Yashyizweho kuri 15 April, 2016 | 08:10

Nyagatare : Akarere karizeza abarokotse Jenoside gukomeza kubaba hafi.

Mu gihe abanyarwanda bose ndetse n’inshuti z’abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, Akarere ka Nyagatare kifatanyije n’abanyarwanda bose mu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mu mwaka wa1994. Ubuyobozi bwizeza kandi gukomeza kubaba hafi no mu gihe kitari icy’icyunamo.

Ubwo yatangizaga icyumweru cyo kunamira no kuzirikana inzirakarengane zirenga miliyoni y’abanyarwanda zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, Visi presidante w’Inteko ishinga amategeko-Umutwe w’abadepite, Honorable Jeanne d’Arc Uwimanimpaye yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gatunda abakomeza anabahumuriza ko amateka mabi ya Jenoside yagwiririye u Rwanda atazasubira ukundi. Avuga ko abantu bose biyumvisemo gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" buri wese akiyumvamo mugenzi we nk’umunyarwanda, nta macakubiri yazongera kurangwa mu Rwanda bityo na Jenoside ntizasubire ukundi. Akomeza akangurira abanyarwanda bose kujya bibuka kugira ngo amateka y’u Rwanda atazasibangana kuko utamenye aho ava atamenya n’aho agana.

Twagirayezu Emmanuel uhagarariye Ibuka ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, ashimira ubuyobozi na Leta y’u Rwanda ku bufasha igenera abarokotse Jenoside batishoboye harimo no kwifatanya mu kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi ariko yongeraho ko hakiri urugamba rwo kurwanya abayipfobya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Gusa ngo kurwanya abashaka gusubiza abanyarwanda mu ngengabitekerezo ya jénoside ntibihagije. Umuyobozi w’Akarere, Mupenzi Georges, asaba abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi gukomeza kwihangana no kudaheranwa n’agahinda anabizeza ko Akarere ka Nyagatare kazakomeza ibikorwa bigamije gufasha no kurengera abasizwe iheruheru na Jenoside.

Yibutsa abaturage bose ko ari inshingano ya buri wese kuvuguruza abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.Icyumweru cyo kwibuka cyaranzwe n’ibiganiro byabereye mu midugudu abantu batuyemo. Nyamara ariko ngo kwibuka ntibirangirira mu cyumweru cy’icyunamo. Abanyarwanda bagomba gukomeza gahunda y’iminsi ijana yo kwibuka, hazirikanwa iminsi 100 Jenoside yakorewe abatutsi yamaze mu w’1994.

Kagaba Emmanuel


Tanga igitecyerezo

Who are you?