Yashyizweho kuri 2 August, 2017 | 13:20

Bahitamo kwitwa inganzwa ariko bagaha uburenganzira abagore babo

Ubuhamya bwa Havumiragira Jean Felix bugaragaza uko hari bamwe mu bagabo babaswe no guhohotera abagore babo. We ubwe yivugira ko yageze igihe cyo gutoteza imiryango yabyaye abakobwa agereranya kubyara umukobwa no gutemeesha ibitoki. Mugenzi we David nawe ntatinya guheka umwana kuko kuri we yamubyaranye n’umugore bose ari ababyeyi be. Ngo guheka umwana si ikibazo si n’ubuganzwa.

Havumiragira Jean Felix ni umugabo uvuka mu murenge wa Rwaza, akarere ka Musanze. Afite igihagararo cy’umugabo uhamye. Mu ijwi rinihira mu gituza iyo muganira aba ashyiramo ingufu ariko yagera kubyo afata nk’ibibi yaciyemo, agahindura ijwi, isura ikagaragaza ukwicuza. Hejuru y’amazina ye yiyongereraho n’andi nka Patassé ndetse na Magufuri. Uretse ko irya mbere Patassé yaba aryongera kuri Felix ashaka gusa n’uwisanisha na Felix Patassé wigeze kuyobora Centrafrika, irya Magufuli ryo ngo arikesha ko akazi ke kamutunze ari ugucura imfunguzo z’ingufuri.

Ibi abyita indatana kuko nubwo bituma asa n’ugaragara nk’umuntu uzwi ariko na none atamenyekanyeho gukora imfunguzo gusa. Ahubwo rubanda rwamumenye kubera gutoteza cyane umugore we, kutamuha agaciro, no kwibasira igitsina gore muri rusange. Havumiragira Jean Felix ati" Nakuze nanga abagore cyane. Mbabona nk’abantu basuzuguritse. Nababonaga munsi y’ibirenge byanjye kandi nkumva ko nta cyemezo bafata mu rugo ari abo kubyara bakarera bagakora ibyo mu rugo". Uwumvise avuga ayo mateka ntabura no kwibaza ukuntu ibyo bintu yabikuranye. Ese yabikuye he? Havumiragira avuga ko byose bipfira mu iterura. Ati" nanjye nakuze mbona mu rugo Papa yari yaraduhahamuye.Papa yari igikuke yageraga mu rugo mama akatubwira ngo turyame data yaje nkumva kondetse njye nanakuze ambwira ngo nindakuka (kuba igikuke) nzaba imbwa. Nakuze numva ko ninzana umugore ari ukujya ntaha nagera mu rugo ngatera ishoti bakagwa hasi bati patron arinjiye.."

Uku kwibona wahawe inshingano na sosiyete zikakugenga zikanatuma ugenera abandi mudahuje igitsina uko bazabaho, impuguke mu by’uburinganire n’ubwuzuzanye Mico Patrick avuga ko byitwa udusanduku twa gender(gender box). Utu ni sosiyete umuntu avukiremo itumuha. Ikamugenera imyitwarire, ubushobozi, ibyubahiro, ingufu agomba kuba afite kuko yavutse ari igitsina runaka. Ni nabyo biranga cyane cyane sosiyete z’abantu aho usanga igitsina kimwe cyaratsikamiwe n’ikindi kubera uko inshingano sosiyete yahaye bamwe. Gusa mu myumvire y’ubu ngo ibi ni ibigomba guhinduka kuko abantu bose iyo bahawe amahirwe angana bamwe bashobora gukora cyangwa kurenza ibyo abandi bibwiraga ko aribyo bakora byonyine.

