Yashyizweho kuri 4 May, 2018 | 10:38

Guhuza ubutaka: hakenewe kongera umusaruro kuri hegitari aho kongera ubuso

Ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize mu turere 10 n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije Amahoro (IRDP) mu bijyanye n’uko abaturage bisanga muri gahunda zigamije impinduka mu buhinzi. Mirongo inani na batandtu ku ijana (86,8%) bahuje ubutaka, kandi umusaruro uzamuka ku gipimo cya 22%. Abahinzi bifuza ko mu mihigo y’uturere, hakwibandwa kongera umusaruro kuri hegitari aho kongera ubuso buhingwa budatanga umusaruro.

"Mu mihigo ikorwa mu turere, havugwa kongera ubuso bwo guhinga muri gahunda yo guhuza ubutaka, ariko ntihavugwe kongera umusaruro kuri hegitari imwe (ha1). Ibi nibyo bituma haba guhinga kubuso bunini kandi umusaruro ugakomeza kuba muke." Ibi byavuzwe n’umuhinzi wabigize umwuga mu karere ka Musanze, Joseph Gafaranga. Ni mugihe IRDP yamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi ku bijyanye n’uko abaturage bisanga muri gahunda zigamije impinduka mu buhinzi, aho 86,8% bahuje ubutaka, kandi umusaruro uzamuka ku gipimo cya 22%.

Joseph Gafaranga uhinga ibirayi, ibigori n’ibishyimbo, asanga ko gahunda ya Leta yo guhuza ubutaka ari nziza, ariko hakaba hakiri ikibazo cyo kutagira igenamigambi mu buhinzi ifatika! Yerekanye urugero rw’imirima minini y’ibigori hirya no hino mu gihugu, ariko idashamaje kuberako gahunda yo mu turere ariyo kongera ubuso buhingwa, aho kongera umusaruro kuri buri ha 1. Yagize ati "Ntampamvu yo kuhinga ku buso bugari ntamusaruro. Ni habeho ubutaka buhujwe bwo guhinga ibigori ku buso bungana butya, ubw’ibishyimbo ku buso bungana butya, ibijumba, n’ibindi uko; ariko ku buryo bwumvikanyweho n’abahinzi n’ubuyobozi hakoreshejwe ifumbire y’imborera n’imvaruganda; bityo umusaruro uziyongera kuri ha 1”.
Abashakashatsi ba IRDP bakiriye iki gitekerezo cya Kafaranga Joseph, bavuga ko ari uburyo bushya bwanoza gahunda yo guhuza ubutaka no kongera umusaruro ku buso butoya.

Venuste Bizimana umwe mu bashakashatsi ba IRDP, yerekanye imibare igaragaza imyumvire y’abahinzi ku ruhare rwabo muri gahunda zigamije impinduka mu buhinzi (Crop Intensification Program, Citizen Satisfaction).
Abahinzi 32,5% bavuze ko badashaka guhuza ubutaka. Bakeka ko baba banyanzwe ubutaka bwabo, kandi babukeneye nko kubugurisha no kubugwatiriza muri banki, kugirango bagurizwe amafaranga. Na none 13,5% bavuga ko batabishishikarizwa n’abayobozi ngo babyumve. Hari kandi 29,4% bagitsimbaraye ku mihingire ya kera, batifuza impinduka.

IRDP yagaraje ko abahinzi bazitirwa muri gahunda yo guhuza ubutaka hagamijwe kongera umusaruro n’itinda ryo kubona ifumbire mvaruganda. Ku bahinzi 1500 babajijwe muri ubu bushakashatsi, 84,1% bahamya ko batabonera ifumbire igihe, mugihe 71,1% basanga ko imbuto z’indobanure zihenze cyane. Abandi 94,5% bagaragaje ko serivisi yo gutubura no gutanga imbuto z’indobanure yagabiriwe n’abantu runaka badahinduka.Abashakashatsi ba IRDP bavuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bizagezwa ku nzego zirebwa n’iyi gahunda igaragaza uko abaturage bisanga muri gahunda zigamije impinduka mu buhinzi.

Abahinzi 51% bize amashuli abanza gusa

Icyagaragaye muri ubu bushakashatsi bwa IRDP ni uko ubuhinzi mu Rwanda atari ubw’umwuga, kandi abize amashuri yisumbuye na kaminuza batari muri uwo mwuga. Ubushakashatsi bwerekanye ko abahinzi 51% aribo bize amashuri abanza, nta wize kaminuza cyangwa ikiciro cya gatatu cya kaminuza ubarizwa mu buhinzi.
Icyo abo bahinzi bishimira ni uko nibura 74,2% bahuguwe mu guhinga kijyambere. Niyo mpamvu hari imibare igaragaza ukwitabira ubuhinzi hakoreshejwe uburyu bwa kinyamyuga, aho 71,7% bahinga ibigori, 62,78% bahinga imboga na 61,3% bahinga ibishyimbo.

IRDP yerekanye na none ko 30,7% by’abahinzi mu Rwanda bahinga kugirango batungwe n’ibyo bahinze, mugihe 2,2% aribo bahingira ubucuruzi n’inganda. Hari na 67,1% bahinga bagamije kwitunga no gusagurira amasoko.
Abahinzi berakanye ko batagirirwa ikizere n’amabaki kubera imihindagurike y’ikirere itabemerera kweza neza buri ihinga (saison). 71,9% b’abahinzi berekanye ko bakeneye ibigo bizigama ibikorwa by’ubuhinzi.

Nizeyimana Elias


Tanga igitecyerezo

Who are you?