Yashyizweho kuri 12 May, 2016 | 15:41

Afurika ntiyatera imbere hirengagijwe uruhare rw’umugore

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje abayobozi batandukanye barimo Perezida Kagame, Graça Machel ufite umuryango uteza imbere abagore, Akinwumi Ayodeji Adesina umuyobozi wa Banki nya Afurika itsura amajyambere (BAD) n’abandi bari mu nama mpuzamahanga ku bukungu i Kigali kuva kuya 11 kugeza kuya 13 Gicurasi 2016 bashimangiye ko umugabane wa Afurika utazatera imbere udahaye amahirwe abawutuye bose cyane cyane udahaye umwanya abagore.
Kuri Kagame, umugore akwiye guhabwa agaciro bitewe n’uko(...)

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje abayobozi batandukanye barimo Perezida Kagame, Graça Machel ufite umuryango uteza imbere abagore, Akinwumi Ayodeji Adesina umuyobozi wa Banki nya Afurika itsura amajyambere (BAD) n’abandi bari mu nama mpuzamahanga ku bukungu i Kigali kuva kuya 11 kugeza kuya 13 Gicurasi 2016 bashimangiye ko umugabane wa Afurika utazatera imbere udahaye amahirwe abawutuye bose cyane cyane udahaye umwanya abagore.

Kuri Kagame, umugore akwiye guhabwa agaciro bitewe n’uko mu gihe gishize abagore bari barahejwe n’abagabo ku buryo bugaragara kandi nta cyo babarusha. Yagize ati” ikibazo Afurika ifite mu iterambere, abagabo baheje abagore mu iterambere, na bo kandi bari inyuma y’abandi ku Isi, ariko nyuma y’ibyo tugomba gushyira hamwe twese, umugore agomba kungana n’umugabo. Wenda bashobora gutandukanira mu bushobozi cyangwa impano bifitemo, ariko ntibagomba gutandukanywa n’uko umwe ari umugabo undi akaba umugore. Ndakeka ko nko mu myaka itanu cyangwa icumi iri imbere bizaba byakemutse kuko tugomba guharanira iterambere ry’umugabane wa Afurika tuzi neza ko nta wundi uzabidukorera.”

Ibi kandi byo kuba umugore yarahejejwe inyuma, byashimangiwe na Graça Machel, washinze umuryango uteza imbere abagore (New Faces New Voices), aho yavuze ko mu gihe gishize abagore bahejwejwe inyuma, gusa avuga ko igihe kigeze ngo ibi bihinduke bitewe n’uko nta terambere ryagerwaho nta ruhare rw’umugore rubayemo. Machel yavuze ko ibi byose bigomba guhera mu bato barushaho guhabwa ubumenyi bwiza buzabasha kubagirira akamaro, bityo asaba ko uburyo bukoreshwa mu kwigisha bwahinduka. Agira ati”ni gute wumva ejo hazaza, ni gute wumva impinduka z’aho tuba mu gihe cyose tudashyira ingufu mu bana binyuze mu burere twifuza kubaha? Ni ngombwa ko dutegura abakiri bato tubaha ubumenyi ndetse n’ubushobozi bazakenera mu myaka 10, 15,20 iri imbere.”

Graça Machel kandi yasabye ko abana bakwiye kujya batozwa bakiri bato umuco wo kwihangira imirimo aho gutega amaso mu guhabwa akazi n’abandi. Ibi biganiro bije mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika mu guteza imbere abagore, ndetse n’umwanya wa gatandatu ku rwego rw’isi.

Inama mpuzamahanga ku bukungu irakomeje i Kigali aho iteganije gusozwa ku wa 13 Gicurasi 2016. Yitabiriwe n’abasaga 1200 baturutse mu mpande zose z’isi.

Musonera Sosthène


Tanga igitecyerezo

Who are you?