Yashyizweho kuri 24 July, 2017 | 08:31

Umubare w’abazatora muri 2017 wiyongereyeho abarenga miliyoni imwe n’igice ugereranyije na 2010

Abanyarwanda bari kuri lisiti y’itora bangana na 6 897 076 nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Bariyongereye ugereranije n’umwaka wa 2010 aho umubare wari 5 178 492.

Ku italiki ya 19 Nyakanga 2017 Komisiyo y’Amatora yagaragaje umubare w’abanyarwanda bazatora ari 6 897 076. Muri bo abagore ni bo benshi bangana na 3 723 119 bihariye 54%, mu gihe abagabo ari 3 173 957 bangana na 46%. Urubyiruko rungana na 3 131 782 bahwanye na 45%.

Ubwo hatangazwaga uru rutonde ku mugaragaro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Charles Munyaneza, yavuze ko abiyandikishije ari abo nta wundi wakwiyonegeraho. Yagize ati “Kwiyandikisha uyu munsi ntibishoboka ubu byarangiye nta muntu ushobora kwiyongera kuri iyi lisiti yatangajwe ariko kugeza igihe tuzasohorera lisiti izatorerwaho, kuva uyu munsi kugeza icyo gihe, kwiyimura byo birashoboka kuko kwiyimura umuntu ava mu ntara ajya mu yindi ntibyongera umubare.”

Nk’uko urubuga www.igihe.com rubitangaza, kugeza ubu mu gihugu hose site zizatorerwaho zingana na 2424, ibyumba by’itora ni 16691, mu gihe muri diaspora site zigera kuri 98 hirya no hino ku Isi.

NEC itangaza ko mu Rwanda ibikoresho bizatorerwaho bizatangira kugezwa ku masite ku wa 31 Nyakanga, NEC ikavuga ko yifuza ko bizagera ku wa 3 Kanama 2017 byarangiye. Muri diaspora ho kubigezayo bizatangira mu mpera z’iki cyumweru.

Munyaneza atangaza ko kuva batangaza lisiti y’agateganyo hiyongereyo abasaga 1000 kandi ngo abenshi ni urubyiruko. Yagize ati “ Iyo urebye mu by’ukuri urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ubona bariyongereye kuko iyo urebye urutonde rw’agateganyo twatangaje ku itariki 3 Nyakanga n’iyi dutangaje ubu hari imibare yiyongereye kandi abo biyongereye abenshi uko twagiye tubikurikirana bagiye bakoresha buriya buryo bw’ikoranabuhanga .”

NEC itangaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira kuyobora u Rwanda bikomeje kugenda neza.

Kwiyamamaza byatangiye ku wa 14 Nyakanga 2017 bizarangira ku wa 3 Kanama 2017, amatora akazaba ku wa 4 Kanama 2017 ku Banyarwanda baba mu Rwanda na ho ababa hanze y’igihugu bakazatora ku wa 3 Kanama 2017.

Kaberuka Thélesphore


Tanga igitecyerezo

Who are you?