Yashyizweho kuri 26 June, 2020 | 08:05

Covid 19: Urwego rw’abikorere ruracyakeneye gushyirwamo ingufu

Kuva icyorezo cya COVID19 cyagera mu Rwanda, umwuka utari mwiza watangiye gututumba hagati ya bamwe mu bakoresha n’abakozi babo cyane cyane mu bikorera. Imirimo imwe n’imwe ikimara guhagarikwa n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agamije kwirinda no gukwirakwiza icyorezo, ibikorwa byinshi by’abikorera kimwe n’ibya Leta byahise bihagarara.Kuri Leta, aho bishoboka, abakozi bakomeza gukorera mu ngo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu bikorera icyahise kigaragara ni isubikwa ry’amasezerano y’abakozi cyane cyane bitwaje itegeko ry’umurimo mu Rwanda riha ububasha abakoresha bwo gusubika amasezerano y’akazi ku bakozi mu gihe cy’iminsi 90, igihe ibikorwa byabo byahuye n’ibibazo birimo n’icyorezo nka COVID19.
Abakozi benshi ntibishimiye uburyo abakoresha babo babahagaritse mu kazi igitaraganya ,ndetse bamwe bakanabikora ntakubateguza cyangwa kuganira nabo ngo barebere hamwe ejo hazaza h’akazi kabo.
Benshi batinyaga ko abakozi babo bazabaka imishahara mu gihe business zabo zahagaze Bamwe mu bakozi ntibatinya no kuvuga ko hari abakoresha babigize uritwazo bagamije kwambura abakozi babo n’ayo bari babarimo, dore ko ngo hari n’abasubitse amasezerano nta n ifaranga na rimwe bahaye abakozi kandi babarimo ibirarane.

Kubura ubushobozi cyangwa kwigiza nkana

Ikibazo kiri kwibazwa n’abantu batandukanye muri iki gihe ni ukwibaza niba abakoresha barabikoze koko kubera ko nta buryo bafite bwo guhemba abakozi babo mu gihe cy’icyiiza nk’iki cyangwa niba barabikoze nkana mu rwego rwo kwikunda no kudatekereza neza ejo hazaza ha business zabo.

Umwe mu basesenguzi ati “Erega COVID 19 izadusigira byinshi by’amasomo tutari tuzi .Nkubu byaragaragaye ko urwego rw’abikorera rwacu ari mbarubukeye.None se nawe ikigo kimaze imyaka gikora ariko kikaba kidashobora no kwihanganira guhemba abakozi bacyo mu gihe cy’ukwezi kumwe gihuye n’ ikibazo ?”

Uyu musesenguzi akomeza avuga ko biteye impungenge abakozi gukomeza kwizera abakoresha babo (abo bita ba boss ) niba no mu gihe cy’amakuba babatererana muri ubu buryo .Ati “hari byinshi abakoresha bagombaga kuba bakorera abakozi babo kandi bitabatwaye amafaranga menshi ariko nibura bakabereka ko bari kumwe .Twagiye tubona aho ibigo bimwe na bimwe bigoboka abakozi babyo bakabaha ibyo kurya , bakabaha ibikoresho by’ isuku kandi bidahenze , ariko nibura byatumaga abakozi bahorana ako kantu ko bakiri kumwe n’ umukoresha wabo”
Kurundi ruhande bamwe mu bakoresha bihutiye gusubika amasezerano y’akazi ku bakozi ndetse bamwe banayasubika bakibarimo umwenda .

Ibi ngo bifite ingaruka nyinshi kuhazaza h’akazi bakoraga .Africa Biraboneye, umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda avuga ko mu bihe nk’ibi abakozi n’abakoresha baba bakwiye gusenyera umugozi umwe , aho bibaye ngombwa bakagabana igihombo aho kugira ngo umukozi yirukanwe mu buryo butunguranye. Ati “ kwirukana umukozi gutyo mutabiganiriyeho , mutumvise kimwe impamvu akazi kabaye gahagaze ngo buri wese abigire ibye ni imibare mibi, kuko igihe cyose icyorezo kizahagarara abo bakozi uzongera ubakenere mu kazi”
Ibi binagarukwaho n’umunyamabanga mukuru wa COTRAF Ntakiyimana Francois nawe avuga ko “abakozi n’abakoresha bakwiye gufashanya ntibumve ko bakwiye gutandukanywa n’ibibazo”

Ntakiyimana asanga hari icyuho mu itegeko rigenga umurimo nko kubyerekeranye n’icyo umukozi agenerwa igihe habayeho ibihe nkibi bituma akazi gahagarara mu buryo butunguranye Ati “U Rwanda rwari rukwiye gutekereza uburyo muri RSSB hajyaho ishami rigena ibyo abagizwe abashomeri n’ ibihe nk’ibi bitunguranye bagenerwa nkuko bikorwa iyo umuntu ahagaritse akazi kubera iza bukuru.”

Dr Ndikubwimana Philippe , impuguke mu by’ubukungu aherutse kubwira Radiyo y’ Iigihugu ko Leta bizayisaba imbagara zidasanzwe mu gushyigikira ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bito n’ ibiciriritse ndetse n’abahanga udushya kugira ngo imirimo yongere iboneke.Agira ati “na nyuma ya COVID19 hari abakozi benshi batazahita babona akazi kubera ko serivisi zizaba zidakora neza nkuko byari bisanzwe , ni ukuvuga ngo Leta hamwe n’abikorera bakwiye guhimba imirimo ituma abantu babona akazi ari benshi “

Minisiteri ifite umurimo mu nshingano ivuga ko nubwo nta bushakashatsi burakorwa , imibare igaragaza ko abikorera benshi bagumanye abakozi babo ndetse ngo hariho n’ababahitishijemo kuba babahaye ikiruhuko cy’ ukwezi (annual leave ) mu rwego rwo gufatanya gushaka igisubizo.

Umuhire Valentin


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo