Yashyizweho kuri 24 May, 2016 | 10:41

Minisitiri Nsengimana arasaba ibihugu bya Africa guhuza ibiciro by’itumanaho

Afurika nta yandi mahitamo ifite atari ukwiyegurira ikoranabuhanga. Muri ryo harimo guhanahana amakuru hakoreshejwe uburyo bugezweho bw’itumanaho. Ministiri Nsengimana uri i Lusaka muri Zambia yasabye abanyafurika guhuza ibiciro by’itumanaho kugira ngo horoshywe ubuhahirane. Ingero z’ibihugu byabitangiye ziratanga ubuhamya.

Kuri uyu wa 23/05/2016 i Lusaka muri Zambia,Ubwo yavugaga ku kamaro k’ikoranabuhanga mu iterambere, Minisitiri Jean Philibert Nsengimana yasabye ko ibihugu by’Africa byose byahuza ibiciro by’itumanaho. Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga akaba yemeza ko guhuza ibiciro by’itumanaho byakongera ubuhahirane hagati y’ibihugu byo ku mugabane w’Africa. Yatanze urugero ku nyungu ibihugu byo mu muhora wa ruguru byo muri Africa y’iburasirazuba byakuye mu guhuza ibiciro by’itumanaho.

Bwana Nsengimana yatangaje ko nyuma y’ukwezi gusa Kenya, Uganda n’u Rwanda byemeje guhuza ibiciro by’itumanaho, abacuruzi bambukiranya imipaka muri ibyo bihugu bikubye hafi inshuro eshanu. Ministiri Nsengimana, ati “ mu gihe cy’ikoranabuhanga nta mpamvu n’imwe ko buri gihugu cyagira ibiciro byacyo by’itumanaho cyane ko usanga mu bihugu bitandukanye ari ibigo by’itumanaho bimwe bihakorera”. Ati “ikoranabuhanga rirafasha mu guhanga imirimo mishya no gukiza ubuzima bwinshi". Minisitiri Nsengimana akaba yaratanze urugero ku Rwanda rugiye gutangira gukoresha indege zitagira umupilote mu kugeza imiti mu mavuriro ari kure no kugeza amaraso ku ndembe ziyakeneye ziri mu bitaro byo mu byaro. Ati “byanze bikunze umubare w’abantu bapfaga kubera kutabona amaraso n’imiti byihutirwa uzagabanuka”.

Afurika igomba kwiyegurira ikoranabuhanga

Ikoranabuhanga rirahatira Africa kwagura imipaka kugira ngo ishobore kugendana n’ibihe. Ati” mu bihe byashize muri Africa ababaga bafite amakuru bayabikaga nk’ibanga rikomeye bakibwira ko ari bwo bunguka. Muri iyi minsi amakuru yungura uwayabonye ari uko ayasangije abandi”. Wena bagenzi be bakaba barasabye bashikamye ko ibihugu by’Africa byakongera ku buryo butubutse imari bishora mu ikoranabuhanga.
Bwana Hamadoun Toure, ukuriye Ihuriro Mpuzamahanga ry’itumanaho, (Chairperson of the International Telecommunications Union) yabishimangiye yibutsa ko nta yandi mahitamo Africa ifite uretse kwiyegurira ikoranabuhanga. Ati “ICT nta bwo ari icyo Africa yakora ibishatse, ahubwo ni inshingano idafite andi mahitamo, (ICT is not an option for Africa. It is a must).

Minisitiri w’imari w’ u Rwanda, Ambassador Claver Gatete, nawe akaba yarasabye ibihugu by’Africa kwigana u Rwanda, bigakuraho imisoro ku bikoresho by’ikoranabuhanga byose byinjira.

Twizeyimana Albert Baudouin


Tanga igitecyerezo

Who are you?