Yashyizweho kuri 13 April, 2016 | 17:13

Nyamasheke: Kayiganwa yasannye ikigo cy’ishuri yizeho muri 1960

Umunyarwandakazi Kayiganwa wa Rwiyamirira ukomoka mu Karere ka Nyamasheke afatanyanyije n’Umugabo we Paul Wauters n’inshuti ze ziba I Burayi bateye inkunga Ikigo cy’Amashuri abanza cya Mwezi bubaka ibyumba by’amashuri bitandatu by’amashuri. Igitekerezo cyiza ashimirwa n’akarere ka Nyamasheke kandi cyigisha n’abandi gukunda aho bavuye.

Nk’uko urubuga rw’akarere ka Nyamasheke rubitangaza, ku wa 04 Mata 2016 nibwo Kayiganwa wa Rwiyamirira yamurikiye akarere ibyumba by’ikigo cy’amashuri cya Mwezi mu muhango wari uhagarariwe na Madame Mukamana Claudette , Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Igitekerezo cyo kubaka amashuri cyamujemo mu gihe yasanze ishuri yizeho rya EP Mwezi ririmo risenyuka, abana bigira ahantu hatameze neza, mu gihe abanyarwanda barimo biyemeza umusanzu wabo mu kigega Agaciro Development Fund, nawe yarahagurutse yiyemeza ko azubaka ishuri ndetse abyemera nta bushobozi afite ku buryo n’uwo bashakanye byamutangaje kubyumva kuko yabonaga ari igikorwa kiza kivuye ku mutima. Yageze mu Bubiligi aho aba ateranya inshuti ze bahuje umutima wo kuzamura abantu barusha ubushobozi ababwira igitekerezo cye noneho bumva icyo ashaka gukora baramushyigikira.

Madame MUKAMANA Claudette yashimye cyane inkunga KAYIGANWA yageneye Ikigo yizeho by’umwihariko n’abaturage b’Akarere ka Nyamasheke muri rusange. Yasabye abanyeshuri n’abarezi bo muri EP Mwezi kuzafata neza ayo mashuri bubakiwe kugira ngo azabashe kuramba. Yaboneyeho no gusaba buri wese mu bari bateraniye aho kugira umuco mwiza w’ubwitange n’ubufatanye muri gahunda zizamura imibereho myiza y’umuturage.

Uyu KAYIGANWA ni umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda ndetse akaba yarize muri iki kigo cya EP Mwezi kugera 1954,aho yahize imyaka ibiri gusa uwa kane n’uwa gatanu w’amashuri abanza, akomereza amashuri yisumbuye i Kigali, yavuye mu Rwanda ahunze muri 1960 n’ababyeyi be agera mu Bubiligi muri 1964,ari naho yaje gushaka akaba ari naho atuye kugeza ubu.

Akazi karakomeje

Ubu amaze kuhubaka ibyumba bitandatu ariko afite igitekerezo cyo kubaka ikigo cyose kuko ibyumba bindi bigihari bitameze neza. Akaba yifuza kandi ko n’abana bo mu Rwanda batanga umusanzu wabo ku buryo iryo shuri ryaba ikimenyetso cy’umutima w’impuhwe n’ubugwaneza w’abantu batandukanye bahuje.
Kayiganwa asanga iryo shuri ryaramubereye icyigisho cy’uko abantu bose baba abazungu cyangwa abirabura , abakire cyangwa abakene ari bamwe ariko bagatandukanira ku mutima kuko hari abakene n’abakire bamufashije kubaka ibyo byumba.
Mu bindi bikorwa yakoze harimo abanyeshuri 50 yafashije biga muri GS Nyarusange gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri. Uyu KAYIGANWA anejejwe n’uko Imana yamufashije akabasha gutanga umusanzu we mu kubaka Igihugu cyamubyaye. Kayiganwa si amashuri gusa yubatse ahubwo yagiye arangwa n’bindi bikorwa bigaragaza urukundo akunda igihugu cyamubyaye birimo nko gukoresha umuhanda uva ku kigo nderabuzima cya Mwezi ugera ku kibuga cy’umupira cyo kwa Rwiyamirira, guha imyenda yo kwambara abakinnyi b’umupira w’amaguru ba Karengera byanatumye ahabwa ishimwe n’Akarere ka Nyamasheke.

PAX PRESS


Tanga igitecyerezo

Who are you?