Yashyizweho kuri 22 June, 2016 | 09:52

U Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi

Impunzi zicumbikiwe mu Rwanda, abaturage baturutse hirya no hino ndetse n’inzego zitandukanye zirimo izita ku mpunzi, bizihije umunsi mpuzamahanga w’impunzi uba tariki ya 20 Kamena buri mwaka. Uwo muhango wabereye mu kigo cy’umuryango mpuzamahamanga utabara imbabare (Croix Rouge), kiri muri kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Mu Rwanda, impunzi zigera ku 1.000 zituye mu mujyi wa Kigali zateraniye ku kigo cy’Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix Rouge, mu rwego rwo kwihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku mpunzi.
Ibi birori byitabiriwe na Minisitiri ushinzwe Ibiza n’impunzi, uhagarariye UNHCR mu Rwanda, n’abayobozi b’uturere twa Karongi, Rusizi na Rubavu tubarizwamo inkambi z’impunzi.

Ibirori byaranzwe n’imyidagaduro igaragaza imico y’ibihugu by’u Burundi na Congo impunzi ziri mu Rwanda zaje ziturukamo.Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Impunzi ni umuntu, nk’abandi, ni umuntu nkawe, ni umuntu nkatwe”.

Mu ijambo uwuhagarariye impunzi mu Rwanda yagejeje ku bari aho, yashimiye u Rwanda kuba rwaremeye kwakira izo mpunzi, ndetse na UNHCR irufasha kuzitaho.
Agaruka ku bibazo impunzi zifite, yagize ati “ Turasaba ko twahabwa ubuyo bwo kwivuza kuko ubu havuzwa abana batarengeje imyaka 12 n’abasaza kuva ku myaka 59 kuzamuka, ndetse n’abafite indwara zidakira.”

Yakomeje asaba ko hashyirwa imbaraga mu bijyanye n’umuco na siporo kugira ngo bakomeze ubucuti hagati y’impunzi n’Abanyarwanda. Ikindi ngo ni uko Leta yashyigikira impunzi zikorera mu makoperative, kandi bagafashwa no kubona impapuro z’inzira. Yasoje yizeza ko impunzi zitazigera ziteza ikibazo cy’umutekano mucye.

“Twese turavukana”

Uhagarariye UNHCR, mu ijambo rye yahumurije impunzi ziri mu Rwanda, ndetse azizeza ko bazakora ibishoboka byose zikarushaho kugira ubuzima bwiza.
Yagize ati “ Kuva uyu muryango ubayeho mu 1858 waranzwe no gushishikazwa no kwita ku mpunzi zidahwema kwiyongera kubera isi ihora mu ntambara. Twari dukwiye kumva ko twese tuvukana, ari nayo mpamvu dukora ibishoboka ngo murusheho kubaho neza.”

Ku bibazo bafite birimo iby’amashuri n’imyidagaduro, yavuze ko impunzi ziba mu mijyi zisaba ibintu byinshi, ariko ngo bazagerageza uko bashoboye. Ku bijyanye n’imikino, ngo UNHCR yamaze kuvugana na Komite Olimpike ku buryo yabemereye kuzabafasha.

Impunzi zizashakirwa mituweli

Minisitiri w’Impunzi n’Ibiza, Mukantabana Serafina yabwiye abitabiriye uwo muhango ko impunzi zigomba guhabwa uburenganzira nk’ubw’abandi. Ku bijyanye n’imibereho yazo, ngo barabiteganyije. Yagize ati “ Turi kuvugana na RSSB kugira ngo impunzi na zo zihabwe ubwishingizi bwo kwivuza.”Minisitiri Mukantabana yasabye izo mpunzi gushishikarira gukora zikiteza imbere “kuko uwazirukanye atazibye umutima n’ubwenge.”

Mu Rwanda hari impunzi zigera ku bihumbi 160 zigizwe ahanini n’Abarundi Abakongomani. Mu gihe mu mwaka wa 2014 habarurwaga impunzi zisaga miliyoni 60, ubu ku isi harabarurwa izigera kuri miliyoni 65.3. Nkuko umuvugizi wa UNHCR ku isi, bwana Andres Ramiles abisobanura, mu myaka 20 umubare w’impunzi wikubye kabiri, igice cyazo kinini kikaba kiva mu bihugu bya Afuganistani, Siriya na Somaliya.

Umunsi mpuzamahanga w’impunzi wemejwe na Loni mu mwaka wa 2ooo, utangira kwizihizwa ku ncuro yawo ya mbere tariki ya 22 kamena mu mwaka wa 2002, ariko ukaba ubusanzwe wizihizwa buri tariki 20 Kamena ku rwego rw’isi.
Mbazumutima Adronis


Tanga igitecyerezo

Who are you?