Nabwiraga ababyaye abakobwa ko batemeesheje

Magufuri avuga ko iyo yumvaga umuryango wabyaye umwana w’umukobwa yavugaga ko uwo muryango watemeesheje. Gutemeesha ku bantu benga urwagwa, ni ugupfuba k’urutoki ntirutange umutobe. Mbese ni uguhomba. Kuri njye kubyara umukobwa byari uguca umuryango. Muri iyo mvugo, iyo asubiramo ubona agize ikiniga ku mutima, ni nako umuryango ubyaye umukobwa yawucyuriraga. Ati" Nabwiraga ababyaye abakobwa ko batemesheje." Gusa ngo urugiye kera ruhinyuza intwari. Umunsi umwe mu gihe yari afite abana babiri umugore we atwite undi igihe cyo kubyara kiragera. Yahamagawe n’umugore amubwira ko yabyaye undi aramubaza ati" wibarutse iki?" Umugore ati"umukobwa." Ati"nahise nkupa telefoni nibaza ukuntu nanjye ntemeesheje."

Nk’uko akomeza abitangaza ngo abaturanyi yajujubyaga barabyaye abakobwa ngo nabo niko aho anyuze bamwihenuragaho bati "Ese nawe watemeesha ra?"Ati kuva ubwo nibwo natangiye kumva ko mpohotera abandi. Ariko muri icyo gihe ninaho haje umushinga Indashyikirwa ushyirwa mu bikorwa n’imiryango Rwamrec na Rwanda Women’s Network batangiye guhugura abagabo n’abagore ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango ari nako bakora amatsinda yahawe amahugurwa nayo agafasha abaturage muri rusange kurirwanya. Patassé iyo ageze kuri iyi ngingo aramwenyura agaragaza impinduka byamugizeho. Ati" Namenye uburenganzira bwanjye, menya n’ubw’umugore. Nsobanukirwa n’ububasha mfite n’ubwo umugore wanjye afite. Menya uburenganzira bwanjye menya n’ubwe ariko cyane cyane menya uburenganzira bwa muntu". Ubu yigaragaraza nka Sawuli wahindutse Pawulo ariko anagaragaza ko atazasubira inyuma ku ntambwe yateye dore ko atanabura kugira abandi inama. "Mu guhinduka kwanjye nitoje no kongera gutsura umubano n’abana banjye b’abakobwa nari narapfobeje kuburyo umugore n’abana bose abahungu n’abakobwa mbafata kimwe kandi twese nk’umuryango biradushimishije." Yungamo ati "Gupyinagaza umugore bivuna umugabo kuko yisanga ari we ukora byose kandi iyo hari ubufatanye umugore nawe hari amahirwe ahabwa byose bikaza byunganira umuryango, ariko n’abana bose bahabwa amahirwe ntihabe umwiryane mu rugo."

Nka Havumiragira abagabo n’abagore bagaragaza ko hari ikibazo cy’ihohoterwa mu muiryango kandi ricecekwa. Bamwe bavuga ko ikibazo ari uko hari bamwe mu bagabo cyangwa abagore bazi ko guhohoterw aari ugukubitwa gusa nyamara ariko hari ubundi buryo bw’ihohoterwa bukorerwa cyane abagore ku mitungo, irigera ku marangamutima n’ahandi. Si kenshi mu muco w’Abanyarwanda wabona umugabo ahekeshwa umwana uretse Nkundibiza David wo mu murenge wa Jomba karere Nyabihu wamuhekeye muri Kigali Convention Center mu nama yigaga ku bimaze gukorwa mu kubaka ubururinganire n’ubwuzuzanye binyuze mu mushinga Indashyikirwa wasoje igihe cyawo.

kundibiza David w’imyaka 37, ni umugabo wambaye neza, ishati y’amaboko maremare irengejeho aka gilet k’ubururu kanditseho mu mugongo ngo “Mparanira Impinduka no Kurwanya Ihohoterwa”. Aho yari yicaye afite impetso n’ibigoma by’umwana, umugore we araza amuhekesha umwana, benshi barahindukira batangarira kumureba. Mu kanya gato umwana aratuza ndetse arasinzira nibwo twaganiriye n’uyu mugabo witwa Nkundibiza David. Uyu mugabo uri mu bahuguriwe kurwanya ihohotera ryo mu ngo no guteza imbere ubwuzuzanye ndetse akaba ari n’umwe mu ‘Abaharanira impinduka b’Umurenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu, yadutangarije ko guheka umwana mu nama atari ibintu byamutunguye. Ngo afite amayeri menshi yo guhozaza abana ndetse ngo iyo ahetse umwana we ahita asinzira.

