Yashyizweho kuri 19 November, 2018 | 11:03

PAX PRESS na RALGA basinye amasezerano y’imikoranire

Taliki ya 15 Ugushyingo, hagati y’ishyirahamwe ry’uturere n’umugi wa Kigali (RALGA) n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (PAX PRESS) hasinywe amasezerano y’imikoranire. Aya masezerano agamije gufashanya hagati y’inzego zombi. Ibikorerwa mu nzego z’ibanze bigatangazwa n’itangazamakuru, ndetse n’abanyamakuru bakoroherezwa kubona amakuru nta mananiza.

"Twese duharanira gukorera umuturage...Nta muyobozi wagera ku nshingano ze adafatanije n’itangazamakuru." Aya magambo yagarutsweho n’Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’uturere n’umugi wa Kigali Ngendahimana Ladislas, ubwo yasobanuraga impamvu iryo shyirahamwe (RALGA) ryahisemo gukorana n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (PAX PRESS). Kuri we, abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba gusobanura ibyo bakora. Bakabisobanurira abaturage bakabyumva, bakabyibonamo bityo bakaba abafatanyabikorwa mu iterambere. Umuyoboro uhuza abaturage n’abayobozi rero ni itangazamakuru kandi PAX PRESS imaze kubigiramo uburambe kuburyo ari umufantanyabikorwa mwiza muri ubu bufatanye.

Murenzi Karangwa Janvier, Perezida wa PAX PRESS yemeza ko nubwo amasezerano asinywe uwo munsi ariko imikoranire yatangiye kera aho PAX PRESS yifashishaga abakozi ba RALGA mu kuyihugurira abanyamakuru ndetse no mu bwitabire mu nama zitandukanye aho RALGA itanga ibitekerezo bifasha uyu muryango kujya mbere. Murenzi ati"PAX PRESS ishyira imbere ubunyamwuga, ifata nk’ingingi ya mwamba y’itangazamakuru. Aya masezerano arongera icyizere hagati y’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abanyamakuru."

Nk’uko abari mu isinywa ry’ayo masezerano bakomeje babivuga, hari intambwe yatewe mu mikoranire muri rusange hagati y’abanyamakuru n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Ariko iracyakeneye kunozwa kugira ngo habeho guha urubuga abanyamakuru bagakora inkuru zibera mu nzego z’ibanza, bagatangaza ibyiza bikorerwamo ariko n’ahari ibibazo bakabigaragaza bagamije ko bikemuka imikorere ikanogera umuturage. Ngendahimana Ladislas ati "aya masezerano ni adufasha kunoza imikoranire. Si urubuga rwo kuniga itngazamakuru ngo ibyakozwe nabi ntibivugwe."

Hagaragajwe ko hari abayobozi bakora nabi bumva ko barimo bakora neza. Ibyo byose iyo bivuzwe inzego zikabahwitura, bituma bajya ku murongo bagakora neza ku bw’inyungu z’umuturage. Hari n’abanyamakuru bagaragazwa n’abayobozi ko bababangamira. Abo nabo bagomba kwegerwa bagatozwa gukora kinyamwuga. Ariyo mpamvu hazatekerezwa ku buryo abanyamakuru n’abayobozi bagira ihuriro (plateform) baganiriramo mu rwego rwo kongera icyizere n’imikoranire myiza hagati y’izo nzego. Ibi bizatuma abanyamakuru bamenya uko inzego z’ibanze zikora, bakora inkuru bumva neza ibyo zikora ariko kandi n’abayobozi basobanurirwe uko itangazamakuru rikora.

PAX PRESS


Tanga igitecyerezo

Who are you?