Yashyizweho kuri 26 June, 2020 | 07:49

Covid-19: Gukoresha ikoranabuhanga bigaragaza ko akazi kadakorerwa mu biro gusa

Nubwo akazi kahagaze kuri bamwe mu buryo bwo kukajyaho buri munsi kubera icyorezo cya Coronavirus, ariko biragaragara ko gukora bikomeza. Abo byorohera cyane ni abakoresha ikoranabuhanga. Iri rishobora kuba ari igisubizo cy’akazi umuntu akora bitabaye ngombwa ko ahaguruka iwe kandi akagakora neza.

Ntibyari bihagije kugira kandagira ukarabe ku biro ukoreramo cyangwa se kugira alukolo yica udukoko ku kazi ngo ugaragare nk’ufitite ubwirinzi ndakuka mu gukumira Covid-19. Kuko umukozi n’ubundi wazaga ku kazi yazaga yanyuze ahandi hantu hatandukanye. Ahenshi ni aho banyuraga mu modoka, mu nzira bagenda n’ahandi ariko basuhuzanya, bakorakora ahakozwe n’abandi, mbese ku buryo ibyago byo kwandura byari byinshi. Gukorera mu ngo ni yo yahise iba intero, mu rwego rwo gufasha abantu kudakwirakwiza icyorezo. Ibi byoroheye n’ubundi abasanzwe bakoresha ikoranabuhanga. Nyamara ariko byahaye n’abatarikoresha undi mwanya wo kongera kureba niba koko ikoranabuhanga ridashobora koroshya ubuzima kurushaho kandi akazi kagakorwa neza.

Singombwa gutera iperu ku kazi buri munsi (hose)

Ese kubyukira ku kazi buri munsi biracyari ngombwa cyane igihe hari akazi kadasaba ko ugakora agomba kuba ari ku kazi buri gihe? Gusubiza iki kibazo bisaba kubanza kumenya ngo ese ibi bireba iyihe miterere y’akazi. Hari akazi gasaba umuntu byo koko guhora ari mu biro, kuko ibikoresho bisaba kugakora biba biri ku kazi cyangwa kubera ko ibanga ry’akazi impapuro zimwe na zimwe zitagomba kuba zajya mu rugo. Ariko kandi hari ubundi bwoko bw’imirimo budasaba ko abantu babyuka batera iperu ku kazi buri munsi. N’ikimenyimenyi muri iyi minsi hari ababyuka bakorera iwabo aho bahahinduye ibiro byo gukoreramo. Kandi abakoresha babo ndakeka ko ubu batabyibazaho.

Imiryango imwe n’imwe mpuzamahanga itagengwa na Leta ibi yarabitangiye aho abakozi baza ku kazi bagakora inama buri wese akavuga icyo azakora ubundi bagaha abantu iminsi itatu yo gukorera aho bashaka iwabo cyangwa ahandi bashaka ariko badategetswe kuza ku kazi. Ibi rero nyuma yo kuva mu gihe cyashyizweho na Leta cyo kuba abantu bagumye mu rugo (iminsi 14) abakoresha bagombye kubitekerezaho kurushaho. Ibi birinda abantu ibintu byinshi. Niba umukozi yagendaga inshuro eshanu (5) mu cyumweru ajya ku kazi, akaba yajyayo inshuro ebyiri (2) cyangwa izindi zagenwa n’urwego akorera, ibi bituma hari amafaranga abika, azigama yakoreshaga mu ngendo yaba atega cyangwa atwara imodoka ye.

Ufite imodoka ye we anafasha mu rugamba rwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere aho aparika ntiyangize ikirere. Ibi bishobora no gutuma abakoresha batarwana no gushaka za biro nini zibahenze kuko nyine umwanya wo kuhakorera ku bakozi bose utaba ari munini. Birashoboka guhuza za biro umwanya muto ugakorerwamo n’abantu benshi muri icyo gihe gito.


Ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga

Bimaze iki guhaguruka i Kigali ugiye kugura ibintu mu Bushinwa (China), ugatega indege ukishyura itike, ukarara amajoro wishyura amahoteli nyamara ariko bishoboka kwicara i Kigali kuri internet ugakora commande ukishyura ukoresheje ikarita ibintu bikakugeraho utishyize mu byago wahura na byo mu nzira, n’amafaranga y’andi akugendaho bikarangira ibyo ugiye kuzana n’ubundi bikugezeho nk’uko byari kukugeraho iyo ubikorera mu kazi kawe aho uri, unagakurikirana uhibereye.

