Yashyizweho kuri 30 May, 2018 | 13:32

NYABIHU: Ibiza byateje isuku nke

Nk’agace gakunze kurangwamo imvura nyinshi, Umurenge wa Jomba uherereye mu Karere ka Nyabihu uri mu hibasiwe n’ibiiza byiganjemo inkangu no gusenyuka kw’amazu. Muri yo habarurwamo n’ubwiherero bwasenyutse, bikaba biteye impungenge mu rwego rw’isuku yo mu ngo.

Ni ikibazo gihangayikishije imiryango itari mike muri uyu Murenge nk’uko bisobanurwa n’abawutuye. Niyitegeka Jean d’Amour, atuye mu Kagali ka Gasiza mu Mudugudu wa Sangano. Yagize ati “Ari inzu yanjye ari ubwiherero ndetse n’imyaka byose iyi mvura yarabitembanye, ubu turacumbitse! Imvura iguye igihe kinini n’imbaraga zidasanzwe, ku buryo igera mu butaka n’ubundi busanzwe bworoshye ikabutembana nizo ngaruka abatuye muri Jomba turimo ubu.”Muri gahunda bise “bye bye umwanda” igaruka kw’isuku ihera mu ngo, hitabwa ku kugira ubwiherero bwubatse neza kuri buri muryango mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza umwanda ku gasozi bikurura indwara.

Gusa Yankurije Clémentine nawe wagezweho n’ibiza mu mudugudu wa Misegibiri mu Kagali ka Guriro, avuga ko nta suku y’umusarani ubu umuryango we ufite kuko ngo imvura yawusenyuye akaba yirirwa atira ku baturanyi. Ati “Ntibitworohera kuko umuntu akenera kwiherera bitari mu nsi ya 2 ku munsi byibura, uko gusiragira rero hari ubwo nk’abana bishakira ahandi bikinga ugasanga byakuruye amasazi akwirakwiza umwanda bikaba biduteye impungenge zo kuba twahandurira n’indwara.”

Umuhuzabikorwa w’Umurenge wa Jomba, Musirikare Alphonse yabasabye gushyira imbaraga mu kongera kubaka ubwiherero. Ati “Nibiba ngombwa tuzifashishe umuganda udasanzwe ariko buri muryango wongere ugire umusarani, bityo tugume neza muri gahunda ya ‘bye bye umwanda’ twiyemeje.”

Kudatega amazi ava ku nzu

Bamfashekare Charles we asanga imiturire yo muri Jomba, ahantu h’ubutaka bw’umucanga bworoshye butabasha kwihanganira amazi menshi. Ati “Nk’ibi bihe by’imvura nyinshi usanga amazi ava ku mazu bidahagije ko afatwa gusa n’imyobo nk’uko ubuyobozi bwadukanguriye kuyicukura, kuko usanga yuzura byihuse cyangwa agatinda agapfumurira ahandi hirya n’ubundi agatembana ubutaka.”
Akomeza asaba ubuyobozi ko bakwiga ubundi buryo burambye byibura hakurikijwe imiterere y’agace, ku buryo ngo bagenerwa ibigega bifata amazi wenda bikajya bisagurira iyo myobo bityo ikibazo cy’ibiza kigahashywa burundu.

Mu nteko y’abaturage yateranye ku wa 08 Gicurasi, abatuye Umurenge wa Jomba bari kumwe n’ubuyobozi barebeye hamwe ingaruka ibiza bimaze kubasigamo ngo hafatwe ingamba. Mu nzu zigera kuri 50 n’ubwiherero busaga 400 bwahirimye, bemeranyije gushyira imbaraga mu kubanza gusana ubwiherero mu gihe kitarenze icyumweru mu buryo bwo kwirinda kwandura indwara ziterwa n’isuku nke.

Umubyeyi Nadine Evelyne


Tanga igitecyerezo

Who are you?