Yashyizweho kuri 14 March, 2018 | 10:32

Ikigega cyo gushyigikira ubufatanye ku bikorera kirafasha amakoperative mu iterambere rirambye

Mu nshingano zabo zo kunganira ibikorwa by’abikorera bishyize hamwe, Ikigega cyo gushyigikira ubufatanye ku bikorera (LCF) kirakataje mu bikorwa byo gutera inkunga imishinga. Kuva kuwa 12 Werurwe bazatangira ibikorwa byo kugenzura ibyagezweho n’abakorera mu turere tune (4) tw’igerageza twatoranyijwe: Nyagatare, Gisagara, Gakenke na Rutsiro.

Ushinzwe igenzura ry’ibyagezweho mu kigega cyo gushyigikira ubufatanye ku bikorera (LCF) mu Rwanda Simon De Schutter, asobanura ko imishinga 36 ari yo imaze gufashwa mu turere 4 ihuriye mu bigo cyangwa amakoperative (cooperatives) mirongo icyenda n’icyenda (99). Ibi bigo kandi byahaye akazi abantu bagera kuri 1800 bazakomeza kwiyongera bitewe n’inkunga LCF ibagenera mu kwagura imishinga. Yongeraho ko mu bantu bibumbiye mu bigo biterwa inkunga na LCF byibura 3 cyangwa 4 usanga babarizwa mu cyiciro cya 1 n’icya 2 cy’Ubudehe, nk’ibibarizwamo abakene bityo bagafashwa binyuze muri gahunda ya LCF ari yo kurwanya ubukene n’ubushomeri mu Rwanda.
“Uturere twaregerewe cyane mu bikorwa byo gutera inkunga imishinga y’abaturage ihereye mu nzego z’ibanze, aho bakurikirana ishyirwa mu bikorwa ndetse n’igenzura ry’imikoreshereze y’inkunga amakoperative aterwa kugira ngo bagere ku ntego bihaye.” Aime Francois Niyodusenga, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Gakenke.

Nyongeyinshuti Francine ukorera mu kigo cya INYAMAMARE Ltd. ikorera ibinyobwa bikomoka ku rutoki mu Karere ka Gisagara, agira ati “Inkunga ya LCF idufasha mu kongera ibikoresho mu ruganda, kongera ubumenyi n’ubushobozi binyuze mu kwihugura ndetse idufasha no kongera abakozi dukoresha.” Yongeraho ko LCF itaraza bakoreshaga abakozi mirongo itanu (50) ariko aho tuyiboneye ubu bakoresha abarenga ijana na makumyabiri (120). Muri bo harimo bane barangije kaminuza bari abashomeri, 30 barangije segonderi batari bafite akandi kazi harimo ndetse n’abantu babarizwa mu kiciro cya 1 n’icya 2 batishoboye bari barabuze ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) ubu babashije kwiyishyurira mitiweli. Ati “LCF yabafashije mu kurwanya ubushomeri.”

Ibi bishimangirwa kandi n’abakorera muri Coperative Inkoramutima itunganyiriza ubuki mu Karere ka Gakenke. Bavuga ko LCF yabafashije kuva ku gukoresha imizinga ya gakondo, ubu bakaba bageze ku rwego rwo kwagika mu mizinga ya kijyambere. Jean Baptiste Dushimirimana ati “Kubona inkunga ya LCF ntibyari byoroshye, bisaba ubufatanye. Twagiriwe inama na LCF yo gukorana n’abandi tujya guhuza ibikorwa, bityo twihuriza muri koperative tubona kwaka inguzanyo.” Abihurije mu makoperative aterwa inkunga na LCF bakomeza bashimangira ko inzozi ari ukuba abikorera bahamye, ku buryo isoko ryo mu gihugu bagomba kurihaza ndetse no mu bihugu duturanye.

LCF ifatanya n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga iterambere ry’ibigo biciriritse (LODA) mu kwegera Uturere. Binyujijwe muri gahunda ya Leta yo kurandura ubukene (EDPRS2), LCF yibanda ku guteza imbere abikorera binyujijwe mu kwihangira imirimo nk’imwe mu nkingi ya EDPRS2 igamije guhashya ubushomeri by’umwihariko mu rubyiruko.

Umubyeyi Nadine Evelyne


Tanga igitecyerezo

Who are you?