Yashyizweho kuri 3 October, 2016 | 08:54

Cyabakamyi: Kutagira ikusanyirizo ry’amata birashyira abaturage mu gihombo

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Cyabakamyi,mu karere ka Nyanza,bavuga ko bishimira ko bafite ,umukamo mwinshi, nk’uko izina ryaho ribivuga. Gusa ariko , bakababazwa n’uko nta kusanyirizo bagira ,ibi ngo bituma bagwa mu gihombo,kubera kubura isoko ryizewe ry’umusaruro w’inka zabo.

Nk’uko bitangazwa na Nshimyumuremyi Elie , umwe mu batuye umurenge wa Cyabakamyi kutagira aho bagemura amata yabo, bibashyira mu gihombo gikabije. Ati "aho tuyagurishiriza,ari mu mujyi wa Nyanza, kandi ntibyorohera buri wese kugerayo." Ibi ngo bibateza abamamyi bayatwara ku magare.

Ngo aba bamamyi baheruka babagemurira ariko ntibongere kubaca iryera. Kuko hari igihe batagaruka ngo babishyure. Agira ati«abamamyi baraza tukayabaha , bakayajyana ntibazagaruke kutwishyura. Ikibazo cyacu cyakemuka ari uko dufite ikusanyirizo iwacu, tukajya tuyagemura ahantu hazwi kandi hizewe, ariko kuko aba bamamyi tuba tutabazi ,kutwambura biraborohera.»

Ibi kandi binavugwa na Musabyimana Hilarie, umukecuru uvuga ko kubera kutagira aho ayagemura, ahitamo kuyabaha. Iyo agize amahirwe akayaha uw’inyangamugayo aramwishyura. Musabyimana avuga ko akenshi bamwambura. Nk’ubu ngo bamwambuye amezi abiri. Yabahaga litiro icumi ku munsi. Kuri we agize amahirwe ,bakubakirwa bakabona aho bayagemura hizewe,byatuma umusaruro w’inka ze umugirira akamaro akikemurira ibibazo anazitaho kurushaho.

Uretse kwamburwa n’abamamyi, banababwira ko yapfuye. Ibi bikaba ari uburyo bakoresha bashaka kubamburakuko ubundi iyo apfuye barayabagarurira.Aba bayagemurira ngo ntibayabasubiza,bakibaza ukuntu umuntu akama buri gihe agapfa ukwezi kose bikabayobera.
Harerimana Aimable, umwe mu bayatwara ku magare, avuga ko hari igihe koko apfa bitewe n’umuhanda mubi bacamo. Icyo gihe ariko byumvikana ko ikibazo kitaba cyavuye ku mworozi. Gusa nawe yemeza ko hari abamamyi b’abahemu,babeshya ko yapfuye,ariko atarapfuye ,ari ugushaka kubambura gusa.

Kugira aho bayagemurira hizewe, nibyo byonyinebyakemura ikibazo abaturage bafite. Harerimana ati«ubundi kugira ngo abaturage badakomeza kuhahombera,ubuyobozi bw’umurenge,bwagombye kubashakira aho bagemura,habegereye,kandi hizewe kuko amata ava hano ni menshi cyane, kandi abakamyi bakomeza kuhahombera.»

Abashoramari baza kuyifatira

Ubuyobozi buvuga ko umuti w’iki kibazo ugiye kuboneka. Nkurikiyumukiza Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Cyabakamyi, avuga ko ikibazo cy’abaturage bamburwa n’abamamyi , agiye kugikurikirana bakishyurwa. Naho kuba nta kusanyirizo rihari uyu munyamabanga nshingwabikorwa avuga ko bagifite imbogamizi y’umuhanda udakoze neza ariko ugiye gukorwa.
Ngo mu gihe bagitegereje ko ukorwa , bagiye gukorana ibiganiro byimbitse n’abashoramari ku buryo bashaka imodoka nini bakaza bakabegera, bakajya baza kuyitwarira kuko bo baba bafite amafirigo ndetse n’ibicuba byizakandi bigezweho.

ibi bikaba byagabanya igihombo ba cyo kwamburwa no gukomeza gukamira abantu batazi.

Cyabakamyi , ni umwe mirenge icyenda , igize akarere ka Nyanza, ugizwe n’utugari dutanu, n’imidugudu 46 , ukaba utuwe n’abaturage ibihumbi makumyabiri na bibiri, aba baturage , batunzwe n’ubuhinzi bw’imyumbati, ibigori, amasaka n’ibishyimbo ndetse n’urutoki.

Umukamo uhaturuka , ubarirwa hagati ya litiro 1000 na litiro 1500 ku munsi nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi ,ndetse n’abahatuye. Ikiguzi abamamyi babaguriraho ni hagati y’amafaranga 140 na 160 kuri litiro imwe.

Uwambayinema Marie Jeanne.


Tanga igitecyerezo

Who are you?