Yashyizweho kuri 10 October, 2018 | 08:55

Rusizi :Agaciro k’umugore kabarirwa kubyo yinjije

Kwicara utinjiza, gufata inguzanyo ukabanza kuyigushamo neza umugabo... ngibyo bimwe mu bibazo bamwe mu bagore bo mu karere ka Rusizi bahura nabyo mu ngo. Barasaba ko abagabo bababa hafi kuko kubatererana bibagiraho ingaruka n’imiryango yabo.

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Rusizi ,umurenge wa Bugarama bavuga ko bahangayikishijwe n’ ubuzima babayeho mu ngo zabo bitewe n’ ubukene .Uretse kuba birirwa mu mirimo inyuranye y’ urugo ngo bafatwa nkaho ari imburamukoro kuko abagabo babo nta gaciro babaha ahubwo bakabashinja kwirirwa bazerera.
Umwe muri abo bagore avuga ko bigoye kunezeza umugabo igihe cyose .Agira ati “Hano iwacu udafite akantu ucuruza ngo winjize agafaranga mu rugo , ugerageze kuruhahira ntacyo uba uri cyo imbere y’ umugabo.”Kenshi ngo abagabo bakunze gukoresha amagambo y’ incyuro bashaka kubwira abagore babo ko ntacyo bamaze bitewe nuko ngo ntacyo binjiza.

Undi mugore twasanze mu isoko rya Bugarama avuga ko mu rwego rwo gushaka igisubizo kuri iki kibazo ngo hari ubwo abagabo babo bagerageza kubaha igishoro ngo bacuruze ariko kandi ngo nabyo usanga ari ikigeragezo kuri bo .Agira ati”iyo umugabo aguhaye nk’ ibihumbi icumi (10,000 FRW) ngo ucuruze inyanya cyangwa izindi mboga uragerageza ugashakisha ariko kandi iyo uhombye ukora ibishoboka byose igishoro cy’ umugabo kikaboneka “.

Uyu mugore akomeza avuga ko nubwo umugabo aba yaguhaye igishoro kenshi bamwe muri bo ngo hari inshingano z’urugo bahita bikuraho zigaharirwa umugore nko guhahira urugo, kwambika abana n’ibindi.Ibi ngo ni nabyo ahanini bibatera igihombo na bwa bucuruzi ntibugire icyo bumara mu kuzamura agaciro k’umugore mu rugo dore ko ngo ubwo bahita batangira kwitwa injiji,abatagira gahunda , abanywanzoga n’andi mazina atesha agaciro ikiremwa muntu.

Inguzanyo zigora kwishyura

Aba bagore bo mu Bugarama bavuga ko nabyo bitoroshye kubera ko nabwo iyo nguzanyo uyifashe uyigabana n’ umugabo. Ati”hari umugore uherutse gufata amafaranga y’ inguzanyo muri gahunda y’ ubudehe,ayabonye agurira umugabo we igare , asigaye ayashora mu bucururzi buciriritse aza guhomba none umugabo yaramutaye n’ igare yaririjyanye. Ngo ubu umugore niwe usigaye acunaguzwa no kwishyura iyo nguzanyo , ibintu bitamworoheye na gato kuko hejuru y’ ibyo umugabo yamutanye abana batandatu agomba kwitaho.

Aba bagore bavuga ko abagabo babo batabemerera gufata inguzanyo kandi ngo niyo abikwemereye ntiyakwemera ko yose uyashora kuko abanza gufata igice kimwe akagishyira mu mufuka we .

Umwe mu bagabo twasanze mu Bugarama atangazwa n’ ibivugwa n’ abagore .Avuga ko ibyo abagore bavuga ari ugushaka guharabika abagabo .Kuri we ngo benshi mu bagore bo muri Bugarama badukanye ingeso y’ uburaya bakirirwa bazerera k’uburyo nta cyizere umugabo yamugirira cyo kumuha amafaranga y’ igishoro kuko aba atizeye neza ko azayakoresha mu nyungu z’ urugo .

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage mu murenge wa Bugarama Hakizimana Ephrem avuga ko bashyizeho uburyo bwo kongerera ubushobozi abagore ku buryo nabo basigaye babasha kubona amafaranga yo gutunga ingo batagombereye gutegereza ko umugabo agira icyo azana .Agira ati “ Binyuze muri gahunda z’amatsinda ubu abagore ba Bugarama benshi muri bo bakora ubucuruzi butandukanye bityo bikabafasha gutunga ingo zabo.“ Hakizimana avuga ko byafashije kurwanya ihohoterwa mu ngo cyane cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku buryo usanga ahanini ingo nyinshi za Bugarama zitunzwe n’ abagore.

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?