Yashyizweho kuri 23 September, 2016 | 07:29

Abakora bahembwa bakwepa imirimo y’ubukorerabushake

Nubwo gukorera ubushake biri mu muco nyarwanda, nyamara ngo hari abatabiha agaciro. Abo rimwe na rimwe usanga bagizwe n’abakora imirimo Leta ibahembera ariko byagera aho ibasaba umuganda bagakwepa. Gusigasira ubu bwitange ni no kubumbatira umuco wo kuba magirirane.

Nta wakorera ubushake adafite indangagaciro akura mu muco. Nta n’uwakorera ubushake kandi adafite icyerekezo cy’aho ashaka kugera. Ibi ni bimwe byatumye abanyarwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, barabashije gukora byinshi biteza imbere igihugu cyabo nta gihembo bategereje nk’uko byagarutsweho n’abari bateraniye mu nama yateguwe na Transparency International Rwanda kuwa 22/9/2016. Cyakora n’ubwo bamwe bakora ibikorwa badategereje igihembo abahembwa bo hari igihe biryamira mu gihe hari ibikorwa bimwe na bimwe by’ubukorerabushake.

Ibi byagarutsweho n’uhagarariye ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere mu Rwanda, RGB, Aimé Barihuta, ubwo yagarukaga ku muganda rusange uba buri kwezi. Yagize ati “ubukorerabushake mu muco wacu burimo kandi bwanatanze umusaruro. Ariko dufatiye nko ku muganda rusange , utanga umusaruro twese tubona, usanga hari bamwe bahembwa, igihe cyawo cyagera ugasanga bikingiranye mu bipangu ntibajye gufatanya n’abandi. Ibi rero bica intege ababa bafite uwo muco w’ubukorerabushake”. Uyu akomeza yemeza ko rwose umurimo w’ubwitange utanga umusaruro munini mu bukungu bw’igihugu.

Geoffrey Kagenza, umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe umuganda, avuga ko umuganda witabirwa kandi utanga umusaruro ushimishije. Yunga mu rya Barihuta agira ati “nubwo tugaragaza ibiwuvamo ariko si byo byakagombye kuwuvamo kuko abantu bose batawitabira uko bikwiye”.
Iby’ubwitange kandi bireberwa mu buryo bwaguye, aho Ingabire Marie Immaculée wa TI-Rwanda, avuga ko impamvu ubukorerabushake budatera imbere ari uko abantu bakunda amafaranga cyane. Nawe ahamya ko abakorera amafaranga ari bo batitabira gukorera ubushake.

Gushimwa no kunengwa mu ruhame

Bamwe bahamya ko umurimo w’ubukorerabushake ugenda utera imbere, ndetse ko abantu benshi imirimo bakora ku bwitange ari yo myinshi nyamara ikaba itabarirwa mu mafaranga. Kayitesi Matilde wo mu muryango utari uwa Leta witwa UMUHUZA, ibyo abihamya abisanisha n’uko abantu badakorarera ubushake aba ari ba nyamwigendaho. Agira ati “Uyu ni umuco. Kera iyo umuntu yajyaga guhiga bamubazaga ibyo yakoze ntibamubazaga aho akora cyangwa yakoze. Twe rero umuntu udashobora kwerekana igikorwa cy’ubushake yakoze tumufata nk’ikigwari”.

Ku rundi ruhande ariko bamwe basanga abakorera ubushake bakwiye gushimirwa mu ruhame, abatagira icyo bakorera ubushake nabo bakagawe mu ruhame. Umutahira w’intore Rucagu Boniface we ngo kubwe bakagombye gushyira umuntu mu ruhame bakamunenga, bati “ntacyo amariye umudugudu cyangwa akagari,…”. Kuri we ngo ibyo byatuma abantu bakomeza kubumbatira uwo muco.

Kuri ubu abanyarwanda bashimirwa na Leta y’u Rwanda ko bakoze ibikorwa by’iterambere ku bwitange. Fred Mufuruke, umuyobozi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu atanga ingero nk’urw’umuganda umaze kwinjiriza leta amafaranga arenga Miliyari 105 kuva muri 2007; kubaka amashuri n’amavuriro, imihanda, inkiko gacaca, abunzi, mu matora n’ahandi.

Cyakora ngo gukorera ubushake ntibivuga ko abantu bakora ibintu bidafite agaciro cyangwa ko kubura ibindi umuntu akora. Gukorera ubushake kandi ntivuga ko bitagira ikiguzi, kuko abakorera ubushake bashobora guhabwa agahimbazamusyi, amahugurwa, gufashwa kugera aho bakorera,…

Musonera Sosthѐne


Tanga igitecyerezo

Who are you?