Yashyizweho kuri 3 May, 2016 | 10:36

Guhagarara ku cyubahiro bitumye Chelsea ibuza Tottenham guhatanira igikombe

Mu mukino udafite cyinshi uvuze kuri Chelsea kuko utatumaga iza mu bahatanira igikombe, kuza mu bitabira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo n’ibindi bikombe byo ku mugabane w’uburayi, ikipe ya Chelsea yo mugi wa Londres yahagamye Tottenham umukino urangira banganyije ibitego 2-2. Ibi biha ku buryo budasubirwaho ikipe ya Leicester gufata umwanya wa mbere ikegukana igikombe cya Championnat.

Mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere, Chelsea yari yakiriye Tottenham ya kabiri, aho yarushwaga amanota 8 mbere y’umukino, ndetse gutsinda kwayo byari gutuma hasigaramo amanota 5, hagategerezwa imikino itaha kugira ngo uzatwara igikombe azamenyekane.

Igice cya mbere cyarangiye Tottenham ifite ibitego bibiri bya Harry Kane na Heung-Min Son ariko Gary Cahill na Eden Hazard bishyurira Chelsea mu gice cya kabiri, umukino urangira ari 2-2 ku munota wa 63 na 83

Ibi byatumye Tottenhm igira amanota 70, irushwa amanota 7 na Leicester City ya mbere mu gihe habura imikino 2 y’amanota 6. Leicester City yasabwaga gutsinda Manchester United mu mpera z’icyumweru gishize, ikaba yakwizera gutwara igikombe ariko banganya igitego 1-1, bisaba ko itegereza.

Leicester City yazamutse mu cyiciro cya mbere mu mwaka ushize w’imikino, iba itwaye igikombe cya shampiyona gutyo. Chelsea yatangiye nabi championnat bikayiviramo no kwirukanwa k’umutoza w’ibihe byose byayo José Mourinho ubu ni iya cyanda aho ifite amanota 48. Uretse icyubahiro cyayo, ubu Chelsea nta w’undi mwanya wo guhatanira ibikombe umwaka utaha (kitari icya championnat yo mu bwongereza n’ibindi bihategurirwa) ihatanira.

PAX PRESS


Tanga igitecyerezo

Who are you?