Yashyizweho kuri 5 April, 2016 | 12:53

"Ça Suffit" ntiryishimiye ukongera kwiyamamaza kwa Idriss Déby

Muri iki gihugu cya Tchad imiryango itabogamiye kuri leta ndetse n’amasendika yo muri iki gihugu barakangurira abaturage bose guhaguruka bagakora imyigaragambyo yo mu mahoro yo kwamagana Perezida Idriss Deby ntazongere kwiyamamaza ku nshuro ya gatanu.

Ni mugihe perezida Idris Deby Itno aherutse gutangaza ko ashaka kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu .Ni ibintu abatavuga rumwe nawe batishimiye bituma bakora ihuriro ryitwa « Ça suffit », bivuze ngo birahagije. Ni ihuriro rigamije kwamagana uyu muperezida kuba yakongera kuyobora igihugu kuri manda ye ya gatanu ahubwo bakamusaba ko yavaho agaharira abandi.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa mbere tariki 4 Mata 2016 abaturage bararikiwe kwitabira urugendo rw’amahoro kuri uyu wa kabiri tariki 5 Mata mbere y’uko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuri uyu wa 10 Mata2016 agera.

Ngandjel Sohhoh Bertrand umuyobozi w’ihuriro ryiswe “Ca Suffit “ yagize ati"Turamenyesha aabaturage ko urugendo rw’amahoro rugamije guherere ubutegetsi rukomeje, turabizeza ko uru rugendo rwacu ruza kuba ruri mu mahoro , trasaba inzego z’umutekano gucungira umutekano abaza kuba bitabiriye uru rugendo.

Gusa ni ubwo aba bavuga ko bateguye urugendo rwo kwamagana manda ya 5 y’umukuru w’igihugu, Minisitiri w’umutekano Ahmat Mahmat Bachir yavuze ko iyo myigaragambyo itemewe , ndetse n’uza kuyitabira amenye ko inyuranyije n’amategeko.

Kuri uyu wa Mbere umwe mu bavugizi ba Ca suffit akaba ari nawe ushyira umukono ku matangazo y’iri huriro Albissaty Saleh Allazam yahamagajwe n’urwego rw’ubugenzacyaha aho kugeza n’ubu afunzwe. Abaturage b’igihugu cya Tchad baritegura amatora y’umukuru w’igihugu tariki ya 10 Mata 2016 ndetse na Perezida Idriss Deby Itino umaze manda 4 ayobora iki gihugu akaba ari umwe mu bakandida, aho ashaka kuyobora na manda ya gatanu nk’uko bagenzi be babigerageje muri Afurika nabo bayatsinze.

PAX PRESS


Tanga igitecyerezo

Who are you?