Yashyizweho kuri 29 August, 2016 | 13:07

Rusizi: Abarimu mu guhiga abataye ishuri

Kuva ubwo umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu usabye gushyira imbaraga mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana no guteza imbere imibereho myiza ye,hakumirwa igituma ata amashuri, habaye igikorwa cyo gushaka abataye ishuri ngo barisubizwemo. Nyuma y’amezi make bagaruwe, bamwe mu barimu barataka imvune baterwa n’abadashaka kurigumamo.

Bari bamenyereye gukorera amafaranga baterura amatafari cyangwa bayabumba, bajya kwikorera ibicuruzwa, bakora akazi ko mu ngo, batoragura amacupa yo kugurisha, bakora ubucuruzi bw’uruconsho n’indi mirimo itandukanye. Abandi bari bibereye iwabo, biriranwa n’ababyeyi babo mu turimo dutandukanye, ndetse hari n’ababaye inzererezi kabombo. Bagiye kumva, bumva igihugu kirabasaba gusubira mu ishuri. Mbega byiza ku hazaza heza habo!Ariko se icyari cyaratumye barivamo cyari gikemuwe kugira ngo noneho bazashobore kwiga neza? Ngicyo ikibazo bamwe mu barimu bo mu murenge wa Nyakabuye wo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba bibaza iyo bari kwiruka imisozi bahiga aba bana ngo bongere bagaruke mu ishuri.

Niyigena Gilbert, Ushinzwe uburezi mu murenge wa Nyakabuye avuga ko ku bana bagera ku 170 bari barataye ishuri , abagera ku 147 bashoboye kugaruwa. Nyamara nk’uko bigaragara ku bigo by’amashuri byose uko ari umunani, muri aba bana bagarutse, abatari bake bamaze kwisubirira mu byo bari barimo, ndetse n’abasigaye, barimo benshi biga rimwe na rimwe mu cyumweru, bakaba bakomeje guhumagiza abarezi. Ibyo byabarwa n’abarimu bafata umwanya wo kujya kubahiga hirya no hino mu misozi. Nizeyimana Longin, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Nyakabuye, avuga ko hari igihe we n’abarimu bafata igice cy’umunsi bakajya guhiga bamwe mu banyeshuri babo baba bagaragaye nk’abataye ishuri . Cyakora ngo ntibiborohera kuko hari aho basanga ababyeyi babo babashyigikiye. Ati “bamwe mu babyeyi bakiri mu bujiji, bumvisha abana babo ko kwiga ntacyo bizabagezaho, uretse kubatwara umwanya.”

Ababyeyi baratungwa agatoki

Abarimu n’abanyeshuri batunga agatoki ababyeyi mu gutuma abana bakomeza guta ishuri. Nyangurame Bonaventure, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Gaseke, avuga ko usanga ababyeyi bamwe bashishikajwe no gukoresha abana mu mirimo ibafitiye inyungu kuruta uko babategurira ejo hazaza heza. Abisobanura muri aya magambo, ati “ bamwe babajyana kubumba amatafari, guputa umuceli, kuvomera imyaka, guhahira ingo n’ibindi.” Bamwe mu bana bari barataye ishuri bakagaruka, na bo bashinja ababyeyi kubangamira imyigire y’abo. Niyogisubizo Alice na Muyoboke Jonathan ni bamwe muri abo bana. Biga mu mwaka wa gatanu mu rwunge rw’amashuri rwa Nyakabwende. Baragira bati “ hari ababyeyi bumvisha abana ko kwiga nta cyo bikimaze kuko hari abize benshi bicaye, badafite akazi”. Bakaba basanga ibi bituma bamwe bacika intege. Niyigena Gilbert, ushinzwe uburezi mu murenge wa Nyakabuye we yongeraho ko ubukene n’imibanire y’ababyeyi itari myiza igira ingaruka ku myigire myiza y’abana. Ati “muzarebe neza, abana bava mu ngo zibanye neza kandi zituje ntibakunze guta ishuri.”

Guhagurukira ababyeyi

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko bakora ibishoboka byose bagatanga amakuru ku bana bata ishuri ariko bakanenga uburyo inzego z’ibanze zitinda guhaguruka ngo zifatire ibihano ababyeyi barebwa n’ikibazo. Nyangurame Bonaventure, avuga ko we afata igihe akajya kubonana n’ababyeyi b’abana bataye ishuri. Ati “ikimbabaza cyane ni uko nsanga aba babyeyi barabaye ba ntibindeba, n’ubuyobozi bukaba buzarira mu kubafatira ibihano.” Ngirabatware James, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye avuga ko bafashe ingamba zo gukemura ikibazo zirimo kurushaho gukorana n’abayobozi bose, haba ku rwego rw’umudugudu n’akagali mu gukurikirana imyigire y’abana ndetse no gutanga ibihano ku babyeyi birengagiza inshingano zabo.Ati “sinumva uburyo abarimu bacu bajya birirwa mu misozi ngo barahigayo abana kandi ababyeyi babo bari aho bigaramiye cyangwa baboshya!”Cyakora ngo ikibazo kigihari ni uko nta tegeko cyangwa amabwiriza ahari yagenderwaho mu guhana ababyeyi babuza abana kwiga.

Bashobora gusubira mu buzima bakuwemo

Nk’uko bivugwa na Niyogisubizo Alice wari waravuye mu ishuri akaza kurigarurwamo, ubu akaba yiga mu mwaka wa gatanu mu rwunge rw’amashuri rwa Nyakabwende, ngo abakoma urusyo nibakome n’ingasire. Kuri we, asanga byinshi mu byari byaratumye bata ishuri bikiriho ku buryo atakwizera ko azarangiza ya myaka cumi n’ibiri y’uburezi bw’ibanze. Aragira ati “benshi muri twe nta bikoresho dufite, imyenda y’ishuri na yo ni uko!” Mugenzi we, Muyoboke Jonathan na we wagarutse mu ishuri, ngo hari igihe abana baba bafite ibibazo bitandukanye cyane cyane bishingiye mu miryango bigatuma badashobora kwiga.Ati “abadusaba gusubira mu ishuri hari ubwo bataba bazi uburyo tubayeho, mu bupfubyi, mu mwiryane w’ababyeyi cyangwa mu bukene bukabije.” Kuri abo bana, ngo ntibacira urabanza bamwe muri bagenzi babo batangiranye igihembwe gishize bakaba bararivuyemo kuko na bo ngo bashobora kuzisanga mu buzima bamaze iminsi mike bakuwemo kubera uruhuri rw’ibibazo bakomeza guhura na byo.

Politiki ya leta y’u Rwanda mu by’uburezi iteganya ko buri mwana yakwiga nibura kugeza ku myaka cumi n’ibiri y’ibanze. Ubwo umukuru w’igihugu yatangizaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 13 ku wa gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2016, yatunze urutoki bamwe mu babyeyi badakora neza ibyo basabwa ngo bafashe igihugu mu gutegurira abana ejo hazaza heza binyuze mu burezi. Nyamara kuba nta gihano gikomeye gitenganywa ku babyeyi babuza abana gukomeza ishuri, uretse ngo kuba bashobora kugawa habaye nk’inama, biri mu bituma mwarimu wo mu murenge wa Nyakabuye, akarere ka Rusizi agiye kuzatagangarira mu gasozi ahiga abana biga nabi biturutse ku babyeyi babo.

Kaberuka Telesphore


Tanga igitecyerezo

Who are you?