Yashyizweho kuri 14 April, 2016 | 12:52

Amoris Laetitia: Inyandiko ya PAPA Fransisiko ku cyerekezo cy’umuryango

Mu nyandiko aherutse gushyira ahagaragara ku bijyanye n’ibibazo by’ingutu byugarije imiryango muri iyi minsi, Papa Fransisko yagize icyo avuga ku miryango y’abasaba ubutane nyuma bakongera gusaba gusezerana, ababana batarasezeranye, ndetse no ku babana bahuje ibitsina. Kuri we, ntabwo ari ibicibwa nk’uko abenshi babafata.

Mu nyandiko Amoris Laetitia y’amapaji agera kuri 260 yatangaje tariki ya 8 Mata uyu mwaka, ikagaruka ku nama nkuru zari zaratumijwe na Papa muri 2014 na 2015, Papa Fransisko yagarutse ku bibazo byugarije imiryango hirya no hino ku isi. Ni nyuma y’indi nyandiko kandi yari yaratangaje mu 2013 yari yarise « Ibyishimo by’ivanjili. »

Nyuma y’imyaka 2 Abepiskopi ba Kiliziya gatolika baganira ku bibazo bitandukanye bireba imiryango, umushumba wa Kiliziya gatolika yabifasheho umwanzuro. Uburemere bw’ibyemezo yafashe rero bikubiye mu nyandiko yise Amoris Laetitia (ibyishimo by’urukundo), ikaba ihinduye mu ndimi 6.

Gatanya no kongera gusezerana

Papa Fransisiko agira ati « Gutandukana n’uwo mwashakanye ni ikintu kibi cyane, kandi kubona umubare w’abatandukana ukomeje kwiyongera birahangayikishije. Niyo mpamvu akazi kacu ka mbere ari ako kwigisha urukundo mu bantu no gukiza ibikomere mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo cyugarije ab’ubu.»
Papa Faransisiko akomeza asaba ko « abantu bakita ku batandukanye barabanaga. » Si ibicibwa.

Kwemerera guhazwa abatandukanye n’abongeye gushaka

Icyo ni kimwe mu bibazo abatandukanye ariko bakongera gukora ubukwe ahandi bahora babaza mu nzego z’ubuyobozi za Kiliziya gatolika. Muri iyi nyandiko ya Papa Fransisiko, ntabwo avuga yeruye umwanzuro afata kuri icyo kibazo cy’abakristu ubusanzwe baba barahagarikiwe amasakaramentu.
Papa Fransisiko akomeza asaba ko habaho kujya bareba buri kibazo cya buri muntu (cas par cas) mu batandukanye cyangwa abongeye gushaka bakaba basaba kugarurwa mu muryango w’abemera. Avuga ko bajya baganira n’umusaseridoti cyangwa Musenyeri bakigira hamwe ikibazo cyabo. Ati « Si ngombwa gushyiraho amategeko rusange areba abafite ibyo bibazo bose, ahubwo hazajya higwa ikibazo ku kindi. »

Ubuharike no kubana nta gusezerana

Papa Faransisiko nta gahunda afite yo guhindura ibicibwa no guhindura guhagarikira amasakaramentu ababana mu buryo bwa gipagani. Ku rundi ruhande ahubwo, avuga ko aha agaciro imibanire ya bamwe mu rubyiruko (abahungu n‘abakobwa Ndlr) basigaye bahitamo kwibanira, kuko « ari ikimenyetso cy’urukundo, mu gihe uko kubana kurambye. »

Abatinganyi

Kuba hakomeje kuvugwa ikibazo cy’abatinganyi ndetse hamwe bakaba babafata nk’ibicibwa, Papa Faransisko we si ko abibona. Mu nyandiko ye arashishikariza abantu « kubaha » abatinganyi, akababuza « ibikorwa byose bibagira ibicibwa n’ibibahutaza mu buryo ubwo ari bwo bwose. »
Gusa Kiliziya gatolika ntiyemera kubana kw’abahuje ibitsina. Ku iyi ngingo, Papa agira ati « Nta kintu na kimwe cyatuma abantu bagerageza kugereranya cyangwa guhuza imibanire y’abantu Imana itegeka n’imibanire y’ababana bahuje ibitsina. »

Higiro Adolphe


Tanga igitecyerezo

Who are you?