Yashyizweho kuri 8 June, 2016 | 08:10

Burundi : Ntiwasiga urwawe rushya ngo ujye kuzimya urw’abandi

Nyuma y’uko imwe mu miryango yigenga iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje kugaragaza ko bamwe mu bapolisi b’igihugu cy’u Burundi boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Centre Africa basize bakoze ibara, ONU yafashe icyemezo cyo kutazabongerera igihe muri ubu butumwa ubwo icyo bari barahawe kizaba kirangiye mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Nk’uko Jeune Afrique ibitangaza,ku wa 03 kamena 2016 ni bwo Umuryango w’Abibumbye wafashe iki cyemezo. Kikaba kije gikurikira ibirego byari byatanzwe n’umuryango wigenga uharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi FOCODE wasabaga ko hakorwa iperereza ku bikorwa by’ubwicanyi byakozwe na bamwe mu bapolisi b’u burundi boherejwe mu butumwa bwa ONU muri Centre Africa.
Umuvugizi w’ingabo za ONU ziri mu butumwa bw’amahoro muri centre Africa, Farhan Haq akaba avuga kandi ko iki cyemezo cyafashwe hanashingiwe ku mwuka mubi urangwa mu Burundi. Ibi bikaba bisa no kugaragariza iki gihugu ko utasiga urwawe rushya ngo ujye kuzimya urw’abandi udafite ibyo ushaka gusibanganya.

FOCODE ishinja perezida Petero Nkurunziza kuba yarashatse guhemba benshi mu bapolisi n’abasirikari kubohereza mu butumwa bw’amahoro bwa ONU nyuma y’uko bacuze inkumbi mu bamurwanyaga.Bamwe muri bo ngo baba bararashe amasasu ya nyayo mu bigaragambyaga mu murwa mukuru i Bujumbura,abandi barakoze iyicarubuzo, gufata abagore ku ngufu, kwica abantu no kugaba ibitero ku bitaro bitandukanye bakanyuruza abarwayi.Kiriya cyemezo kireba abapolisi 280 b’u Burundi.Cyakora Jeune Afrique itangaza ko umwe mu bakozi ba ONU i Bangui yavuze ko bitewe n’uko ibintu bazakomeza kugenda i Burundi hashobora gufatwa n’ikindi nk’icyo kireba ingabo 840 z’u Burundi na zo ziri muri ubu butumwa.

Kuva mu mwaka wa 2014 u Burundi bumaze kohereza muri Minusca ingabo n’abapolisi bagera ku 12.000. Muri mata 2015, ni ho iki gihugu cyatangiye kurangwamo umwuka mubi ubwo perezida Nkurunziza yavugaga ko aziyamamaza muri manda ya gatatu mbere y’uko yongera gutorwa mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize. Imvururu zadutse ubwo zikaba zimaze guhitana abashyika kuri 500 ndetse zinatuma abatari bake bafata iy’ubuhunzi. Kuri ubu kandi nta minsi ishira hatagaritswe ingogo haba ku ruhande rw’abarwanya leta ndetse n’abayishyigikiye.

Kaberuka Telesphore


Tanga igitecyerezo

Who are you?