Yavuze ko akimara kumenya ko afite uruhare mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina yamenye ko hari ibyo yakoraga atazi ko ahohotera umugore we.
Ati “Ndi umwana mutoya nabashaga guheka umwana nkabishobora ariko nyuma mbaye umugabo numva ko umugore wanjye ari umucakara, nyuma maze kumenya ko namuhohoteraga nibwo navuze ngo reka nze nkore bya bindi abantu batazi ko bifite agaciro nko guheka umwana, kumwuhagira cyangwa gukora imirimo isanzwe yo mu rugo.”Ibi ngo yatangiye kubikora iwabo, ndetse aho ajya gutanga ibiganiro bijyanyeno kwigisha uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohotera mu ngo akajyenda ahetse umwana kandi ngo byamufashije kuganira n’abantu benshi ndetse no kubahindura.

Gusa uyu mugabo ngo abamuvugiraho ndetse bakamuciraho umugani ko ari inganzwa na bo ntibabura. Ati “Abasaza cyane cyane nibo bavuga ngo dore uriya mugabo ni inganzwa, uriya ntazajya mu Ijuru, bakanshiraho urubanza. Baravuga ngo niko ‘Gisanzwe’ ariko abantu benshi babonye ko bifite agaciro, abasanga nuhagira umwana wanjye bavuga ko turimo gutera imbere kuko babona dufatanya n’umugore wanjye.” Umugore wa Nkundibiza David yatangarije Umuseke ko nta nzaratsi yamuhaye, ngo kugira ngo afate ikemezo cyo guheka umwana imbere y’abantu bari mu nama muri Kigali Convention Center ni uko umwana yari atangiye kurira, kuko ngo yari ageze igihe cyo gushaka gusinzira, nibwo umugabo we yahise amusaba kumumufasha. Gusa koko umwana akigera mu mugongo wa Se yahise asinzira.

Badacoka Richard umuhuzabikorwa wa Rwanda Women’s Network mu ntara y’Amajyarugu n’Iburengerazuba yavuze ko amatsinda nk’aya yafashije cyane imiryango mu kubona ikibazo cy’ihohoterwa no kucyumva kimwe bakagishakira ibisubizo ariko bafasha n’umuryango nyarwanda kukirwanya. Ati"Ubu aya matsinda abayarimo ubwabo bamenye uburenganzira bwabo n’ububasha bafite. Banagerageze kubyigisha imiryango babamo ariko banafasha mu kuganiriza ahagaragara ihohoterwa bafasha mu kurikemura ku bufatanye n’inzego z’ibanze bakorana, abarenganwa bakabona uburenganzira bwabo."

Badacoka avuga ko uyu mushinga Indashyikirwa watangiye mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2014 ukazarangira mu kwa munani 2018. Ukaba uterwa inkunga n’ikigega cy’iterambere cy’abongereza (DFID), uhuza ibikorwa by’abashyira umushinga mu bikorwa ni CARE International Rwanda. Abashyira umushinga mu bikorwa ni RWAMREC NA Rwanda Women’s Network mu turere turindwi mu gihugu. Ikigamijwe n’uyu mushinga nuko ihohoterwa rivugwa, aho guhera mu cyumba no mu gikari hirya iyo mu ngo.
Nyirantegerejimana Clementine w’imyaka 36 yadutangarije ko mu mahugurwa bahawe na RWAMREC basanze imirimo myinshi ikorwa n’umugore ku buryo we atagiraga igihe cyo kuruhuka ngo nibwo bumvikanye n’umugabon we ko kugira ngo bafatanye hari imwe n’imwe mu mirimo bafatanya kugira ngo bombi baruhuke cyangwa babashe gutembera. Ati “Mbere yaravugaga ngo abana ni ab’umugore, twajyana guhinga akicira ku kabari, agataha antonganya ugasa imirimo yose ni jyewe uyihariye mu rugo.”

