Yashyizweho kuri 1 June, 2016 | 14:18

Bamwe mu baperezida bo muri Afurika bakatiwe nk’urwa Hissene Habré

Nubwo yakatiwe kuri uyu wa wa 30 Gicurasi gufungwa burundu, Hissene Habré si we wa mbere mu ba perezida ba Afurika ukatiwe n’inkiko kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu. Gusa bose si ko barangiza ibyo bihano.

Ubwo yakatirwaga igihano cy’igifungo cya burundu Bwana Hissene Habre, wahoze ari perezida w’igihugu cya Tchad, kuri uyu wa mbere taliki ya 30 Gicurasi, Urukiko rudasanzwe rwa Afurika rukorera mu gihugu cya Senegal rwamuhanishiije igihano cy’igifungo cya burundu kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara. Ikatirwa rye ryahise rimushyira ku rutonde rw’abandi bahoze ari ba perezida b’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Afurika bakatiwe kubera ibyaha nka biriya no kumena amaraso y’abenegihugu.

Barakatiwe barafungwa

Ku rutonde nk’urwo, hazamo Charles Taylor, Moussa Traore n’umukambwe Jean-Bedel Bokassa wo mu gihugu cya Centrafrique. Gusa na none bose bahuriye ku kuba baraburanishwaga nyuma kuva ku butegetsi.
Charles Taylor wa Sierra Leone
Mu kwezi kwa Gicurasi 2012, ni bwo Charles Taylor wahoze ari perezida wa Liberia yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 50 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara byakozwe mu gihe cy’intambara yashyamiranyije abaturage bo mu gihugu cy’igituranyi cya Sierra Leone hagati ya 1991 na 2001. Iki gihano cyahamijwe, mu 2013, n’urwego rw’ubujurire rw’Urukiko rudasanzwe rwashyiriweho Sierra Leone (TSSL) rwamuburanishirizaga mu gihugu cy’Ubuholandi kubera impamvu z’umutekano. Charles Taylor ni we muntu wa mbere wahoze ari umukuru w’igihugu wakatiwe n’ubutabera mpuzamahanga nyuma y’urukiko rwa gisirikare rwa Nuremberg ho mu gihugu cy’Ubudage.

Moussa Traore wa Mali

Nyuma y’imyaka 23 yari amaze ku butegetsi, Moussa Traoré yaje guhirikwa ku butegetsi mu mwaka wa 1991 nyuma yo kwica abaturage bari bakoze imyigaragambyo. Yaje gukatirwa inshuro ebyiri igihano cy’urupfu mu 1993, kubera « ibyaha bya politiki » ; n’umugore we mu 1999, kubera « ibyaha bimunga ubukungu ». Nyuma gato, imbabazi z’umukuru w’igihugu zahinduye ibihano byabo mo igifungo cya burundu, mbere y’uko bahabwa imbabazi zisesuye mu 2002.

Bokassa wa Centrafrique

Uwahoze ari umwami w’abami wa Centrafrique hagati ya 1965 na 1979, umukambwe Jean Bedel Bokassa, yaje gukatirwa igihano cy’igifungo cy’urupfu mu mwaka wa 1987, cyane cyane kubera icyaha cyo kuba yaratanze itegeko ry’iyicwa ry’abana bato. Nyuma igihano cye cyaje guhindurwamo igihano cy’imirimo y’uburetwa ubuzima bwe bwose, nyuma gihimdurwamo gufungwa burundu. Yaje gufungurwa mu 1993 hasigaye imyaka 3 gusa ngo yitabe Imana.

Abandi bakatiwe badahari

Uwahoze ari perezida wa Madagascar hagati ya 2002 na 2009, Marc Ravalomanana, yakatiwe inshuro nyinshi ari mu buhungiro. By’umwihariko, muri Kanama 2010 yahanishijwe igihano cy’imirimo y’uburetwa ubuzima bwe bwose nyuma y’urupfu rw’abantu 36 bigaragambyaga barashwe mu mwaka wa 2009 n’ingabo zari zishinzwe kumurinda. Nyuma yo guhunguka mu Kwakira 2014 yahanishijwe gufungishwa ijisho mu rugo iwe, aza kurekurwa muri Gicurasi 2015.

Naho uwari umuyobozi wa Ethiopia, Mengistu Mariam, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside mu gihe cyiswe « Iterabwoba ry’amaraso (Terreur rouge) » mu 1977 na 1978, yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu adahari, mu 2007, nyuma mu bujurire ahanishwa igihaano cy’urupfu mu mwaka wa 2008. Ubu yibera mu buhungiro mu gihugu cya Zimbabwe nyuma y’ihirikwa ry’ingoma y’ubutegetsi bwa gisirikre bushingiye ku mahame ya marigisisime-marxisme- mu mwaka wa 1991.

Ikatirwa rya Hissene Habre ribaye nyuma y’imyaka 25 amaze yidegembya mu gihugu cya Senegal i yari yarahungiyemo. Kuri benshi ngo ni ubutumwa bukomeye ku bayobozi b’ibihugu by’Afurika . Kuba kandi ari we muntu wa mbere wari perezida w’igihugu ukatiwe n’urukiko rwa Afurika, n’abacamanza b’abanyafurika, ku nyungu no mu izina ry’abanyafurika, ngo ubutumwa bukomeye ku butabera mpuzamahanga n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (CPI).

Sehene Ruvugiro


Tanga igitecyerezo

Who are you?