Yashyizweho kuri 13 April, 2016 | 14:30

Gereza ya Kigali mu nzira yo guhinduka inzu ndagamurage

Mu gihe kubaka ahazimukira gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930 bigeze kure mu murenge wa Mageragere mu karer ka Nyarugenge, ngo nimara kwimuka ntabwo aho yakoreraga hazasenywa. Ahubwo hazaba inzu ndangamurage iziyongera ku zindi u Rwanda rufite ijye yinjiriza igihugu amafaranga. Biteganijwe ko imfungwa n’abagororwa bazimurwa muri Kamena uyu mwaka imirimo yo kubaka aho bazimurirwa i Mageragere igenze neza.

Nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Xinua , Gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930 irateganywa guhindurwamo inzu ndangamurage. Ni mu gihe imfungwa n’abagororwa bazaba bimuriwe ahari kubakwa indi Gereza i Mageragere mu karere ka Nyarugenge.
Mukaruriza Monique Meya w’umugi wa Kigali avuga ko iyo gereza ari umutungo wa Leta ukaba uzahindurwamo inzu ndangamurage. Ati"iyi nzu izabamo amateka y’u Rwanda azajya asobanurirwa abayisura".

Shehi Musa Fazil Harelimana nawe yemeza ayo makuru akavuga ko umugi wa Kigali ari wo uzi ikizajyamo igihe gereza izaba yavuyemo. Niramuka ibaye inzu ndangamurage koko, izaba ibaye iya cyenda yiyongera ku zindi umunani ziri mu Rwanda. Izi zifasha mu kwinjiza amadovize biciye mu bukerarugendo, u Rwanda rwashyize imbere mu kunoza uburyo bukorwamo ngo rukomeze gahunda y’igihugu yo kwigira rushingiye kubyo rufite.

Mu gihe kandi umugi wa Kigali ugenda uvugurura ibikorwa remezo, benshi bavugaga ko hari ibyirengagizwa nk’ amazu agaragara nabi (ashaje) agasenywa hakubakwa amashya nyamara ayo iyo abungabunzwe nko muri ubwo buryo bw’ubukerarugendo afasha mu kwinjiriza igihugu amafaranga, akanafasha mu gutuma abazavuka mu bihe biri imbere bamenya bimwe mu byari bigize igihugu batarabaho.

Niyonagize Fulgence


Tanga igitecyerezo

Who are you?