Uyu munsi ni umwanya wo kongera kubitekerezaho abantu bakabona ko kubikora bituma baronka umwanya wabo, bagakurikirana ibikorwa byabo kandi ubuzima bugakomeza. Gusa ibi ntibikuyeho ko ku mpamvu runaka zizwi na nyirubwite ashobora kuba yakwigirayo. Ariko bibaye ngombwa ikoranabuhanga ryakwifashishwa bigafasha mu kuzigama umwanya, n’amafaranga.

Ese ni iki cyaba gitera abacuruzi cyangwa abajya guhaha kutabikora ? Ni uko batabizi se ? Icya mbere cyaba ari ubumenyi buke ku ikoranabuhanga no kutagirira icyizere ubu buryo bushya bw’ubucuruzi cyane ko bubamo n’ubujura bukoresheje ikoranabuhanga. Ibi rero ku bakiri bato kandi babyize babyumva ni umwanya wo kwishakira akazi aho abo bashobora kujya bakurikirana ibikorwa by’abo bantu bakaba babibakorera mpaka bigeze Kigali. Ni akazi nk’akandi. Ibi ariko birasaba ko na minisiteri ifite ikoranabuhanga mu nshingano zayo, ndetse na n’urwego rw’abikorera bafatanya muri iki kintu, bagahugura abacuruzi, kugira ngo ikoranabuhanga ryoroshye ubuzima bwa bo.

Ikoranabuhanga mu ngo

Ikoranabuhanga si ukugira telefoni ifite internet gusa, gukoresha imbuga nkoranyambaga gusa cyagwa ibijyanye no kwandikiranaho ku butumwa butandukanye. Muri iyi minsi abantu basabwe kuguma mu ngo, abenshi batangiye kubona ko televiziyo atari ikintu cyiza abana babo bakwigiraho. Ubu rero ni byiza ko abubaka batangira gutekereza ku byumba by’abana cyangwa ibindi byakoreshwa biga bakoresheje ikoranabuhanga cyangwa bikaba za biro zo gukoreramo ( ku batarabikoze).

Bimaze iki kugira inzu y’ibyumba birindwi ariko mu gihe nk’iki abana bakabura aho bigira ugasanga bararwanira muri salon ahaba hari ibishuko bya televiziyo n’ibindi muri rusange. Ibigo by’amashuri by’inkwakuzi byo byatangiye no kwigisha abanyeshuri babo bakoresheje ikoranabuhanga muri ibi bihe. Bene ibi byumba bifasha abana kwiga nta kibazo. Nyiri urugo nyine asabwa kugurira abana imashini, kubaha internet n’ibindi byakenerwa. Ibini ibyatekerezaho kuko ku bigaragara nyuma y’iki cyorezo hari byinshi bigomba guhinduka mu buryo abantu bari basanzwe bakora cyangwa babayeho.

Mu isi nk’iyi yihuta, ikoranabuhanga riri mubiyiyoboye. Ni ngombwa ko abantu bitegura rero ko mu minsi iri imbere mwalimu n’umunyeshuri bashobora kutazajya bahurira gusa mu ishuri ahubwo bazajya babana no mu ngo biciye mu ikoranabuhanga biyungura umunsi ku munsi (aho bitaratangira).

Gusa ibi birasaba n’ibigo by’amashuri kwitabira ikoranabuhanga ndetse n’ababyigishamo bakarikoresha. Bimaze iki kugira ikigo kitagira website, aho abantu bamenyera gahunda z’ikigo za buri munsi, ibikorwa biteganijwe… Bene iyi website inafasha kuba yajyaho imikoro yo mu biruhuko bidasabye ko abana baza bikoreye ibifurumba by’impapuro. Uzakoresha ikoranabuhanga mu bumenyi mu mikorere ye mu mashuri, nta kabuza azabona ababyeyi benshi bazana abana be kuhiga. Ikoranabuhanga niryo zingiro ry’ubumenyi bw’ejo hazaza.Uzacikanwa azaba arera ba kera habayeho.

Nubwo isi iri mu bihe bya coronavirus aho abenshi basabwa kuguma mu rugo, ni byiza ko abenshi batangira gutekereza ku buryo ikoranabuhanga ryababera igisubizo ku bibazo ariko kandi n’iyo ibibazo byaba bidahari, ikoranabuhanga ribe ryakoreshwa mu buryo bwo koroshya imikorere isanzwe abantu bazigame amafaranga, bazigame umwanya ndetse n’igihe cyabo.

Umutesi M. Rose


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo