Yashyizweho kuri 2 June, 2016 | 12:50

Nyagatare: Kubona amazi y’inka hafi bibaye igisubizo ku myigire myiza y’abana

Hari hashize igihe kinini bamwe mu borozi bo mu mirenge itanu y’akarere ka Nyagatare bafite ikibazo gikomeye cyo kubona amazi yo kuhira inka. Byatumaga abana batiga neza cyangwa bagateshwa amashuri bagiye gushaka mazi y’inka. Ubu aborozi bashyizwe igorora n’umuyoboro w’amazi bubakiwe n’umushinga wo gushyigikira ibikorwaremezo byo mu bworozi ( LISP) ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Ngo uzatuma nta mwana wongera guta ishuri yagiye kuvoma.

Mu gihe benshi mu baturage bakenera amazi mu Rwanda baba bashaka ayo gukoresha mu mirimo isanzwe yo mu ngo, aborozi bo mu mirenge ya Nyagatare, Tabagwe, Rwempasha, Rwimiyaga na Musheli yo mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba bo bahoraga bahanze amaso ikirere ngo babone amazi ku matungo yabo. Ni mu gihe kandi kuko aka gace karangwamo inka nyinshi bituma kanakenera amazi menshi nyamara na yo akaba ingume.Abo borozi bavuga ko kutagira amazi y’inka hafi byabateraga ibibazo bitandukanye ndetse rimwe na rimwe bikabangamira indi mirimo.

Tito Jonesi, umwe mu borozi washoboye kubona amazi mu rwuri rwe agira ati, “ kuba tubonye amazi bigiye gutuma mbere na mbere abana bacu biga neza cyane. Bamwe twabasabaga gusiba ishuri kugira ngo badufashe kujya gushaka amazi muri Muvumba. Abandi babakuraga no mu ishuri cyangwa ntibabajyaneyo kubera gukenera imbaraga nyinshi zo gushaka amazi!” Kuri ibi,Umworozi witwa Mugisha Celestin, unashinzwe ikusanyirizo ry’amata rya Nyagatare yongeraho ko kuba habonetse amazi nu nzuri bigiye gutuma abana batazongera gukererwa ku ishuri. Kuri we kandi ngo ni uko abana babo bagiye gutsinda neza kuko bazajya babona umwanya wo gusubira mu byo bize.Ati, “twabakoreshaga cyane kugira ngo badufashe kubona amazi. Bazindukaga mu rukerera bajya kuvoma, hakaba ndetse nubwo basubirayo bavuye ku ishuri. Urumva ko bakoraga cyane ku buryo batabonaga umwanya wo gusubira mu masomo. Babaga bananiwe cyane, bagahita bagwa agacuho.Icyumweru kigashira ikindi kikaza bari muri urwo ruziga rw’imibereho!”

Gahongayire Cécile,umukozi wumushinga wa LISP wubatse uyu muyoboro w’amazi wa km 287, avuga ko kuba aba borozi babonye amazi hafi bigiye gukemura ikibazo cy’ingendo ndende inka zakoraga zishoka. Ibi bikaba bizagabanya ikwirakwira ry’indwara y’uburenge ndetse bigatuma n’abana baruhuka ingendo ndende bakoraga bajya kuvoma amazi yo gukoresha mu mirimo isanzwe yo mu ngo cyangwa kuhira inka.Abisobanura muri aya magambo ati, “imiryango myinshi yo muri iyi mirenge yabonye amazi yavomaga kure cyane, bigatuma abana bamwe badahabwa uburenganzira bwabo bwo kwiga neza kuko bakoreshwaga mu mirimo yo kujya kuvoma. Inka zabo na zo zagiraga ikibazo cyo kubona amazi zirenze imisozi n’imisozi bigatuma zitagira inyama nziza cyangwa umukamo uhagije. Ubu noneho ibyo bibazo byose bikemukiye rimwe. Ariko igishimishije cyane ni iki cy’abana bagiye gushobora kwiga neza, nta gusiba, gukererwa, kubura umwanya wo gusubira mu masomo ndetse no kugira isuku ku myambaro y’ishuri no ku mubiri”.

Biteganyijwe ko uyu muyoboro w’amazi uzagera ku miryango 725 yo mu karere ka Nyagatare. Mu bindi bibazo uzakemura bikaba birimo kugabanya indwara z’amatungo, gutanga umukamo uhagije ku nka, kubona inyama nziza, kongera isuku no korohereza abaturage kubona umwanya wo gukora indi mirimo.

Kaberuka Telesphore


Tanga igitecyerezo

Who are you?