Yashyizweho kuri 1 April, 2016 | 06:45

Byimana : Ikusanyirizo ry’amata ntirigura umukamo

Aborozi bo mu murenge wa Byimana, akarere ka Ruhango ntibagurisha umukamo wabo kw’ikaragiro riri muri uwo murenge. Impamvu ni uko iryo karagiro ridafite ubushobozi bwo kwakira ubwinshi bw’amata abugeraho. Ibi bitera kujya kuyagurisha ahandi rimwe na rimwe atujuje ubuziranenge kuko aba yongewemo amazi, bamwe mu bayacuruzi bashaka indonke nyinshi. Ubuyobozi ngo bugiye gukomeza ubuvugizi kuri aba borozi.

Kugira ikusanyirizo ridafite ubushobozi bwo kwakira umusaruro w’amata akomoka ku nka batunze bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango Umurenge wa Byimana bavuga ko bibahombya cyane bigatuma umukamo upfa ubusa. Aba baturage bavuga ko nyuma yo gusobanukirwa, guhugurirwa no korora kijyambere umukamo w’amata wiyongereye cyane ariko bakaza kugira ikibazo cyaho bawugurisha kuko kugeza ubu ntaho bafite bacuruza amata yabo. Ngo“ikusanyirizo bashyiriweho nta bushobozi rifite ryo kuba ryakwakira umukamo wose babona.”

Damien Kagwa utuye mu Kagari ka Muhororo Umurenge wa Byimana avuga ko birirwa bacuragizwa n’abacuruzi ba za muhanga na Ruhango kuko babahera igiciro kiri hasi kandi baba bakoze urugendo rurerure. Ati” tuvana amata mu Byimana tukayajyana mu mujyi wa Muhanga ariko wagereranya urugendo n’ibyo dutakaza kuyageza I Muhanga ugasanga duhomba cyane.”

Yitanzeho urugero agira ati“Nkura amata iwanjye nkafata n’ay’abaturanyi banjyee twishyize hamwe nkayajyana Muhanga kandi nabwo kubona ungurira biba ari ikibazo, usanga bandindagiza rimwe na rimwe nkayagarura ariko kubwo kubura uko ngira nkayagurisha kugiciro bo ubwabo baba bashaka”.

Yakomeje avuga ko ibyo basabwa n’ubuyobozi ko amata yose bayazana ku ikusanyirizo, babeshya kuko bayagezayo bakayadusubirishayo ko ntaho bafite bayashyira. Ibi kandi byemezwa na Ndahayo Jean Marie umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana uvuga ko koko habayeho ikibazo cyo gukangurira abaturage kujyana umukamo ku ikaragiro ariko byageraho ukaba mwinshi aho gutuma abaturage bahomba bakongera kubemerera kujya bawijyanira ahandi nka Muhanga, Ruhango,… Ati”Mbere barayazanaga agatunganywa noneho mu kuyagura akagurwa kuri litiro hiyongereyeho igiceri cya makumyabiri. Nyamara ariko umukamo wabaga mwinsi ndetse n’abagura bakaba bake kandi laiteri y’I Nyanza nayo twakekaga ko yatugurira ntiyabyitabira. Duhitamo kwemera ko abaturage bajya bijyanira umukamo aho bashaka aho kugira ngo upfire ubusa ku ikaragiro”.

Gusa ubu Nahayo avuga ko “turi gushaka uruganda rw’inyange, ndetse n’abandi bafite amakusanyirizo manini ndetse n’inganda ko baza gushora imari mu musaruro w’amata abaturage bafite”
Ku gihe byazamara cyane ko abaturaga bavuga ko barambiwe no kuba ntaho bafite bagurishiriza umusaruro w’amata, Nahayo avuga ko iki kibazo inzego zose zigiye kongera kwegerana zibifatire ingamba kuko Akarere ka Ruhango nabwo ubwako iki kibazo kakizi. Yagize ati” iki kibazo kirazwi n’Akarere ka Ruhango karakizi, twabwiye Inyange ko yashyiraho ikusanyirizo rinini ariko na n’ubu ntakirakorwa”.

Akomeza avuga ko nabo nk’abayobozi bibateye impungenge kuko amata atanyujijwe mu ikusanyirizo baba bafite impungenge ko bamwe mubayanywaho banywa amata atujuje ubuziranenge kuko ahanini iyo anyujijwemo abanza gutunganywa nyuma agahabwa (agasubizwa abaturage ) yatunganyijwe.
Mu gihe aba borozi bo mu murenge wa Byimana basaba ko ikusanyirizo bafite ryakongererwa ubushobozi, abo mu mirenge ya Kabagali na Kinazi muri aka karere ka Ruhango bo bavuga ko bakiri mu bihombo by’umusaruro w’ibikomoka ku nka zabo kuko amakusanyirizo bari barahawe nabo atagikora.

Uwimana Ferdinand


Tanga igitecyerezo

Who are you?