Yashyizweho kuri 23 May, 2016 | 09:04

Gutwika ibikoresho byatemye insina zirwaye kirabiranya birinda kwanduza izindi

Gushyira mu muriro ibikoresho bikoreshwa mu rutoki mbere y’uko hatemwa izindi nsina, ni bumwe mu buryo bufasha mu kurwanya indwara ya kirabiranya. Nubwo bitari umuti wa burundu ariko birinda ikwirakwizwa ry’iyo ndwara yangiza cyane urutoki.

Abaturage b’akarere ka Nyagatare umurenge wa Matimba bavuga ko biboneye umuti wa kirabiranya yari yarabaciye ku gihigwa cy’Urutoki. Mukamusoni Jane umwe mu bahinzi b’urutoki utuye mu murenge wa Matimba akarere ka Nyagatare atangaza ko nyuma y’igihe kirekire indwara ya kirabiranya yarabaciye ku gihigwa cy’urutoki ubu bayiboneye umuti, kuko mbere yo kujya mu rutoki kurukorera ubanza ugashyira umuhoro cyagwa ikindi gikoresho cyose ku muriro.
Nyuma yo kwifashisha ubwo buryo bwo gutwika ibikoresho bifashisha mu ntoki zabo, ubu nta muturage n’umwe ugitaka indwara ya Kirabiranya yari yabajengereje ku buryo bari barayiburiye umuti aho aho insina zafatwaga umuti ukaba kurandura urutoki bagahingamo indi myaka.

Mukamusoni akomeza avuga ko kugeza ubu urutoki rwe ruri ku buso bwa Hegitari imwe nta kibazo rufite uretse ikibazo cy’”amapfa” asanga gishobora kuzarusubiza inyuma kuko umusaruro utari mwiza nkiyo imvura igwa. Ati “mbere wasangaga buri wa gatandatu w’isoko rya Matimba naragurishaga ibitoki hagati ya 20 na 15 kandi no mu rugo twariye nta kibazo.Ariko ubu usanga mbonamo nka 10 gusa kandi nabyo bito cyane.”

Niyonzima Emmanuel agorunome w’umurenge wa Matimba avuga ko Leta yari yababwiye kubwira abaturage bakarimbura intoki nyuma y’imyaka itatu bakongera bakarutera, ariko ababikoze ntacyo byatanze kuko yahitaga irufata hadaciye kabiri, kugeza aho “natwe twasabye abaturage ko bareka igihigwa cy’urutoki bagashaka ibindi bahinga nubwo bitari byoroshye kubyumva.”

Emmanuel Niyonzima akomeza avuga ko byamutangaje hari umuturage wahagurutse ubwo bari mu nama ibahuza baganira kubyerekeranye n’ubuhinzi mu murenge akavuga ko we nta kibazo akigira cya kirabiranya nyuma yo gukoresha uburyo yari yarakuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda cyo gushyira mu muriro ibikoresho bakoresha mu rutoki mbere yo kubikoresha. Ati “twahise tujya kumusura koko dusanga urutoki rwe nta kibazo rufite, kuko twaniyambaje abahanga bo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi Minagiri baraza batubwira ko urwo rutoki nta ndwara ya kirabiranya rufite.” N’ahandi yateye, uretse gusaba kurimbura urutoki, bakarutaba, kandi bakaba baretse kuruhinga mu gihe runaka, ubu banabwirwa ko ibikoresho byatemye insina zirwaye bigomba kubanza gucishwa mu muriro (sterilization) virusi z’iyo ndwara zigapfa mbere yo kugira urundi rutoki zitema.

Dr Sveta Gaidashova ushizwe gahunda y’igihigwa cy’urutoki muri RAB avuga ko nyuma yo kumva ayo makuru itsinda ry’abakozi babo bagiye gusura uwo muhinzi basanga urutoki rwe nta kirabiranya rufite. Gusa ngo abaturage ntibakwiye kwirara kuko uriya atari umuti ahubwo ari bumwe mu buryo burinda ikwirakwizwa ry’indwara ya kirabiranya nyine. Dr. Gaidashova agaragaza ko bitewe n’uko iyi ndwara ishobora gutinda kugaragaza ibimenyetso hagati y’ibyumweru 2 n’amezi 2 agakoko kayitera kinjiye mu nsina, ngo ni byiza ko abantu barangwa n’ubushishozi kandi bakarangwa no gukora amatsinda yo kurwanya iyi ndwara bifashishije ubumenyi bufatika.

Akarere ka Nyagatare kaje ku mwanya wa mbere mu kurwaza iyi ndwara mu gihugu hose mu myaka yashize.

Safi Emmanuel


Tanga igitecyerezo

Who are you?