Yashyizweho kuri 5 April, 2016 | 14:10

Hari ibikwiye kubanza gukorwa mbere yo guca caguwa

Ubwo Minisitiri w’ intebe w’ u Rwanda Anastase Murekezi yagezaga ku Nteko Ishinga amategeko imitwe yombi inzira yo kubaka inganda zo mu Rwanda kuva muri 2010 kugeza 2015 ndetse na gahunda yo gukangurira abanyarwanda gukunda ibikorerwa mu gihugu, abadepite bamugaragarije ko hari ibigomba gukorwa mbere yo gukangurira abaturage gukunda iby’iwabo. Minisitiri w’intebe avuga ko guca caguwa nabyo btazahutiraho ahubwo bizagenda bikorwa buhoro buhoro

Buri gihembwe, Minisitiri w’ intebe agirana n’ Inteko Ishinga amategeko ikiganiro kuri gahunda za Leta, muri iki kiganiro kuri uyu wa 4 Mata 2016, Minisitiri w’ intebe Anastase Murekezi yabwiye intumwa za rubanda (abadepite n’ abasenateri) ko ugereranyije no mu myaka 5 ishize hari urwego rushimishije inganda zo mu Rwanda zimaze kugeraho, ari naho yahereye avuga ko abanyarwanda bakwiye kureka icyo yise umuco mubi wo gukunda ibikorerwa mu mahanga by’ umwihariko imyenda ya caguwa. Yagize ati “uretse n’ ikibazo cy’ isuku nke, imyenda ya caguwa ntabwo iba ari mishya. Urubyiruko rugera kuri 300 rwahawe amahugurwa yo kudoda imyenda, hari na guhunda yo kongereza ubushobozi uruganda rwa UTEXRWA ni impamvu yatuma abanyarwanda badakoresha ibikorerwa mu gihugu.”

Abadepite batandukanye barimo Hon. Mureshyankwano Marie Rose na Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney, bagaragarije Minisitiri w’ intebe ko hari ibyagombaga kubanza gukemurwa mbere yo gushishikariza abanyarwanda gukoresha ibikorerwa mu Rwanda. Hon Mureshyakwano yagize ati “ umunyarwanda agura umwenda wa caguwa ukaramba kandi yawuguze make, mbere yo kumushishikariza gukoresha ibyo mu Rwanda hagombye kubyongerera ireme.” Hon. Gatabazi nawe ati “ kuba umuturage agura caguwa si umuco mubi, ni ubushobozi buke akwiye kongererwa ubushobozi akabona gucika kuri caguwa.”
Minisitiri w’intebe Murekezi yagize ati :”guteza imbere inganda bisaba amafaranga menshi, igihugu cyacu kidashobora kubonera icyarimwe, inganda zitunganya imyenda, impu n’ibizikomokaho kimwe n’izindi nganda mu Rwanda ntiziragira ubushobozi buhagije bwo guhaza isoko.”

Birasaba igihe

Minisitiri w’intebe yavuze ko leta iri gukora ibishoboka kugira ngo izo nzitizi zose ziveho bafasha cyane abikorera mu kuzamura ubushobozi bw’izi nganda bashora imari. Ingamba za guverinoma mu guca caguwa, abadepite n’abasenateri barazemera ariko bagasaba ko byafata igihe kugira ngo abanyarwanda b’amikoro make batahahutarizwa. Hariho ingamba zo kuzamura amahoro kuri caguwa z’ibikomoka ku mpu zitumizwa hanze no kugabanya amahoro ku mpu zitumizwa hanze zizanwa mu Rwanda gukorwamo imyambaro hagamijwe korohereza inganda n’abanyabukorikori bakoresha izo mu mpu mu nganda zo mu Rwanda.

Intumwa za rubanda zabajije Minisitiri w’ intebe niba bitari gushoboka ko habanza hakubakwa ubushobozi bw’ inganda zo mu Rwanda mbere yo guca intege ibyinjizwa mu gihugu, maze asubiza ko kubica intege bizakorwa gahoro gahoro hazamurwa amahoro, ari nako abaturage bashishikarizwa gukoresha ibikorerwa mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2015 u Rwanda rwasohoye miliyoni 28 z’ amadorali ya Amerika mu kugura caguwa. Inyigo yakozwe muri 2015 yagaragaje ko mu myaka 6 iri imbere Leta y’ u Rwanda ishobora kugabanya 18% ku mafaranga u Rwanda rwatangaga yagendaga kuri caguwa ni ukuvuga miliyoni 450 z’ amadorali ya Amerika.

Muri rusange kuva muri 2010 kugera muri 2015 iterambere ry’ inganda ryazamutse ku kigero cya 7%. Mu Cyerekezo 2020, Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi, ndetse na Gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS2 2013-2018), biteganyijwe ko Guverinoma izakomeza kongera imari igenerwa urwego rw’inganda.

Biteganyijwe kandi ko Guverinoma izakomeza gushishikariza abashoramari gushora imari yabo mu nzego zihutirwa kurusha izindi harimo n’inganda. Ikindi ni uko hazabaho kuzamura amafaranga ajya mu bwizigame bw’igihe kirekire, kugira ngo bifashe gutanga inguzanyo zafasha kuzamura ibikorwa by’inganda.

Musonera Sosthène


Tanga igitecyerezo

Who are you?