Yashyizweho kuri 3 May, 2018 | 07:39

Abayobozi ba SACCO basabiwe imyaka 15 y’ igifungo

Bamwe mu banyamuryango ba Sacco Dukire Ndego yo mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bari mu manza ebyiri zitandukanye ariko zifite aho zihurira .Rumwe ni urubanza bamwe muri bo baregwamo n’ abahoze ari abayobozi ba Sacco Dukire Ndego mu rukiko rw’ ubucuruzi rwa Nyarugenge kubera ko ngo bayambuye amafaranga y’ inguzanyo bahawe ntibazishyure .Urundi ni urubanza ruburanishirizwa mu rukiko rw’ibanze rwa Ngoma aho abandi banyamuryango b’ iyi Sacco baregera indishyi zisaga miliyoni 61 z’ amafaranga y’ u Rwanda mu rubanza ubushinjacyaha bukurikiranyemo uwari umucungamali w’ iyi Sacco ndetse n’ ushinzwe inguzanyo ko banyereje asaga gato miliyoni umunani z’ amafaranga y’ u Rwanda .

Urubanza rumaze kuburanishwa incuro umunani zose rwashyize rurapfundikirwa ubushinjacyaha busabiye igifungo cy’ myaka 15 buri umwe mu bakozi babiri ba Sacco Dukire Ndego n’ ihazabu y’ amafaranga asaga miliyoni 26 buri umwe .K’ uruhande rw’ abaregwa ariko bo barasaba ko bakurwaho ibyaha bityo bakarekurwa .Aba bakozi babiri ba Sacco barimo umucungamali ndetse n’ushinzwe gutanga inguzanyo .Bombi ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha byo gucunga nabi umutungo w’ abaturage , guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, babizi no kwambura ikintu cy’ undi ukoresheje amayeri .

Mu iburanishwa ryo ku wa mbere tariki ya 16 Mata 2018 urukiko rwagaragaje ibyavuye mu iperereza rwakoreye aho icyaha cyakorewe muri Sacco Dukire Ndego iherereye mu karere ka Kayonza .Umucamanza uburanisha uru rubanza Rwenyaguza Emmanuel akaba yarigiriyeyo kureba ibijyanye n’ ingwate n’ imyishyurirze y’ inguzanyo muri Sacco Dukire Ndego nkuko byari byemejwe ubwo uru rubanza rwongeraga gusubikwa tariki ya 19 Werurwe 2018.

Abaregwa bakaba bari barugaragarije ko bashingiye kubyemzo byari byatanzwe n’ inama y’ ubutegetsi ya Sacco Dukire Ndego batangaga inguzanyo nta ngwate batse ari naho bahera bashinja abaturage baregera indishyi muri uru rubanza ko bambuye Sacco bakanga kwishyura bitwaje ko nta ngwate batswe . Gusa ubushinjacyaha bugaragariza urukiko ko ibyo nta shingiro bifite kuko bidashoboka gutanga inguzanyo nta ngwate , ndetse n’ abanyamuryago bavugwa muri iki kibazo bakemeza ko batangaga ibyangombwa byabo by’ ubutaka kugira ngo bahabwe inguzanyo ndetse n’ ikimenyimenyi bakaba barabisubijwe nyuma yo kurangiza kwishyura ahubwo abo bayobozi ngo amafaranga bishyuraga bakaba barayashyiraga mu mifuka yabo.

Umucamanza mu iperereza asobanura ko ucunga umutungo w’ iyi Sacco muri iki gihe yamugaragarije ko mu gutanga inguzanyo baka ibyangombwa by’ ubutaka by’ umwimerere nk’ ingwate , gusa akabwira urukiko ko niba hari igihe haba harabayeho gutanga inguzanyo nta ngwate ibyo nta makuru abifiteho.
Umushinjacyaha Uwayisabye Donatile akaba agararagaza ko ibyavuye mu iperereza bishimangira neza ibimenyetso by’ ubushinjacyaha .

Nyuma yo kumva impande zombi uwunganira abaturage baregera indishyi nawe yahawe ijambo avuga ko abaturage yunganira bagomba guhabwa indishyi za miliyoni zisagaho gato 60 z’ amafaranga y’ u Rwanda .Abunganira Sacco nabo bagasaba ko kuba bamwe mu banyamuryango ndetse n’ abari abakozi bayo barayishoye mu manza buri muturage agomba gutanga indishyi za miliyoni 6 hakaniyongeraho na miliyoni imwe y’ igihembo cya avoka igihe baramuka batsinzwe mu rubanza .

Umushinjacyaha yasabiye aba bari abakozi ba Sacco igifungo cy’ imyaka 15 ndetse n’ ihazabu ya miliyoni zisaga 26, urubanza rukazasomwa tariki ya 10 Gicurasi 2018.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2017 , nibwo ikigo cy’ igihugu gishinzwe amakoperative cyakoze igenzura muri iyi sacco hagaragazwa ko hashobora kuba haranyerejwe amafaranga akabakaba miliyoni umunani .

Icyo gihe nibwo hasabwe ko abayobora iyo Sacco kimwe n’ abandi bakozi bayo bagaragaza aho ayo mafaranga yagiye bitarenze iminsi mirongo itatu bakimara kubona raporo y’ ubugenzuzi maze umucungamari wa Sacco ndetse n’ uwari ushinzwe inguzanyo bahita batwabwa muri yombi n’ inzego z’ ubutabera ubu bakaba bafungiye muri gereza ya Kibun go.

Baregera indishyi ariko nabo bakaregwa kwambura Sacco

K’ urundi ruhande ariko aba baregwa batawe muri yombi baramaze gushoza urubanza mu rukiko rw’ ubucuruzi rwa Nyarugenge aho barega bamwe mu banyamuryango ba Sacco Dukire Ndego icyaha cyo kwambura Sacco ku nguzanyo bahawe .Abaregwa muri uru rubanza ni batandatu nkuko bitangazwa n’uwunganira Sacco mu rwego rw’amategeko Sebusandi Moses. Asobanura ko “bane muri bo bamaze gutsindwa bakemera kwishyura amafaranga bafashe muri Sacco , umwe urubanza rwe ntirwakiriwe n’ urukiko bitewe n’uburyo ikirego cyatanzwemo butari bwubahirije amategeko, kuri ubu Sacco ikaba isigaye m’urubanza n’ umuntu umwe narwo rwarangije kuburanishwa mu mpera za Werurwe uyu mwaka rukaba rutegerejwe gusomwa .”

Isomwa ry’uru rubanza rizaba taliki ya 10 Gicurasi 2018.

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?