Yashyizweho kuri 22 August, 2016 | 12:57

Muyumbu: Baracyasorera ubuso bwakaswemo imihanda

Imihanda mishya ikatwa mu masambu igabanya ubuso bw’ubutaka. Kimwe n’abandi bagezweho n’ibi bikorwa remezo, abaturage b’umurenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana baracyakomeza gusorera amasambu uko yanganaga mbere.

Umwe mu batuye mu kagari ka Akinyambo ati: Kuva ku muhanda wa Leta kugera ku wundi ni metero 300, kandi mu bugari bakuyeho metero 3 z’umuhanda. Icyangombwa nticyahinduwe, ndacyazisorera zarabaye iza Leta”. Muri rusange isambu ya peyizana ngo ingana na metero 300 kuri 60. Umuhanda uyambukiranije utwara metero 3, uba utwaye metero kare 900. Uyu muturage azitangira amafaranga ibihumbi 27 ku mwaka.
Iri gabanuka ry’amasambu kandi rinavugwa mu ikwirakwizwa ry’amashanyarazi. Ngo ahanyuze amapoto manini (haute na moyenne tension) ntihaba hacyubatswe, nyamara hagakomeza gusorerwa. Aba baturage babifata nk’igihombo, kuko n’uje kugura akuraho izo metero akishyura ahasigaye. “Ubutaka buba bwabaye buto, akakwishyura akuyeho wa muhanda na ya poto atazubaka munsi”.

Ibyangombwa bishya

Abaturage ba Muyumbu, bazi agaciro k’ibikorwa remezo, bagatanga imihanda nta ngurane basabye. Gusa ngo basanga akarere kajya kaborohereza kakabazanira ibyangombwa biriho ibipimo bishya, kuko nabo baba bahatangiye ubuntu.
Umwe wo mu mudugudu wa Kampigika ati “imihanda tuyitangira ubuntu, yemwe n’ibyo yangije ntibabitwishyura. Icyangombwa cyo si ubuntu, kucyandikisha ni 5000, kandi ubanza kwishyura ibihumbi 30 uza kugifotora.
Wakongeraho n’umwanya bitwara n’amatike, hejuru y’uko wahatangiye ubuntu, bagombye kudufasha, ibyo byose nabo bakabidukorera”.

Ushinzwe imiturire n’ubutaka mu murenge wa Muyumbu, Batagaruka Ferdinand we avuga ko umuhanda utuma agaciro k’isambu kiyongera. Abadafite umwanya wo kujya gusaba icyangombwa gishya, bategereza abakiriya, nyuma bakazabikora mu gihe cyo guhinduza. Anahumuriza abaturage ku misoro itangwa, ababwira ko njyanama yabemereye gusorera igice batuyemo gusa. Ati “ahagenewe ubuhinzi hasorerwa 10 kuri metero kare, naho aho guturwa ni 30. Ufite hanini hagenewe guturwa, njyanama yemeye ko agaragaza aho atuye akahasorera, ahasigaye akazahasorera hatuwe”.

Muyumbu ni umurenge ubu utuwe n’abaturage barenga ibihumbi 24, nyamara warahoze utarenza ibihumbi bitanu. Mu myaka ya vuba witabiriwe n’abimuwe mu mujyi wa Kigali, mu bice bya Kiyovu na Gacuriro. Imiturire yawo yarahindutse, kuko peyizana (isambu) ya metero 300 kuri 60 yahoze ituwemo n’umuntu umwe, ubu irimo imiryango isaga itanu, kandi ikeneye imihanda. Ugizwe n’utugari 5, ikabamo igice kibarwa nk’umujyi n’ikibarwa nk’icyaro. Umuturage waho asora amafaranga 10 kuri metero kare y’ahagenewe ubuhinzi, na 30 ahagomba guturwa.

Karegeya Jean Baptiste


Tanga igitecyerezo

Who are you?