Yashyizweho kuri 9 June, 2016 | 08:19

ONU:Leta niyo ya mbere ishinzwe umutekano w’abanyamakuru

Hirya no hino ku isi hakomeje kuvugwa ihohoterwa ry’ abanyamakuru mu buryo butandukanye burimo kubabuza amahwemo mu kazi kabo , kubashyiraho iterabwoba, kubafunga mu buryo bunyuranije n’ amategeko n’ ibindi. Umuryango w’abibumbye wamuritse igitabo cy’icyo Leta zigomba gukora zifasha abanyamakuru gukora umwuga wabo mu bwisanzure kuko bafasha mu guteza imbere demokarasi.

Umuryango w’ abibumbye uherutse gushyira ahagaragara igitabo cyiswe “Freedom of Expression and Public Order”, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “Ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ inzego z’umutekano”.Muri icyo gitabo bagaragaza uburyo umutekano w’ abanyamakuru by’ umwihariko mu kazi kabo ari ngombwa cyane kuko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu gucengeza umuco wa demokarasi no kurengera uburenganzira bwa muntu. “Itangazamakuru rigira uruhare rukomeye mu kurinda uburenganzira bwa muntu , gusa ibikorwa bibi birimo n’ ubwicanyi bikorerwa abanyamakuru bikomeje kwiyongera hirya no hino kandi ikibabaje ibyinshi muri byo ntibihanwe .“

Nubwo abayobozi b’ibitangazamakuru na ba nyirabyo aribo bakwiye gufata iya mbere mu kurwanya iri hohoterwa rikorerwa abanyamakuru ,umuryango w’ abibumbye uvuga ko za guverinoma z’ ibihugu zibinyujije mu nzego zazo zishinzwe umutekano ari zo zifite inshingano nyamukuru yo kurinda umutekano w’ abanyamakuru.

Raporo zitandukanye zikorwa n’ umuryango w’ abibumbye zigaragaza ko yaba uyu muryango yaba imiryango mpuzamahanga bagerageza guharanira umutekano w’ abanyamakuru bagaragaza ibitero byagabwa ku banyamakuru .UN n’indi miryango mpuzamahanga kandi zivuga ko zigerageza kwigisha za Leta ndetse banazikangurira gukora iperereza ku ihohoterwa rikorerwa abanyamakuru, ariko rero ngo ikibabaje nuko byanga bigafata indi ntera.

Raporo y’ umuryango w’ abibumbye yo muri 2013 ku mutekano w’ abanyamakuru igira iti “ibikorwa byo guhohotera abanyamakuru babashyiraho iterabwoba , kubambura ibikoresho byabo bari mu kazi ndetse n’ irindi hohoterwa ritandukanye birarushaho kwiyongera muri iki gihe.”
Iyi raporo ikomeza ivuga ko abanyamakuru b’abagore bakunze guhohoterwa cyane n’imitwe y’ iterabwoba ndetse n’ ibigo bishyigikira iyi mitwe , bagasambanywa ku gahato .Iyi raporo ivuga kandi ikibabaje cyane ari uko abakora ibi byaha badashyikirizwa ubutabera.imibare igaragaza ko hafi 90 % y’ abakora ibyo byaha byo guhohotera abanyamakuru badashyikirizwa ubutabera.

Imikoranire inoze

Iki gitabo kivuga ko nubwo Leta ariyo ifite inshingano za mbere zo kurinda umutekano w’ abanyamakuru, ngo kenshi usanga hari bamwe mu bayobozi ba Leta bahohotera abanyamakuru.Umuryango w’ abibumbye rero ugatanga inama ko Leta idakwiye kujenjekera bene abo bayobozi ,kuko baba bagamije kuniga ubwisanzure bw’ itangazamakuru bitwaje ububasha bafite.
Mu minsi ishize haherutse kuba ibiganiro byahuje bamwe muri ba ofisiye ba polisi y’ u Rwanda na bamwe mu banyamakuru bahagarariye abandi.Ibi biganiro byari bigamije kuganira igikwiye gukorwa ngo umutekano w’ abanyamakuru urusheho kubahirizwa dore ko ari kimwe mubidakunze kumvikanwaho hagati y’ inzego zishinzwe umutekano n’ abanyamakuru.Abanyamakuru bagashinja izi nzego kubahohotera mu kazi , polisi nayo igashinja itangazamakuru gutandukira mu kazi no kudakora kinyamwuga. Muri ibi biganiro humvikanweho ko impande zombi zikwiye kujya zigirana ibiganiro bizihuza kugira ngo ziganire ku ruhare rwa buri umwe wese mu gihe bahuriye mu kazi , ariko cyane cyane hagamijwe kubungabunga umutekano w’ abanyamakuru.

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?