Yashyizweho kuri 17 August, 2018 | 09:32

Gahengeri: Kudakoresha Ikoranabuhanga muriSACCO bidindiza kwishurwa ku bakozi ba VUP

Mu murenge wa Gahengeri, akarere ka Rwamagana, intara y’Uburasirazuba abaturage bagaragaza ko kudakoresha ikorana buhanga muri SACCO bituma batinda kwishyurwa amafaranga bakoreye muri VUP. Bagasaba ko iki kigo cy’imari cyava muri gakondo kigakoresha ikoranabuhanga nk’abandi.

Abakora imirimo itandukanye muri VUP, bavuga ko kuba nta koranabuhanga rikoreshwa muriza SACCO bituma batinda kwishyurwa amafaranga yabo bityo bakabaho nabi kandi amafaranga bakoreye muri VUP yagakwiye kubaramira. Mukamutara Marita umubyeyi w’abana 7 utuye mu murenge wa Gahengeri, akaba akora muri VUP avuga ko ubuyobozi bwababwiye ko kudakoresha ikoranabuhanga muri za SACCO biri mu bituma batinda guhembwa. Ati “ubuyobozi butubwira ko muri SACCO bakora mu buryo burimo ikoranabuhanga kuko bakoresha intoki bakora amafishi ya buri mu nyamuryango bigatinza serivisi zo muri. Gutinda guhembwa rero bituma tubaho nabi tugahemuka mu gufata amadeni kubacuruzi tubabwira ko tuzabishyura niduhembwa tugategereza amafaranga tugaheba.”

Ndayambaje Emmanuel umugabo ufite abana 5 nawe avuga ko bitera agahinda gukora ukavunika warangiza ugatinda guhembwa. Ati“ birababaza cyane gukora wavunitse ntuhemberwe igihe ubu dusonza dufite amafaranga muri VUP. Batubwira ko kudahemberwa igihe biterwa n’uko badakoresha ikoranabuhanga nkibaza nti ‘izindi za SACCO zo ko babahembera igihe bakoresha ikoranabuhanga?’ Ahubwo njyewe mbona ubuyobozi butabishyiramo imbaraga.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri Niyomwungeri Richard avuga ko gahunda yo guhuza za SACCO zose hakoreshejwe ikoranabunga yatangiye nk’uko byari muri gahunda ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) . Ati “ ikibazo cyo gutinda guhembwa ku bakozi ba VUP turakizi imirimo myinshi abakozi bayikoresha intoki bigatuma habaho gutinda, guhembwa ariko kiri gushakirwa umuti ubu hatangiye kubarurwa amafishi y’abanyamuryango, ubu biri hafi gutungana kuko urebye bigeze nko kuri 80% kugira ngo kuzihuza zose bigerweho.

Prof. Harerimana Jean Bosco Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) avuga ko hari Kompanyi y’abanyakenya yitwa FINTECH International Ltd bari baragiranye amasezerano yo kubafasha guhuza Imirenge SACCO ariko ntiyubahirize . Ati “Nyuma yaho iyo kompanyi itubahirije ibyo twavuganye, twasheshe amasezerano ubu turi gutegura ubundi buryo twakoresha kugira ngo tuzihuze hakoreshejwe ikoranabuhanga mu myaka 2 bizaba byatunganye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri akomeza agaragaza imbogamizi zo kuba hadakoreshwa ikorana buhanga muri za Sacco, harimo kuba kompanyi yari yarahawe isoko kugira ngo ihuze imirenge SACCO yose yo mu Rwanda yahuye n’ikibazo bituma iyo gahunda itinda, ariko ibyangombwa bigomba kwinjizwamo ngo iryo koranabuhanga ritangire gukoreshwa byarakozwe. Ikindi kubijyanye n’amafaranga yabakozi ba VUP atinda, usanga abakozi bagenda bandika kuri buri fishi ya buri munyamuryango bitwara umwanya munini bigatuma amafaranga y’abakoze muri VUP atinda. GUsa ngo ikoranabuhanga nirimara gushyirwamo hose nta kibazo kizongera kubaho.

Umurenge wa Gahengeri ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana, ugizwe n’utugari 8 imidugudu 47 utuwe n’abaturage ibihumbi 26000.

Hategekimana Innocent


Tanga igitecyerezo

Who are you?