Yashyizweho kuri 28 October, 2019 | 07:45

Huye:Ibura rya ‘connexion’ ritinza serivisi z’irembo

N’ubwo bishimira uruhare urubuga Irembo rwagize mu kubagezaho serivisi zihuse kandi zinoze, batabanje gukora ingendo berekeza ku biro zisanzwe zitangirwaho, bamwe mu batuye akarere ka Huye babangamiwe n’ibura rya hato na hato rya ‘connexion’, rituma rimwe na rimwe batinda kubona serivise bakeneye.

Nyirandaruhutse Maria utuye mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, atangaza ko gukoresha irembo byabarinze guhora baza gutonda umurongo ku biro by’umurenge basaba ibyangombwa, nyamara ngo hari igihe ‘connexion’ ibasiragiza.
Nyirandaruhutse yagize ati “mu kwezi kwa karindwi nashakaga icyemezo cyo gushyingirwa kugira ngo mbashe kwandikisha ubutaka, nasiragiye nk’icyumweru cyose nsanga ‘connexion’ yabuze ngera aho ndabihagarika kuko twari twinjiye mu ihinga, n’ubu ibyangombwa ntibiruzura nibwo ngarutse kongera kubishaka.”

Irembo ni gahunda yatangijwe na leta y’u Rwanda mu 2015, hagamijwe gukoresha ikoranabuhanga mu kunoza imitangire ya serivise mu nzego z’ibanze, serivisi inoze nk’inkingi y’iterambere n’ubukungu burambye. Mu ntego z’ikinyagihumbi 2020 na gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 (2017-2024), leta yateganyaga ko serivise zitangirwa mu nzego z’ibanze zazaba zikoresha ikoranabuhanga ku kigero cya 100% mu mwaka wa 2024 zivuye kuri 40% mu mwaka wa 2017.

Kwihutisha serivisi

Bamwe mu baturage bakoresha irembo basaba serivise zitangwa n’inzego z’ibanze, bemeza ko ubu byaboroheye kuko ibyangombwa byinshi bisigaye biboneka wifashishije murandasi (internet) ukabasha kubifatira aho uri utarinze kujya ku biro by’umurenge cyangwa akarere. Nkirabenshi Flatus atuye mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye; atangaza ko ubu serivise zisigaye zitinda ari izitangirwa ku mudugudu no ku kagari ngo kuko hari igihe usanga umuyobozi w’umudugudu yagiye muri gahunda ze ntuhite umubona. Nyamara ngo iyo wigiye hejuru ku murenge utinzwa no kwishyura ku irembo ubundi serivise yose ukeneye ikakugeraho.

Nkirabenshi akomeza avuga ko ubu bisigaye binoroshye, kuko abafite telefoni babasha gusaba serivise zitangwa n’inzego z’ibanze bifashishije irembo, babikoreye kuri telefoni ngendanwa zabo. Gusa ngo hakunze kubaho ibibazo bya ‘connexion’ bituma hari igihe usaba serivise ntuhite uyibona ugategereza.

Byagabanije umurongo ku mirenge

Hari abemeza ko irembo ryakuyeho umurongo w’abasaba serivise zitangwa n’inzego z’ibanze wahoraga ku biro by’umurenge. Uwibambe Jeanette ni umukozi w’irembo ku murenge wa Tumba mu karere ka Huye, atangaza ko mbere y’uko irembo ritangira gukora, wasangaga umurongo ugera hanze kandi buri munsi; ariko ubu ngo abahaza ni abakeneye gusa bimwe mu byangombwa bicyandikishwa intoki nk’inyandiko y’ivuka n’ibindi bike.

Uwibambe yemeza ko ibura rya hato na hato rya ‘connexion’ ariyo ngorane bakunze guhura nayo bakoresha irembo, ugasanga umuntu amaze umunsi wose ategereje nta cyangombwa yabonye; ibi rero ngo bituma umuturage atakaza umwanya na gahunda ze zigapfa, asanga iki kibazo gikwiye gushakirwa umuti, sisiteme y’irembo ntikajye ihagarara na gato ngo kuko umuturage ariho aba ategereje serivise akeneye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, atangaza ko mu gukemura iki kibazo bari gukora ibishoboka byose ngo bageze mu tugali twose Internet yihuta ya 4G yunganira iyo ku muyoboro mugari; kuri ubu ikaba imaze kugera muri 48 kuri 77 tugize aka karere.

Igipimo cy’uburyo abaturage bishimira imitangire ya serivise mu nzego z’ibanze (community score card) gishyirwa hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyari kuri 85,6% mu 2017 kivuye kuri 75,9% mu 2016, ni mu gihe igipimo cy’umurimo unoze ku ikarita y’imiyoborere (Rwanda governance scorecard) cyari 85,6% mu 2018 kivuye kuri 74,3% mu 2016.

Mukase Francine Andrew


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo