugu.

PAX PRESS


Tanga igitecyerezo

Who are you?