Yashyizweho kuri 15 April, 2016 | 08:31

Irma Bule yishwe n’inzoka ye mu gitaramo

Umuhanzikazi Irma Bule ukomoka mu gihugu cya Indonesia aherutse guhura n’uruva gusenya, arumwa n’umwe mu « nshuti » ze. Ubwo yaririmbaga mu gitaramo yari yateguye mu gace ka Karawang mu gihugu cya Indonesia, uyu muririmbyikazi w’imyaka 29 yarumwe ku kuguru n’inzoka yo mu bwoko bwa cobra.

Nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru by’aho muri Indonesia n’ibindi mpuzamahanga, umwe mu bari bitabiriye icyo gitaramo witwa Ferlando Octavion Auzura avuga ko « ubwo yari ageze ku ndirimbo ya kabiri aririmba, Irma yakandagiye ku murizo wa cobra ihita imuruma. »

Gusa ngo ntawe byateye impungenge kuko ubusanzwe bamumenyereye ko aririmba agaragiwe n’inzoka. Ngo hari n’abazanye umuti wo kumukiza ubumara yaba yamushyizemo ariko we arabyanga kuko yumvaga nta kibazo, nyamara ngo yaririmbye iminota 45 aba afashwe n’uburibwe bukomeye, bamujyanye kwa muganga ahita yitaba Imana.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru gisohoka buri munsi muri ako gace, « mu gihe Irma yarumwaga n’inzoka yumvaga nta kibazo ndetse akomeza kuririmba. Ubwo yamaraga kuririmba yabwiye inshuti ze ko nta kibazo gihari, nyamara yahise yikubita hasi kubera kuribwa. »

Nkuko bitangazwa na mama we, umukobwa we buri gihe ngo iyo yajyaga kuririmba yabaga akikijwe n’inzoka z’inkazi zo kumurindira umutekano. Yakomeje agira ati « Ntabwo umukobwa wanjye yari gutekereza ko izo nzoka zishobora kumuruma. »

Irma Bule yari umubyeyi w’abana 3 bafite hagati y’imyaka 4 na 8. Yari afite imyaka 29. Mama we agira ati « Umukobwa wanjye yari icyitegererezo cy’umugore nyawe. ». Akomeza avuga ko yayoboraga inzu nini yacuruzaga inkweto n’imyenda by’abahanzi.

Polisi yahise itangaza ko igiye gukora iperereza kuri ubwo buhanzi bwa Irma bwifashishaga inzoka z’inkazi, ndetse isaba umuntu wese waba ufiteho amakuru ko yayifasha.

Higiro Adolphe


Tanga igitecyerezo

Who are you?