Yashyizweho kuri 31 March, 2017 | 14:15

Guverinoma y’u Rwanda irashima uburyo umushinga PPIMA uteza imbere abaturage

Ubuyobozi bw’uturere twakoreyemo umushinga PPIMA, ugamije gufasha sosiyete sivile ; imiryango itegamiye kuri leta ndetse n’abaturage muri gahunda zitandukanye za leta kugira ngo serivisi bahabwa zirusheho kibanogera kubera ko bazigizemo uruhare , bwemeza ko abahatuye bahinduye imyumvire ku buryo bushimishije, byanatumye batanga umusaruro ufatika mu iterambere ry’igihugu.

Umushinga PPIMA(Public Policy Information, Monitoring and advocacy),watangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2009 ku nkunga y’Umuryango w’Abaturage ba Norvege, (Norwegian People’s Aid), wagaragaje ibyo wagejeje ku baturage nuko abandi bakwiye kuwigiraho ku wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2017.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias yemeza ko ibikorwa by’uwo mushinga byubatse mu baturage b’imirenge 10 ikoreramo muri ako karere muri 19 ikagize, icyizere gikomeye cyo kwigira, gusabana n’abayobozi, gutekerereza hamwe ,ndetse no guhindura imyumvire nka kimwe mu bikomeye kurusha ibindi wabagejejeho. Ati “Icyo twishimira ni uko usanga aho uyu mushinga PPIMA wakoreye abaturage baho bararushijeho kwitabira gahunda za leta ku buryo bugaragara, kuganira hagati y’abayobozi n’abaturage ari ikintu gifatika cyane. Ikindi ni uko mu kugena ibya ngombwa bigomba guherwaho( priorities ) biragenda neza cyane, no mu yindi mirenge batangiye kubyitabira, ndetse no gutanga serivisi urabona ko bigenda neza. Ikindi ni ibijyanye n’imikoranire byagenze neza.”

Abaturage bo muri iyo mirenge kandi ngo bungutse ubumenyi bwo gufatanya n’abayobozi babo mu bikorwa bibateza imbere. Nzamwita ati “Ubona abaturage baratinyutse abayobozi[…]abayobozi nabo wabonaga badafata umwanya uhagije ngo begere abaturage, ariko muri iriya mirenge iyo wagiyemo n’iyo waba uri umuyobozi mushya, abaturage ubwabo barakwihamagarira ngo baragukeneye ngo usubize ibibazo byabo, ariko nabo bakagufasha. Ikindi twishimirira ni uko muri iriya mirenge 10 inama zaho zikorerwamo abaturage bitabira cyane, ikindi gikomeye ni uko mu bikorwa remezo bikorwa nk’umuganda usanga babigiramo uruhare rukomeye kuko baba barabyitekerereje, ndetse haba no kwigomwa amafaranga bakabikora.”

Nzamwita akomeza avuga ko imyumvire y’abo baturage iri ku rwego rushimishihije kubera umushinga PPIMA. Ati “Ikintu gikomeye cyahindutse uyu munsi nagira ngo nceho akarongo ni ikijyanye n’imyumvire y’abaturage, aho abaturage benshi bo mu yindi mirenge baba barwanira kujya mu cyicaro cya mbere cy’ubudehe, abo mu mirenge yakoreyemo PPIMA usanga bafite imyumvire yahindutse ku buryo imikorere igenda iba myiza. […]abaturage bahinduye imyumvire ntabwo bagisabiriza, , urumva ko harimo ikinyuranyo.”

Biciye mu miryango iterwa inkunga na NPA, abayobozi bo muri aka karere batinyutse kuvugana n’itangazamakuru, ku buryo ngo batagitinya kurigaragarizamo ibyo bakorera abaturage, ibyo ngo byatewe n’ibiganiro Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro, Pax Press wagiye ukorera muri ako karere uhuza abayobozi n’abaturage ndetse no gusobanurira abayobozi iby’itegeko ryo kubona amakuru.

Gufasha mu guhinduka no guhindura

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere(RGB), Prof Shyaka Anastase yavuze ko ibikorwa by’uwo mushinga bigomba kubera urugero indi miryango igize sosiyete sivile mu guhitamo ibyo ikorera abaturage, yibanda ku bikorwa kurenza amagambo. Ati “Iyi gahunda iri mu cyerekezo cyiza kuko aho ikorera berekanye ko bateye intambwe kurusha abandi, ariko sibo gusa hari n’izindi gahunda zitandukanye z’imiryango itari iya leta tugenda tubonera ibimenyetso simusiga byerekana yuko imiryango itari iya leta nyarwanda na mvamahanga ifite ibikorwa bigaragaza ko mu bwisanzure buhagije bafite barimo bagira uruhare rugenda rwisumbura uko bwije nuko bukeye mu guteza imbere abaturage.”

Yakomeje asaba abafatanyabikorwa muri gahunda zigamije guteza imbere abaturage kudaheza ibikorwa mu magambo. Ati “Icyo twifuza cyane kikiri icyuho, ni uko imiryango itari iya leta igenda nayo yiyongera mu bikorwa by’iterambere biteza imbere umuturage, hari uko bigaragAra cyane mu kubwira umuturage , ariko byaba byiza banagaragaye cyane mu gukorera umuturage ibikorwa by’iterambere niba ari ibyo by’umuhanda ntibavuge ngo ari ko ahangaha bakeneye umuhanda, ahubwo bakaba banawubakorera.”

Prof Shyaka akomeza yerekana ko iyo umuturage asabwe ibitekerezo mu biteganya kumukorerwa ngo usanga ibyakozwe biramba. Ati “Ikigaragara ni impinduka z’imibereho y’abaturage, iyo ukoze ibidashingiye ku muturage, uba ubusanyije n’amahame twemera yo gukora ibyo umuturage yagizemo ijambo, ariko uranahomba , kuko iyo agize uruhare mu bimukorerwa, umukorera nka 60%, 40 akabyiyongereraho.”

Umuhuzabikorwa w’Umushinga PPIMA, Tusingwire Yassin yavuze ko bageze kuri uwo musaruro babikesha kwifashisha ikarita nsuzumamikorere, abaturage bifashishaga batanga amanota kuri serivisi bahabwa nuko zarushaho kunozwa. Ibyo ngo byatumye barushaho kuzitabira kuko nta terambere rirambye, igihugu cyageraho abaturage batabigizemo uruhare.

Ibyo ni byo byatumye bahuza abaturage bajyaga biheza, n’abayobozi bumvaga ko bihagije nta cyo bakeneye ku bitekerezo by’abaturage, kuko umwe yumva ko ari umuyobozi ukomeye , undi akumva ko ari umuturage udashoboye. Ati “Twashatse uburyo twabafasha ngo bahuzwe mu buryo bworoshye kugira ngo utanga serivisi cyangwa umuyobozi ashobore kumva umuturage, ariko n’umuturage ashobore kumva ko afite ziriya mbaraga zo kugira ngo agaragaze ibitamushimishije muri gahunda zitandukanye na serivisi za leta, bishakirwe umuti.”

Bimwe mu biranga imiyoborere myiza birimo guha abaturage uburenganzira bwo kugira uruhare mu bibakorerwa bagahitamo ibyo bumva ko bakeneye ariko nabo bagatanga ubushobozi bw’imbaraga ngo bikorwe kuko iyo babikoze gutyo biramba.
Umushinga Ppima ukorana n’abafatanyabikorwa 8 ku rwego rw’igihugu n’abandi 7 ku rwego rw’uturere. Uyu mushinga umaze gukorera mu turere 8.

Ntakirutimana Deus


Tanga igitecyerezo

Who are you?