Yashyizweho kuri 3 April, 2018 | 19:07

Iburasirazuba : Ntibavuga rumwe ku isoko ry’ibigori

Bamwe mu bahinzi bo mu mirenge ya Gatsibo mu karere ka Gatsibo ndeste na Mimuri yo muri Nyagatare mu Ntara y’ Iburasirazuba bavuga ko muri iki gihembwe cy’ ihinga kirangiye bejeje ibigori byinshi ariko bikaba byarabuze isoko kubera rwiyemezamirimo wababeshye isoko.Hari abavuga ko bahisemo kubigurisha ku giciro gito n’ abacuruzi basanzwe nyuma y’aho baboneye ko Rwiyemezamirimo wari warabemereye kugura uwo musaruro atakije kuwufata nkuko bikubiye mu masezerano. Hagari aho ariko Rwiyemezamirimo ufitanye amasezerano n’ amwe mu makoperative yo muri utu turere yo kubagurira umusaruro AIF (African Improved Food ) we avuga ko atigeze yanga kugura umusaruro ahubwo ko uwo bakeneye kugura utaruzuza ubuziranenge bukenewe mu ruganda

Ubusanzwe muri iyi mirenge kimwe n’ iyindi yo mu turere twa Gatsibo na Nyagatare ni hamwe mu duce tweramo ibigori cyane.Hari abahinga ku giti cyabo ariko kandi banafite n’ amakoperative y’abahinzi babyo .Abahinzi bavuga ko bagitangira guhinga ibigori mu gihembwe cya mbere cy’ ihinga cya 2017-2018 rwiyemezamirimo ari we AIF mu magambo ahinnye y’ icyongerezo (African Improved Food ) yabasezeranije kuzawubagurira ku mafaranga ijana na mirongo inani n’arindwi ku kilo kidahunguye (177Frw/kg) , gusa ngo kuri buri mufuka w’ ibiro ijana akabakataho ibiro makumyabiri.

Umusaza witwa Nuhu utuye mu kagari ka Gatsibo ati “yaraje aratubwira ati ibigori mubihinge ku bwinshi nibimara kwera nzaza mbibapimire turebe ubuhehere bwabyo uko bumeze maze igiciro uko kizaba gihagaze I Kigali ni cyo natwe tuzabaheraho.” Uyu musaza akomeza avuga ko mu nama bagiranye na Rwiyemezamirimo yababujije kugira undi babiha abizeza ko azabigura ariko na nubu ngo baramutegereje amaso ahera mu kirere.

Mu murenge wa Mimuri ho hari koperative y’ abacuruzi yiyemeje kugura uwo musaruro w’ abahinzi ikawugemura kuri AIF ,uruganda rutunganya ibyo kurya by’ abana rukorera I Masoro mu mujyi wa Kigali.Gusa nabo bavuga ko muri iki gihe babahagaritse kugemura ibigori muri urwo ruganda.

Bamwe muri aba bahinzi bavuga ko nyuma y’aho bategereje rwiyemezamirimo wagombaga kubagurira umusaruro bakamubura kandi bakeneye amafaranga bahisemo kubigurisha abacuruzi basanzwe ariko mu buryo bahendwa cyane.

Bavuga ko ibigori bihunguye umucuruzi yagiye abahera ku mafaranga ijana na mirongo itandatu ku kilo ( 160F) mu gihe bari barijejwe amafaranga ijana na mirongo inani n’arindwi (187F/Kg ) ndetse benshi mu bahinzi ngo umusaruro uracyari mu ngo.

“ Ibigori bitarageza igihe cyo kugurwa n’ uruganda”

Umuyobozi ushinzwe gukorana n’ abahinzi cyane cyane mu kubagurira umusaruro mu ruganda AIF Bwana Banwamwana Bernard avuga ko batigeze babeshya abahinzi ko bazabagurira umusaruro ntibawugure. Agira ati “ isizeni ubwayo nibwo igitangira twatangiye kugura mu matariki 10 Gashyantare 2018, bivuze ko nta rirarenga rero .” Banamwana akomeza avuga ko bamwe mu bahinzi bafite imyumvire ko umusaruro wabo uruganda ruwugurira icyarimwe uko wakabaye nyamara ngo siko wose uba wujuje ubuziranenge. Mubisobanuro atanga kuri iki kibazo agira ati” uretse iyo mpamvu yo kuba umusaruro wose tutawutwarira rimwe muri iki gihe hari n’ ikibazo cy’ ikirere kuburyo imicyo ari mike. Ibi byagize ingaruka ku gipimo cy’ ubuhehere bw’ ibigori kandi ari kimwe mu bintu by’ ingenzi twitaho iyo tugura umusaruro w’ abaturage. “

Ubusanzwe ngo ibigori bagura ni ibifite igipimo cy’ ubuhehere cyangwa ubwume buri hagati ya 13,5% na 18% butuma imashini zibihungura. Nyamara muri iki gihe ngo benshi mu bafite ibigori biri kubuhehere buri hejuru ya 21 % kandi bene ibyo bigori ngo imashini ntizishobora kubihungura.
Banamwana avuga ko mu mpera z’ ukwezi kwa kabiri borohereje abahinzi kuburyo basabye abakozi babo bazenguruka hirya no hino mu gihugu bapima ubwo bubobere bw’ ibigori ko nibifite uburi kuri 21% babipakira kuko bene ibyo imashini ishobora kubihungura nubwo hari ibishobora kwangirika ariko ngo ntabwo biba bikabije.

Asaba abahinzi gukomeza kubungabunga neza umusaruro wabo cyane cyane abantu bagakomeza kumisha ibigori muri za hangali ngo kuko aribwo bidashobora kwangirika kuruta kubibika bihunguye .Uru ruganda binyuze mu masezerano rufitanye na minisiteri y’ ubuhinzi n’ ubworozi ndeste na minisiteri y’ ubucuruzi n’ inganda rukaba rugura umusaruro mu buryo bubiri: ibigori bidahunguye ndeste n’ ibihunguye ariko byahunguwe neza kuburyo byujuje ubuziranenge busabwa .
Bitewe nuko AIF ari uruganda rukora ibiryo by’ abana bafite kuva ku mezi atandatu kuzamura ngo ibigori bagura bigomba kwitonderwa kubirebana n’ ubuziranenge ari nayo mpamvu bafatanije na CHAI (Clinton Health Acess Initiative ) bakurikirana abahinzi haba mu guhinga , gusarura no kubungabunga neza umusaruro w’ ibigori.

Mu gihe Banamwana avuga ibi bamwe mu bahinzi bavuga ko bazinutswe guhinga ibigori ndetse na bamwe mu ba agoronome bavuga ko ibi bigira ingaruka ku kazi kabo. Ngo "iyo igihe cyo gushishikariza abahinzi kwitabira isizeni y’ihinga no kugura inyongermusaruro kigeze usanga hari abacitse intege baba badashaka kongera guhinga bene iyo myaka," nk’uko umwe mu ba agoronome yabitangaje.

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?