Yashyizweho kuri 13 August, 2018 | 09:36

Ibishushanyombonera bigomba kugirwamo uruhare n’abaturage- Ralga

Uruhare rw’abaturage mu bishushanyombonera byaganiriweho mu ntangiriro za Kanama ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi ibiri yabereye mu Karere ka Muhanga, yagenewe Abajyanama mu Nama Njyanama z’Uturere dutandatu twunganira umujyi wa Kigali.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’umujyi wa Kigali (Ralga), Ngendahimana Ladislas yibukije abajyanama ko bagomba kurebera hamwe n’abaturage ibigomba gukorwa hagamijwe iterambere ry’imijyi ngo kuko ari bo baba bazi ibihakenewe kuruta ibindi nk’abayituye. Yagize ati “Inama Njyanama igomba kwibuka ko Igishushanyombonera (Master Plan) ku mijyi yunganira Kigali kizakorwa hakurikijwe ibitekerezo by’abaturage ndetse n’ubushobozi bwabo, kuko ari bo bafite kugena imikorere n’imikoresherezwe y’aho bari batuye bityo n’aho byakozwe nabi bikaba byakosorwa hatagize ubangamirwa.” Yongeyeho ko abagize Inama Njyanama ari bo ubundi bagomba gukora Ibishushanyombonera, bakunganirwa n’izindi nzego kandi bigakorwa hakurikijwe ibyifuzo by’abaturage bigendanye n’ubushobozi bwabo n’aho batuye.

Ubumenyi ku gukusanya amakuru

Nadine Michèle Ingabire, umuyobozi w’ibiro by’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yavuze ko aya mahugurwa agiye kubafasha kunoza imitunganyirize y’utu turere twunganira umujyi wa Kigali ngo hamwe n’uruhare rw’abaturage. Yagize ati “Wasangaga bitanoze kuko akenshi gutegura ibi bishushanyombonera by’Imijyi byaharirwaga abatekinisiye, ariko ubu tugiye kubikosora abaturage babyibonemo ndetse n’abagize Inama Njyanama babikurikiranire hafi.” Yakomeje anibutsa abagize izi Nama Njyanama kwita ku nshingano zabo kuko abaturage bakunze kuzitunga intoki, aho baziheruka bazitora ngo nyuma y’aho ntibongere kubabona babaka ibitekerezo kubyo bagomba gukorera hamwe biteza imbere iwabo mu turere kandi ari cyo baba barabatoreye.

Umukozi mu biro by’Inama Njyanama mu Karere ka Nyagatare, Turatsinze Caleb avuga ko aya mahugurwa abafunguye amaso. Ngo bahawe ubumenyi bwo gukusanya amakuru mu baturage Njyanama z’Uturere ziba zihagarariye, ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo nyuma yo kwemezwa hagendewe kubyo abaturage bakeneye.

Akomeza anashima uburyo bigiye kubafasha kwirinda kuba hagira igitekerezo cy’umuturage cyapfukiranwa. Ati “Aya mahugurwa azanadufasha kuba twakwirinda ko umuturage avuga ko tutamufashije mu itangwa ry’ibitekerezo ku by’ibanze bikenewe gukorwa mu Karere, kuko tuzaba twashoboye gukusanya amakuru muri bose ntawe usimbutswe.”

Uturere 6 twunganira umujyi wa Kigali (Nyagatare, Musanze, Muhanga, Huye, Rubavu na Rusizi) twatoranijwe hagamijwe kutwifashisha mu guca imiturire mibi hagati y’imyaka ya 2013-2018, nk’uko gahunda mbaturabukungu (EDPRS 2) yerekanye ko 58% bari batuye mu bice bidafite ibikorwaremezo bihagije. Bityo twitezweho kongera imibare y’abatura mu mijyi kandi batuye neza kuko mu mwaka wa 2014 babarurwaga kuri 17%, Ralga ikaba iteganya ko mu mwaka wa 2020 abagera kuri 35% bazaba batuye mu mujyi wa Kigali no mu yindi iwunganira.

Umubyeyi Nadine Evelyne


Tanga igitecyerezo

Who are you?