Yashyizweho kuri 5 July, 2016 | 07:23

Perezida Kagame yifatanije n’ababohowe ubwigunge bw’ibirwa bya Mazane na Sharita

Umunsi wo kwibohora ku ncuro ya 22 wizihirijwe mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera. Perezida Paul Kagame akaba yifatanije n’imiryango 104 yimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita.

Tariki ya 4 Nyakanga 1994, tariki ya 4 Nyakanga 2016, imyaka 22 irashize. Imihango yo kwizihiza uyu munsi ntiyabereye muri Sitade Amahoro nk’uko byari bimeneyerewe. Wizihirijwe mu karere ka Bugesera, akagari ka Batima, umudugudu wa Mbuganzeri.

Uyu mudugudu w’ikitererezo, utujwemo imiryango 104 igizwe n’abantu 451. Kimwe n’indi 309 isigaye, iyi miryango yahoze ituye mu birwa bya Mazane na Sharita biri mu kiyaga cya Rweru. Usibye amazu batuyemo, hari n’ivuriro, ishuri, inzu mberabyombi n’agakiriro.

Mu buhamya bw’umwe mu bimuriwe aha Mbuganzeri, Nyiraminani Elivaniya avuga ko bataha aya mazu byasaga nko kubonekerwa. Bubakiwe amazu y’ibyumba 3 n’uruganiriro, arimo amazi n’umuriro. Bashyiririwemo kandi ibikoresho by’ibanze nk’ibiryamirwa intebe zo kwicaraho, n’ibiribwa byo kubatunga mu gihe batarabasha kwihingira ibyabo. Bubakiwe kandi ibiraro by’inka, bahabwa inka n’ubutaka bungana na hegitari bwo guhinga no guteramo ubwatsi.
Si ibyo gusa, kuko Nyiraminani akomeza avuga ko RAB yanabahaye imiti n’ibiryo by’amatungo, bizatunga izo nka mu gihe cy’amezi atandatu.

“Kubona ibyangombwa by’ibanze si ukubonekerwa”

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu munsi, Perezida Kagame avuga ko kubona ibyangombwa by’ibanze mu buzima ari uburenganzira bw’umuturage. Ati “ si igitangaza, si no kubonekerwa, ni uburenganzira”. Avuga ko kugira aho uryama utavirwa, kugira amashuri, imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi; bidakwiriye kuba igitangaza. Ati “kuvana inzitizizi –zibuza ibyo- mu nzira, niko kwibohora”.
Aba baturage bimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita, bavuga ko ubuzima babagamo bwari ubwo kwiheba no kwigunga. Umwe ati “umwana yajyaga kwiga utazi ko ari butahe, kuko nimugoroba ibifunzo byarifungaga. Abantu barohamaga buri munsi, bagakizwa n’abamarine(abasirikare barwanira mu mazi)”.

Uyu mudugudu wubatswe ku bufatanye bwa Minisiteri n’ibigo bya Leta byinshi, nk’uko bigarukwaho na Minisitiri w’ingabo, Generali Kabarebe James. Izo ni nka MINADEF, MINEDUC, MINISANTE, MYICT, RAB, RDB, n’ibindi. Generali Kabarebe ati “kwigira, kwishakamo ibisubizo , niko kwibohora nyakuri”.

Ibirwa bya Mazane byimuwemo aba baturage, byakunze kuvugwamo amakimbirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Buri gihugu cyavugaga ko ari ibyacyo, nyuma biza kugaraga ko ari iby’u Rwanda ku buryo budasubirwaho.

Karegeya Jean Baptiste


Tanga igitecyerezo

Who are you?