Yashyizweho kuri 8 August, 2016 | 16:21

ADBEF: Kwizigama ntibisaba guhembwa akayabo

Nyuma yo guhabwa amahugurwa na ADBEF ku micungire y’umutungo no kwizigamira, bamwe mu bakozi bo mu urugo bafite imishinga ifatika. Ubu ibikorwa byabo biragaragaza ko kzizigamira bidasaba kuba uhembwa menshi.

Ishyirahamwe rigamije kurengera uburenganzira bwa muntu , iterambere n’ imibereho myiza y’ umuryango ADBEF (Association for the Defense of Human rights , lasting development and well being Family) ryemeza ko n’ umuntu uhembwa amafaranga make ashobora kwizigamira kandi agatera imbere.Abakozi bo mu rugo basaga 105 bigishijwe kwizigamira n’ iri shyirahamwe kuri ubu bamwe bavuga ko batangiye imishinga yunguka babikesha amafaranga bahembwa mu kazi ko mu rugo bakora.

Muri gahunda bise "Dufatanye kongerera abakozi bo murugo ubushobozi batozwe kwizigamira no gukumira ihohoterwa” ADBEF ifatanije n’ ubuyobozi bw’ inzego zibanze bahuguye abakozi bo mu rugo mu mirenge ya Nyarugenge , Kimisagara na Gitega ho mu Mujyi wa Kigali k’ uburyo bwo kwizigamira . Ndagijimana Lyhotely uyobora ADBEF avuga ko nubwo mu gutangira iki gikorwa byabanje kugorana kumvisha abakoresha uburyo bakwiye guha umwanya abakozi ariko ubu byagiye bihinduka. Ati "iyo turi kuzenguruka mu ngo dushishikariza abakozi guhugurwa hari benshi batabyumva. Abakoresha benshi badufata nk’ abashaka kugumura abakozi."
Nyamara ngo bamwe bamazekubona akamaro k’ayo mahugurwa.

Batangiye imishinga kubera kwizigama

Uku kwizigamira byongereye umubano mwiza n’abakoresha babo. Josiane , iwabo ni mu karere ka Gicumbi amaze imyaka itatu akora akazi ko murugo mu murenge wa Kimisagara.Nyuma y’ amahugurwa yahawe na ADBEF yabashije kwizigamira ibihumbi ijana na makumyabiri (120 000Frws), biturutse ku mushahara w’ ibihumbi cumi na bitanu (15000 Frw). Nyuma y’aho ko nyuma yaho amaze kugwiza ayo mafaranga kuri konti yasabye abakoresha be ko bamurekura akajya gukora ubucuruzi kugira ngo arusheho gutera imbere. Ubu acuruza imbuto mu isoko rya Nyabugogo aho yiyishyurira ikibanza cy’ ibihumbi mirongo itandatu (60000Frws).

Akora ubucuruzi bwe agataha mu rugo aho yakoraga.Agira ati " ubu njye bamfata nk’ umwana mu rugo .Bashatse undi mukozi njyewe ndabyuka nkakora isuku mu gitondo narangiza nkajya ku kazi." Mubucuruzi bwe yatangiye avuga ko muri iki gihe amafaranga asa nayabuze ariko ko nibura adashobora kubura ibihumbi bitanu by’ inyungu ku munsi ku mufuka w’ amacunga aba yaranguye ibihumbi mirongo irindwi (70 000frws ).

N’Uwiduhaye Claire we avuga ko kubera kwizigamira ku mafaranga ahembwa nk’ umukozi wo mu rugo yoroye inkwavu none ageze ku ihene. Ubu afite imashini idoda. Si abakobwa gusa. Joseph Mugabukwali , nawe nyuma y’amahugurwa yarizigamiye agera ku bihumbi ijana na mirongo itandatu (160 000Frws) aguramo inka , irabyara nyuma arazigurisha none ubu yaguze ikibanza yitegura kubaka.
Kuri Ndagijimana Lyhotely iyo abakozi bagize ubumenyi ku micungire y’amafaranga n’ uburenganzira bwabo abagirira akamaro.

Umugenzuzi mukuru w’ umurimo muri minisiteri y’ abakozi ba Leta n’ umurimo Nkundabakora Kalima Javan avuga ko nubwo abakozi bo mu rugo babarirwa mu bakora imirimo itanditse (Secteur informel) ubu umushinga w’ itegeko rigena umushahara fatizo uri kwigwa uzanagaragaza neza amafaranga umukozi wo mu rugo nawe adakwiye kujya munsi bityo bikazabafasha kurushaho kwiteza imbere.

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?