Icyo gihe ngo yumvaga muri ko ari ko ‘ingo zubakwa’, ariko aho bahuguriwe basanze buri wese afite icyo yakora kugira ngo urugo rutere imbere. Uyu muryango aho ugeze ubu ngo babasha kuganira kuri buri kemezo cy’urugo.
Uyu mugore ariko avuga ko n’ubundi mu muryango aho atuye byabanje kugorana ko abaturanyi be babyumva aho bavugaga ko ngo yaba yarahaye ‘inzaratsi’ umugabo we. Mu kiganiro twagiranye yahakanye ko atijyeze agira icyo aha umugabo we uretse kuba we ubwe yarahindutse akumva ko agomba gufatanya n’umugore we.
Ati “Abantu kubera ko mu biganiro dutanga dukoresha amashusho bakamenya uko abantu bafatanya, mbere byabayeho habaho akantu ko kumunenga, ariko abantu ntacyo bakibivugaho ni uko twibaniye. Nta nzaratsi namuhaye, ni amahugurwa ya RWAMREC yatugize umwe ubundi urukundo rwacu rurakura rurasagamba, nta kintu namuhaye.”

Nyirasafari Eseperance Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yavuze ko buriya ari bumwe mu buryo bwo kuzuzanya no gufatanya mu muryango kubera ko ngo mu mushinga ‘Indashyikirwa’ bigishaga abaturage ko nta murimo ugenewe umwe mu bashakanye by’umwihariko uretse imirimo karemano nko gutwita no konsa. Ati “Kubyara, konsa ibyo ntabwo wabisiganya umugabo ni iby’umugore, ariko indi mirimo yose yo mu rugo ahari ubwubahane, ahari ubwumbikane ahari, ahari ubwuzuzanye bose bashobora kuyikora. Ni byiza ko uyu mugabo ahetse umwana kuko arabishoboye, kuba yamuheka ari umwana we ni byiza cyane. Minisitiri abajijwe niba n’abandi bagabo babikora, yavuze ko ‘ababishaka babikora’ hatitawe ku muco ngo igihe (icyo akora) kitagira icyo cyangiza ku burenganzira bw’umuntu ntacyo bitwaye. Ati “Hari ibyiza by’umuco tugomba gukomeraho ariko hari n’ibindi (twareka), nta mugore wabaga umuyobozi, niko umuco wari warabishatse ariko ubu bari hirya no hino, barubaka, ni abacuruzi. Kera nta mugore wari wemerewe gucuruza cyangwa ngo afunguze konti ariko ubu turabikora ngo twubake urugo twese hamwe, ibi ntihakagire ubibona nk’ishyano ryaguye.”

David Museruka Umuyobozi w’Umuryango uharanira uburinganire hagati y’umugore n’umugabo ariko hakoreshejwe abagabo (RWAMREC), avuga ko mu mushinga Indashyikirwa bahuye n’imbogamizi y’uko kugira ngo umuntu ahugurwe yumve ibintu byo guharanira uburenganzura bwa mugenzi we bisaba igihe.
Indi nzitizi bahuye nayo ngo ni uko abo bigisha bahinduka ariko kujya gukwirakwiza ubumenyi bahawe mu bandi benshi na byo ngo bigasaba byinshi kuko usanga abatarahinduka baba imbogamizi ku bahindutse bakabaca intege, bababwira ko abagore babahinduye.

Umushinga Indashyikirwa watewe inkunga n’ikigo cy’Abongereza kigamije iterambere (DFID) ukaba waratangiye muri Nzeri 2014 usozwa muri 2018. Wakoreraga mu turere 7 mu gihugu mu mirenge 14, ushyirwa mu bikorwa na Care International, Rwanda Women’s Network na RWAMREC.

Umuhoza Nadine


Tanga igitecyerezo

Who are you?