Yashyizweho kuri 7 July, 2016 | 13:04

Rweru: Babonye amazi ariko ntibizeye ko azaramba

Bugesera kimwe na twinshi mu duce tw’Intara y’Uburasirazuba amazi abona umugabo agasiba undi, ubwo Umuseke wasuraga umudugudu wa Mbuganzeri uzimurirwamo abaturage bo mu kirwa cya Mazane, mu bikorwa remezo byari bimaze kuhagera amazi na yo arimo, ariko abaturage ba Batima ahubatswe umudugudu, bavuga ko ayo mazi atazamara kabiri nk’uko bisanzwe, gusa Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko ayo mazi azahaguma.

Bitewe no kubura kw’amazi, abaturage batuye mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru bamaze imyaka myinshi bakoresha amazi yo mu kiyaga cya Gaharwa (hari abakita Kidogo), ayo mazi ngo ni mabi cyane ku buryo yabateye inzoka zo mu nda kuva ku bana batoya kugera no ku basaza.

Charles Ndazigiye umuturage wa Batima avuga ko amaze imyaka 40 atuye mu Bugesera, ngo ikibazo cy’amazi cyarabakomereye cyane. Ati “Niyo batazana iyi miriro (amashanyarazi) ariko ikintu cy’amazi, ubu ikiyaga ni cyo tunywa. Twari dufite imiyoboro y’amazi ariko ntacyo imaze, impeshyi ishobora gushira nta mazi ejemo, imvura yagwa nko mu kwezi kwa Kane akaza rimwe mu cyumweru, rero nta kamaro n’ubundi.” Uyu mugabo wo mu kigero cy’imyaka 60, akomeza agira ati “Batuzaniye amazi rero, ni igikorwa gikomeye, mbese ni umukiro bazaba badukijeje munini, aya mazi ni ingirakamaro.”

Uku kubura kw’amazi meza, byatumye abasore bahanga akazi ko gucuruza ayo bavoma mu kiyaga. Amazi bita ibirohwa byo mu kiyaga bayagurisha Frw 100, ndetse ashobora no kugurwa ijerekani imwe ku mafaranga 150. Dusengimana Elia w’imyaka 33, avuga ko ikibazo cy’amazi gikomeye, ati “Amazi mbese yari ikibazo, ibindi byose birabura, ariko bigakemuka, imvura itagwa, twarambya tukihangana, ariko amazi ugasanga ni ikibazo.”

Senteteri Alex umuturage umaze imyaka 30 muri Rweru avuga ko kuva bahimukiye banywaga ibitanga (amazi mabi), nyuma bakanywa amazi y’ikiga cya Gaharwa (Kidogo) kibegereye kiba kirimo amazi yaturutse hirya no hino mu misozi. Agira ati “Aho twaturutse twaje nta nzoka nyinshi dufite, ariko aho tugereye muri uyu murenge ni mibe (amibe) gusa. Ibifu byaratobotse kubera mibe, kubera amazi mabi, utwana ugasanga turafuruta kubera amibe, kubera amazi twabuze. N’Abasaza babonye amazi bakongera bakaba batoya.”

Uyu mugabo avuga ko nubwo bumvise ko amazi yaje, atahamara kabiri kuko ngo niko bisanzwe. Ati “Nabwo ubu ngubu ntugire ngo aramara n’icyumweru, hoya. Namara iminsi myinshi aramara nk’itatu hasigaye aceho, dusubire kuri za amibe re! Za robine turazifite mu midugudu ariko, kubera ko amazi ntayo, usanga ari bya beto byibereye aho. Ariko twaragowe, ubu n’akana bahetse usanga gafite amibe. Icyo twifuza ni uko n’iyo twabona ibiryo bikeya ariko tukabona rwose amazi.”

Bafite impungenge ko bitazaramba

Saruhara Vianney umwe mu baturage bo muri Batima akaba n’umwe mu bakoze ku muyoboro w’amazi, avuga ko mu mezi ashize make batangiye gucukura imiyoboro y’amazi, ubu akaba yatangiye kugera Batima ariko ngo ari mu bigega gusa, na we avuga ko niba amazi azahaguma atabizi. Ati “Mbere nta mazi yahabaga, hari ibitembo bibereye aho, kuva bashingwa umudugudu wa Mazane (Mbuganzeri) nta mazi yahabaga, ariko yatangiye kuza icyo nicyo nemera, niba azagumamo icyo nicyo ntazi.”

Saruhara avuga ko iyo imvura yagwaga barekaga ikintu cyose cyajyamo amazi, kuva ku ijerekani kugera ku gapipiri, ngo icyo gihe byagabanyaga amafaranga batanga bagura amazi. Ati “Icyo twifuza ni uko amazi yagumamo tugatekana nk’abandi nta n’ikindi.”

Umwe mu baturage utunzwe no kuvoma amazi mu kiyaga akayagurisha, Niyonzima Jean Paul avuga ko ijerekani imwe bayigurisha Frw 70 igihe ari ikiraka cyo kuvoma amazi yo kubaka cyangwa indi mirimo isaba kuvoma kenshi, byaba ari ugutereka amazi umwanya kugeza aguzwa, ijerekani ikagurwa Frw 100 ngo hari n’ubwo igurwa Frw 200. Abavoma bavuga ko ayo mazi adahenze kubera ko ngo na bo bazamuka agasozi gaterera cyane, ikindi ngo ipine y’igare yarahenze. Umwe ati “Kubera ukuntu haterera, havunanye nta bwo wajyayo inshuro eshanu, ni eshatu…”
Bavuga ko bafasha ab’intege nkeya kubona amazi, ariko na bo bakemeza ko ikibazo cy’amazi gihari n’ubwo bamwe bavuga ko amazi meza naza bazaba bahombye, gusa hari n’abavuga ko bazakora ibindi. Umwe mu bagurisha amazi utashatse kuvuga amazina ye ati “Bizaba ari amahirwe kuko umukecuru azaba abona aho akura amazi hafi, ku by’akazi tuzashaka ibindi dukora, ariko dufite amazi meza.”

Nsanzumuhire Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, avuga ko icy’ingenzi ari uko ikigo WASAC cyakoze umuyoboro kandi amazi akaba yarahageze ngo kubura kwayo kuzaterwa n’uko Bugesera ifite amazi make. Ati “Kuba abaturage bavuga ko atazahamara igihe, icyangombwa ni uko yahageze n’iyo yabura iminsi umwe cyangwa ibiri cyangwa icyumweru, ni uko mu Bugesera amazi ari make, bashobora guha Gashora cyangwa ahandi. Bazayabura nk’uko aba Nyamata bayabura, ariko ntibazayabura kurusha ahandi, bazayabona nk’uko ahandi bayabona.”

Nizeyimana Elias


Tanga igitecyerezo

Who are you?