Yashyizweho kuri 8 August, 2019 | 10:21

Gishubi: Bakeneye impinduka zigaragara mu byiciro by’ubudehe bishya

Benshi mu baturage batuye umurenge wa Gishubi akarere ka Gisagara intara y’Amajyepfo, bavuga ko n’ubwo hashyizweho uburyo bwo kuvugurura ibyiciro bishya by’ubudehe, bakeneye kubonamo impinduka zitandukanye n’ibyiciro bya kera.

Aba baturage bavuga ko bashyizwe mu byiciro by’ubudehe bitajyanye n’imibereho yabo bikabatera ingaruka zirimo kuba batakibasha kugura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), kudahabwa akazi muri VUP n’izindi servise zijyanye n’imibereho ya buri munsi. Umwe muri bo ati “Ibyiciro by’ubudehe bigiye kuza, bizatandukane n’ibyambere, dushyirwe mu byiciro hagendewe ku makuru ubwacu tuba twitangiye. Bizatuma n’iterambere ryacu ryihuta”.

Niyibizi Clémentine atuye mu mudugudu wa Gicaca akagari ka Nyakibungo, yunganira mugenzi we avuga ko abona babangamirwa n’ibyiciro bashyizwemo. Yagize ati “Dutsikamirwa cyane nibi byiciro! Ese umunyamujyi ukorera umushahara waburi kwezi, ufite amazu akodesha n’indi mitungo, ari mu kiciro cya gatatu, nange umururage w’umukene, uri mu kiciro kimwe nuwo munyamujyi w’i Kigali; urumva bihuye koko? Bikwiye guhinduka bigatandukanywa kuko bitari ibyo, twaba tugitsikamiwe bikomeye cyane. Niyo mpamvu dufite amatsiko yo kumenya uko ibyiciro bizaba byavuguruwe”. Niyibizi yakomeje avuga ko ibice byicyaro byagakwiye kugira ibyiciro byabo byihariye bitandukanye n’ibyabatuye mu mijyi bagombye kuba bafite ibyiciro byabo bihariye.

Nyandwi Vestine atuye mu mudugudu wa Banga avuga ko nyuma yo gusanga yashyizwe mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe kandi atishoboye, asaba ko mu kuvugurura ibyiciro bishya by’ubudehe yazashyirwa mu kiciro akwiriye, ati “Twifuza ivugururwa n’impinduka mu byiciro by’ubudehe”. Akomeza na none avuga ati “Njyewe ndi umukene, n’inzu mbamo yenda kungwaho. Bakimara kumbwira ko ndi mu cyiciro cya gatatu, narajuriye n’abaturage duturanye bavuga ko nkwiye kujya mu kiciro cya mbere, ariko abayobozi banze kukinshyiramo. Baravuga ngo nzategereze igihe ibi byiciro bizarangirira. Icyo nifuza ni uko banshyira mu cyiciro kijyanye n’imibereho yanjye n’ubushobozi mfite”.

Renzaho Jean Bosco ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishubi. Avuga ko gahunda yo kujuririra ibyiciro by’ubudehe yabayeho, ariko umuturage waba yaracikanwe akaba yifuza kujurira, yakwegera ubuyobozi bukamufasha. Yagize ati “Uwaba akeneye kujurira, hari uburyo turi kubikora: abashinzwe imibereho myiza mu tugari, baranabihuguriwe ku buryo uwo bigaragaye ko akwiye guhindurirwa ikiciro, bikorwa kandi neza”. Renzaho akomeza yerekana ubu ari abaturage bashyira bagenzi babo mu cyiciro, ati “Abagishaka kujurira, twabagira inama yo kwegera inzego z’ibanze zikabafasha.” Renzaho Jean avuga ko nubwo hari amakosa akiri mu byiciro by’ubudehe akwiye gukosorwa. Hari n’abaturage bakifitemo umuco wo kumva ko babaho bafashwa gusa, akabagira inama yo kubireka bagakoresha amaboko yabo!
Umurenge wa Gishubi n’umwe mu mirenge 13 igize akarere ka Gisagara, ukaba uhana imbibi n’Imirenge ya Muganza, Musha, Ndora nagace gato k’umurenge wa Mamba ndetse n’igihugu cy’u Burundi ku makomine ya Ntega na Marangara muntara ya Kirundo.

Uyu murenge wa Gishubi ugizwe n’utugali tune, imidugudu mirongo ine n’umunani (48). Utuwe n’abaturage 26815.

Byiringiro Jean Elysée


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo