Yashyizweho kuri 24 October, 2017 | 16:38

Bushoki : Hari abatakigana inkiko kubera igarama ry’urubanza rihanitse

Bamwe mu baturage bavuga ko kuba amagarama y’urubanza yarashyizwe ku giciro gihanitse, hari imanza zimwe bahitamo kureka kubera amikoro make. Mu bushakashatsi umuryango w’urubyiruko uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere (AJPRODHO) wakoze, werekana ko kongera amagarama y’urubanza byatumye abaturage bamwe batabona ubutabera, abandi bakabugana bitaboroheye.

Mpayimana Alexandre utuye mu Murenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, avuga ko mushiki we yasezeranye mu 1976. Umugabo bashakanye yazanye undi mugore, ariko mushiki we, ariwe mugore w’isezerano, ntiyihanganira gukomeza kubana na mukeba we. Yagurishije igice cy’isambu, ajya gutura mu Mutara. Nyirikugura iyo sambu yatse icyangombwa cy’ubutaka uwo baguze ntiyagihabwa. Uwagurishije yasabwe icyemezo cyuko yari yarasezeranye n’umugabo we wapfuye kugira ngo ahabwe icyemezo cy’ubutaka, asabwa kujya mu rukiko, agatanga amagarama y’urubanza angana n’amafaranga y’u Rwanda, ibihumbi 25 000 arayabura, nuko arabireka, ntiyaba agihawe icyemezo cy’ubutaka.

Mpayimana arabaza ati: "Ko asezerana hari abagabo bamusinyine, nanjye ndimo, kuki basaba kujya mu rukiko ? Kandi bagasaba amagarama y’urubanza ahanitse ? No mu rukiko nubundi bazana abo bagabo bakabyemeza kuki batabihamiriza imbere y’ushinzwe irangamimerere aho kujya kurega ntawe urega ? Umuntu akabona serivisi akeneye mu gihe gito, nta kiguzi kandi buri wese akayihabwa adakumiriwe n’amafaranga y’amagarama y’urubanza ahanitse."

Mukarugina Gertrude atuye mu murenge wa Muhanga, Akarere ka Muhanga, avuga ko umuturanyi we yaretse gutanga ikirego ku ishamba rye yahugujwe kubera kubura amafaranga y’igarama ry’urubanza. Kubwe ngo ahubwo, amagarama yatangwaga mbere (amagarama y’urubanza yari ibihumbi bibiri) yari kugabanuka aho kwiyongera, ndetse igihe urubanza rumara kikagabanuka, hakagabanywa n’isubikwa ry’ imanza.

Kayisire Drocelle ashinzwe irangamimerere mu Murenge wa Bushoki, avuga ko ibirego by’abaturage byagabanutse kubera amafaranga y’igarama ry’urubanza ari hejuru. Aragira ati : "Umuntu areba icyo azunguka natanga ikirego, yabona nta nyungu nini, agahitamo kubireka, ariko ngo hari na babireka kuko ayo mafaranga batanga ku igarama ry’urubanza bibagora kuyabona".

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Umuryango w’urubyiruko uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere (AJPRODHO) bwerekana ko imanza zagabanutse cyane, atari uko ibiburanwa bitakiriho, ahubwo ari uko igarama ry’urubanza rihanitse.
Busingye Anthony Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AJPRODHO avuga ko imanza abaturage bakunze kujyana mu inkiko ari imanza z’ubutaka, akaba ari nazo nyinshi cyane. Hiyongeraho imanza zijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bana n’abagore hamwe n’imanza mbonezamubano.

Busingye aragira ati :“Hari ingaruka ziboneka ku batahawe ubutabera aho abaturage bahora bavuga ko barenganye ndetse ntibatinye kuvuga ko Leta ariyo yabarenganije, ko ufite ubushobozi ariwe ufite uburenganzira, ibi byose bigakurura amakimbirane, imibanire itari myiza, ubwicanyi, inzangano n’ibindi.”
Busingye anagaragaza ko mu bushakashatsi AJPRODHO yakoze babonye ko na mbere amagarama akiri make hari abatarabonaga ubutabera busesuye kubera ubushobozi buke, aho avuga ko mbere igarama ryari hagati y’amafaranga y’u Rwanda 2000 na 6000, ubu igarama ry’urubanza rikaba riri ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25.

Umukunzi Médiatrice


Tanga igitecyerezo

Who are you?