Yashyizweho kuri 7 July, 2016 | 07:26

Nyarusange: Aho aba mu kagare kubera uburwayi, aracyasabwa mituweli

Udahemuka wo mu murenge wa Nyarusange akarere ka Muhanga yibera mu kagare nyuma yo kuvunika umugongo. Ntacyo abasha kwikorera mu buzima nyamara mbere yarishobozaga byose. Ubu ntawe umufasha. Arasabwa no kwiyishyurira mitiweli.

Nta gushidikanya, ikigaragara i Nyarusange bose baramuzi. Anyuzeho, ngo buriya avuye cyangwa agiye ku murenge kureba abayobozi. Abandi bati buriya avuye gushakisha ubufasha kwa gitifu kugira ngo ashobore kwivuza. Mu kagare abamo,agendamo, yicayemo ku rubaraza rw’iduka ryanditseho KZG, Udahemuka Bernardin ahanze amaso aho abaturage baganira n’abanyamakuru nkaho we bitamureba. “Buriya bamubujije kugera aho muri ngo mutamenya ibye kuko biteye isoni n’agahinda”. Umugore uvuze ibi, abivuze yongorera nk’udashaka ko umwe mu bashinzwe umutekano abyumva. Yungamo ati “Amaze umwaka wose ativuza kuko atashoboye kwishyura mitiweli”.

Imyaka itandatu mu kagare

Ku myaka 30 y’amavuko, uramubona ukagira ngo ni umusaza. Niba ari ukubera ko amaze imyaka irenga itandatu yicaye mu kagare kagenewe abafite ubumuga, niba ari ikibazo cy’imibereho mibi, irimo no kwiheba, na we ubwe ntazi impamvu. Icyo azi ni uko ariho nabi gusa!

Mu mwaka wa 2009, uyu musore wo mu kagari ka Musongati, mu murenge wa Nyarusange, ni bwo yituye hasi avunika umugongo. Yahise ajyanwa mu bitaro bya Kabgayi, aho yakomeje kuvurirwa kugeza muri 2014. Muri uyu mwaka ni bwo ubushobozi bwo kwiyishyurira mitiweli ngo bwamushiranye, mu gihe yagombaga kujya kwivuza i Kabgayi rimwe mu kwezi. Nubwo atazi icyiciro cy’ubudehe abarwamo, ngo yari acyishyura amafaranga ibihumbi bitatu (3.000 Frw) ku muntu. Mu mwaka wa 2015 wose ntiyigeze ashobora kwivuza kubera ikibazo cya mitiweli. Agira ati “abakamfashije ni umuryango wanjye none na wo ufite ibibazo biruta ibyanjye”.Ibi abivuga kubera ko ngo ari we wishyuriraga umuryango wose avukamo ugizwe n’abantu barindwi, barimo babiri bafite ubumuga bwo mu mutwe (abasazi).

Yamunzwe yicaye

Kubera kumara igihe yicaye mu kagare, ku kabuno hacitse igisebe akimarana imyaka 3 itatu kirakira, hasigara inkovu. Koko ngo inkovu icitse irushya abavuzi! Nyuma y’igihe ya nkovu yacitsemo igisebe, kiracukura, kirongera kiracukura…Ubu ngo ahorobekamo utunini twa “rangi mbiri” n’udutambaro, bakamusasira n’imyenda ishaje mu ntebe kugira ngo abone uko yicara.

Kubera ubu bumuga butatumaga yaba iwabo mu misozi nka Musongati mu kagare, Udahemuka yaje kuba kuri kaburimbo kuri santeri ya Nyarusange, kugira ngo bimworohereze no kujya kwivuza. Aho agomba kuhishyura, akarya akanatunga n’umuhungu umufasha buri munsi. Ibi byatumye, mu ntangiriro y’uyu mwaka wa 2016, umurenge umuha ubufasha bwo kwishyura aho aba n’ibiryo bungana n’amafaranga ibihumbi 160.

Nubwo ubu bufasha abushimira umurenge, Udahemuka asanga atari igisubizo ku kibazo cye gihoraho cy’uburwayi. Agira ati “ubu ndamungwa nicaye aha. Nkeneye rero kwivuza byihutirwa, kuko ubuzima ari bwo bukomeye. Bakanangenera n’ubufasha buhoraho”. Nyamara umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge, we asanga agomba “kwivuza ku mafaranga yaba asigaranye, umurenge ukazayamusubiza”. Nyirubwite we asobanura ko hasigaye intica ntikize kuri ariya mafaranga yahawe.

Muri rusange, Udahemuka asanga ubuyobozi busanzwe bugoboka abatishoye bwakamubaye hafi kuko ngo n’icyizere cyo kuva muri kariya kagare asanga kiri kure. “Barantereranye pe! Nta bufasha bw’umuryango. Simpinga, nta cyo nkora. Kuki batangenera inkunga y’ingoboka na mitiweli?” Ibi abivuga ababaye cyane anibaza impamvu nta muntu arumva anahwihwisa kumwubakira, kuko buri mwaka hubakirwa umuntu umwe kandi “ bazi ko mfite ikibazo gihoraho”.

Nubwo abaturage babana na we batamusabira ikintu iki n’iki, abenshi ni abemeza ko akwiye gutabarwa. Umutegarugori M.M. agira ati “nyamara wasanga n’uriya mufunzo agendana ku kibuno ari kanseri. Nihabe ubushake bwo kumuvuza, ubushobozi nibubura bamutabarize! Nibareba nabi arabacika (ndlr. arapfa)!”

Sehene Ruvugiro


Tanga igitecyerezo

Who are you?

2 Comments

manirafasha - July 2016

Nukuri uyu musore urabona ko afashijwe yakwifasha ubuyobozi niburebe iyo bumugenera. n’abanyarwanda kandi bishyize hamwe bagikora. Kuko abantu bashobora kwanga kumuvuza bakazatanga ibirenze bajya kumushyingura.

d’Assise - July 2016

Birababaje