Yashyizweho kuri 7 July, 2016 | 12:45

Ubushakashatsi: 90% bafitiye icyizere inzego z’ubuyobozi

Mu isuzuma ry’uko abaturage babona imiyoborere ibabereye n’imitangirwe ya serivise mu nzego zibegereye (Citizen Report Card/CRC), rikorwa n’Ikigo gishinzwe Imiyoborere (RGB), abaturage bavuze ko bishimiye imiyoborere n’imibanire y’Abanyarwanda ku gipimo cya 89.4%. Benshi ngo bibaha imbaraga zituma baharanira gutera imbere ntacyo bishisha.

Ubwo hakorwaga ubu bushakashatsi, abaturage bagaragaje batishisha uburyo bishimiye inzego z’ubuyobozi ndetse n’uburyo babanye mu miryango. Abagera kuri 89.4% bavuze ko bishimiye inzego z’ubuyobozi zabo hirya no hino mu gihugu.

Muri ubu bushakashatsi, mu karere ka Karongi ni ho abaturage bagaragaje ko bishimiye iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere ndetse bafitiye icyizere inzego z’imiyoborere ku gipimo kiri munsi ya 75%. Mu tundi turere twose bo bagaragaje ko babyishimiye ku kigero kiri hejuru y’iryo janisha.

Abaturage babazwaga uko babona iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere, arimo kurwanya ruswa n’akarengane, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, iyubahirizwa rya demokarasi, iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire, isaranganywa ry’ubutegetsi, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no kwimakaza ubunyarwanda. Abasaga 80% bagaragaje ko bishimiye iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere.

Abasaga 99% bizera Perezida wa Repubulika

Muri ubu bushakashatsi, abaturage basaga 99% bagaragaje ko bishimiye imiyoborere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Aza agaragiwe n’uburyo bizera inkiko z’u Rwanda ku gipimo cya 88.2%, hagataho Inteko Insingamategeko ku gipimo cya 86.7%.

Abaturage kandi bagaragaje uburyo bishimira inzego zitandukanye mu mibanire y’Abanyarwanda.

Inzego z’ibanze zishimirwa ku gipimo cya 89.9%, amakoperative ku gipimo cya 80.9%, amadini ku gipimo cya 89.7%, abanyamakuru ku gipimo cya 76.0%, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku gipimo cya 74.7%, Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ku gipimo cya 71.6%, imitwe ya politiki ku gipimo cya 56.5%, Urwego rw’Umuvunyi ku gipimo cya 53.9%, imiryango itari iya Leta ku gipimo cya 48.1%, na Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu gipimo cya 35.1%.

Ubwisanzure bw’itangazamakuru

Abaturage babajijwe muri ubu bushakashatsi bagaragaje ko basanga ubwisanzure bw’itangazamakuru mu mikorere buri ku gipimo cya 69.4%.

Ubwo babazwaga aho bakura amakuru arebana na gahunda za Leta n’uburyo babyishimiye, bavuze ko amakuru menshi bayakura kuri radiyo ku gipimo cya 85.2%, mu matangazo ku gipimo cya 61.1%, mu binyamakuru bya Leta ku gipimo cya 15.6% cyangwa kuri televiziyo ku gipimo cya 15.5%. Abavuze ko bayakura kuri interineti ni 10.9%.

Ibyifuzo bya benshi mu bakoreweho ubushakashatsi byagarutse ku kurwanya ruswa ikirangwa mu nzego z’ubuyobozi, ndetse ubwo buyobozi bukaba bugomba kongera imbaraga mu kwegera abaturage.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku ngo zigera ku bihumbi cumi na kimwe na cumi n’eshatu (11.013) mu turere twose uko ari 30, imirenge 326, imidugudu 733.

Munyantore Jean Claude


Tanga igitecyerezo

Who are you?

2 Comments

Matabaro - July 2016

Erega ibikorwa birivugira, kereka ku mpumyi!

Pax Press - July 2016

Erega ibikorwa birivugira mwa bahungu mwe!